Iterambere ry’ibikorwaremezo mu mwaka wa 2015 ryagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage no kwihutisha iterambere muri rusange.
Bimwe muri ibyo bikorwa IGIHE yabakusanyirije harimo, urugomero rwa Nyabarongo I rwatwaye asaga miliyari eshatu, imihanda ihuza Uturere, inyubako zitandukanye n’uruganda rukora mudasobwa n’ibindi.
Hatashywe urugomero rwa Nyabarongo I rutanga 25% by’amashanyarazi y’igihugu
Muri Werurwe 2015, Perezida Paul Kagame yatashye urugomero rwa Nyabarongo I ruri hagati y’Umurenge wa Ndaro na Nyange mu Karere ka Ngororero n’Umurenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga.
Uru rugomero rutanga Megawatt 28 zingana na 25% by’amashanyarazi y’igihugu, rwuzuye rutwaye miliyoni 98.7 z’amadolari, hatabariwemo ayo kwimura abaturage baruturiye.
Aya mafaranga arimo miliyoni 18.7 zatanzwe na Leta y’u Rwanda na miliyoni 80 zatanzwe nk’inguzanyo na Banki y’Abahinde y’Iterambere.
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatashye-urugomero
Igeragezwa ry’umushinga wa KivuWatt ryatanze icyizere
Ku wa 17 Nzeli 2015, hakozwe igeragezwa rya mbere mu mushinga wa KivuWatt utegerejweho gutanga amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane iboneka mu Kivu ndetse rigenda neza ku buryo byatanze icyizere ko uzatangira gutanga megawatt 25 nk’uko byitezwe.
Icyo gihe Jarmo Gummerus, Umuyobozi w’ ikigo cy’Abanyamerika ContourGlobal kiri kubaka uyu mushinga, yatangaje ko hakozwe igerageza bikagaragara ko utanga gaz, nyuma yo gusubiza mu Kivu ibyuma bizajya bizamura amazi na gaz bikabivangura, gaz igasigara amazi yo agasubira mu kiyaga.
Mu kiyaga cya Kivu harimo Gaz metane ingana na metero kibe (m3) miliyari 55, zishobora kubyara megawatt z’amashanyarazi zirenga 500 mu myaka irenga 40. Kugeza ubu umushinga wa Kivu Watt umaze kubyara megawatt 26.4.
Nyuma y’imyaka 7, umushinga wa KivuWatt watanze icyizere
Umuhanda Kigali–Gatuna watashywe ku mugaragaro
Hatashywe ku mugaragaro Umuhanda Kigali-Gatuna ufite w’ibirometero 77.8 ku itariki ya 15 Nzeli 2015, nyuma y’imyaka itatu ukorwa. Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuze ko uyu muhanda wuzuye utwaye akayabo ka miliyari 51 z’amafaranga y’u Rwanda, ari ingirakamaro cyane kuko uretse kuba waroroheje ubuhahirane na Uganda, wabakijije ivumbi ryangizaga icyayi ku buryo hari ubwo bakijyanaga ku ruganda bakacyanga.
Umuhanda Kigali-Gatuna wari umaze imyaka itatu ukorwa watashyweHanatashywe inyubako nshya ya polisi y’Umujyi wa Kigali, yitwa ‘Kigali Metropolitan Police Headquarters’ iherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.
Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012 yuzuye itwaye akayabo ka miliyari imwe na miliyoni Magana atandatu (1, 600,000,000 Frw) ikaba ikorerwamo na Polisi y’Umujyi wa Kigali, Polisi y’Akarere ka Gasabo na sitasiyo ya polisi ya Remera.
Izi nyubako ziyongeraho ibitaro bya Bushenge biherereye mu Karere ka Nyamasheke, ibi bitaro byari byaratangiye gusanwa guhera mu mwaka wa 2010 nyuma yo gushegeshwa n’umutingito byuzuye mu mwaka wa 2015, aho byongerewemo ibitanda bisaga 150, kuri ubu bikaba byakira abarwayi 250.
