Iyo umukozi agwiriwe n’ibyago bikomoka ku kazi, Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kimufasha kuriha amafaranga yo kumuvana aho yagiriye impanuka kugera kwa muganga cyangwa kuriha amafaranga yo mu bitaro, n’ay’imiti.
Ikindi ni uko umukozi ababwa insimburamushahara igihe atahembwe mu burwayi bwe, kumuha insimburagingo k’uyikeneye, amafaranga y’ubumuga yagize igihe yatakaje umushahara cyangwa ukagabanuka.
Hatangwa kandi amafaranga yo gushyingura umurambo w’umukozi aramutse yitabye (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeRssb
HomeRssb
Articles
-
Iyo umukozi agwiririwe n’ibyago bikomoka ku kazi, agobokwa ate?
24 April 2014, by Mathias Hitimana -
RSSB yasabye abafatanyabikorwa bayo gutanga serivisi nziza
6 September 2013, by Rene Anthere RwanyangeIkigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), cyashyize itangaza ahagaragara gisaba abafatanyabikorwa bacyo gutanga serivisi nziza ku babagana
Ikigo kirasaba abafite amavuriro kimwe n’amafarumasi bafitanye amasezerano y’ubufatanye na RSSB, bafite inshingano zo guha abanyamuryango bacyo ibibagenerwa byose, nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye.
RSSB iramenyesha kandi abanyamuryango bayo n’abo bishingira bose ko bagomba kubona ibibagenerwa ku buryo bunoze. Bityo ugize ikibazo kuri serivisi (…) -
Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB (I.15)
20 February 2014, by Mathias HitimanaAbantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo nk’uko bisanzwe tubashakira ibisubizo.
Kuri ubu hari abibaza ngo iyo umukozi agwiririwe n’ibyago bikomoka ku kazi agobokwa ate?
RSSB itangaza ko umukozi iyo agwiririwe n’ibyago bikomoka ku kazi, agobokwa arihirwa amafaranga yo kumuvana aho yagiriye impanuka kugera kwa muganga cyangwa imuhira , akarihirwa amafaranga yo mu bitaro, ay’imiti.
Usibye ibyo, RSSB igomba (…) -
Abitegura kujya muri Pansiyo barasabwa gutanga ibyangombwa kare
5 August 2013, by Rene Anthere RwanyangeAbateganya kujya mu kiruhuko cy’izabukuru umwaka utaha wa 2014, barasabwa kuba batanze ibyangombwa byabo ku kigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize bitarenze tariki ya 31 Kanama 2013.
Nk’uko tubikesha itangazo ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwitenganyirize (RSSB), abanyamuryango bacyo bateganya kujya mu kiruhuko cy’izabukuru (Pansiyo) umwaka utaha, barasabwa kuba bagejeje ku mashami ya RSSB abegereye, imyirondoro yabo bitarenze tariki ya 31 Kanama 2013.
Iyo myirondoro igomba kuba ikubiyemo (…) -
RSSB: Public Announcement for Public Auction
30 October 2013, by Mathias Hitimana -
RSSB yugururiye amarembo abantu b’ingeri zose mu kwiteganyiriza
29 October 2014, by Mathias HitimanaIkigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) kirashishikariza Abanyarwanda bose kwiteganyiriza baba abafite abakoresha, abikorera ku giti cyabo n’abandi bose babyifuza kwiteganyiriza kugira ngo bazigamire ejo hazaza.
RSSB iri mu bigo byitabiriye imurikabikorwa ry’iminsi ibiri mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo, ryatangiye kuwa 28 Ukwakira. Ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama uba buri mwaka kuwa 31 Ukwakira. Iyi tariki yabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe (…) -
Musanze: Abakozi ba RSSB bahuguwe kurwanya inkongi y’umuriro
31 December 2014, by Noel TurikumweMu ngamba zo guhangana n’inkongi z’umuriro zagaragaye cyane hirya no hino mu gihugu muri uyu mwaka wa 2014, abakozi b’Ikigo cy’Ikihugu gishinzwe Ubwiteganyirize (RSSB) bahuguwe mu kwirinda inkongi no kuzimya aho bibaye ngombwa.
Ibi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya minisitiri w’intebe nº 001/03 yo ku wa 11/07/2014 yerekeranye no gukumira inkongi z’umuriro mu Rwanda. RSSB yahuguye abakozi bagera kuri 20 kugira ngo hatazabura ukoresha ibikoresho bikumira inkongi mu gihe (…) -
RSSB: Sobanukirwa ku byago bikomoka ku kazi
11 November 2013, by Mathias HitimanaTwakomeje kubagezaho ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza ku birebana na serivisi zitangwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB). Tugerageza gusubiza ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza.
Uko wasobanukirwa “icyago gikomoka ku kazi” kugira ngo turusheho kugitandukanya n’ibindi byago bibaho mu buzima bw’umuntu:
Urubuga rwa RSSB rugaragaza ko icyitwa icyago gikomoka ku kazi ni igikwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima bwe. Igihe cyose ari mu nzira imuvana iwe (…) -
Tender notice for hiring a construction firm to supervise construction works of low cost housing in Batsinda
17 September 2014 -
Bugesera: RSSB yahaye amashanyarazi imiryango 130
5 September 2014, by Mathias HitimanaImiryango 130 yo mu Mudugudu wa Kalambi, Akagali ka Murambi, Umurenge wa Nyamata, yahawe umuriro w’amashanyarazi na RSSB ifatanyije n’Akarere ka Bugesera n’icyahoze ari EWSA.
Mu muhango wo gutanga ku mugaragaro aya mashanyarazi yahawe imiryango ijana na 130 muri 167 ituye mu Mudugudu wa Karambi, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Dr. Ufitikirezi Daniel, yashimiye inzego zose bafatanyije kugera kuri icyo gikorwa, kuko hatoranyijwe abakene koko bakeneye gufashwa cyane cyane imiryango yarokotse (…)
IGIHE