Abakozi b’ibitaro bya Bushenge bagiye kubakirwa amacumbi
Hatashywe kandi uruganda rwa Cimerwa nyuma yo kwagurwa aho imirimo yatwaye akayabo ka miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda, rukaba rwitezweho gukuba inshuro esheshatu umusaruro wa sima rwari rusanzwe rukora, ukazava kuri toni ibihumbi 100 ku mwaka ugere kuri toni ibihumbi 600.
Uretse izi nyubako, hari n’izindi nyinshi zitandukanye zirimo nka Golden Tulip Hotel iherereye i Nyamata n’izindi ziri mu turere hirya no hino mu gihugu.
Uyu mwaka usize Akarere ka Huye gafite ikigo gitegerwamo imodoka kigezweho
Nyuma y’igihe kirekire Akarere ka Huye kanengwa kutagira ikigo gitegerwamo imodoka (Gare), muri uyu mwaka aka Karere kabashije kwesa umuhigo maze kiyubakira gare igezweho.
Iyi gare yatangiye gukorerwamo ku itariki ya 9 Mata 2015, yuzuye itwaye akayabo ka miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Muri iyi gare kandi hanubatswemo amazu y’ubucuruzi yahise atangira no gukorerwamo.
Huye: Abagenzi biteze gare nshya kubakiza abatekamutwe
Umujyi wa Kigali na wo wabonye gare nshya ”Down town“ yatangiye gukorerwamo tariki 23 Werurwe 2015 nyuma y’igihe kirekire abategera imodoka mu mujyi rwagati bagaragaza ko bifuza kugira ahantu hazwi bajya gutegera.
Bisi zikorera mu Mujyi wa Kigali zashyiriweho ahantu hamwe zizajya zifatira abagenzi
Mudasobwa zikorewe mu Rwanda zatangiye kugurishwa
Ku itariki 9 Ugushyingo 2015 nibwo mudasobwa za mbere zakorewe mu Rwanda zatangiye gucuruzwa. Izi mudasobwa zifite ikirango cya ”Made in Rwanda“ ziterateranywa n’uruganda Positivo-BGH rwo muri Argentine.
Uruganda Positivo-BGH rwatangiye gukorera mu Rwanda mu Gushyingo 2014, kubera gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana ”One-Laptop-Per-Child“ igamije guha abana biga mu mashuri abanza mudasobwa. Mu bihe biri imbere u Rwanda ruteganya no kujya rukora telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Ba Rwiyemezamirimo 15 biyemeje kugurisha mudasobwa zikorerwa mu Rwanda
Muri uyu mwaka kandi mu Mujyi wa Kigali hafunguwe inzu yiswe 4G LTE Square, iherereye mu nyubako ya Grand Pension Plaza mu rwego rwo kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa iyi internet, banabone n’ibikoresho byayo kugira ngo batangire kuyibyaza umusaruro. Inzu nk’izi kandi zafunguwe hirya no hino mu gihugu.
Kigali: Hafunguwe ahazajya hatangirwa Serivisi za internet ya 4G
Umwaka wa 2015 usize u Rwanda rushyize umukono ku masezerano atanga icyizere mu iterambere ry’ibikorwa remezo, harimo ayo Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG na Ministeri y’Ibikorwaremezo yasinyanye n’ikigo gikomeye cy’Abanyamerika ”Symbion Power“ hagamijwe kubyaza umusaruro Gaz Metane yo mu kiyaga cya Kivu, amashanyarazi angana na Megawatt 50 no kuyacuruza.
Hari kandi amasezerano n’Ibigega by’Abarabu byiteguye kuguriza u Rwanda amafaranga azakoreshwa mu kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo-Base, uhuza Intara y’i Burasirazuba n’Amajyaruguru utegerejweho kuzagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi no kuzamura imibereho y’abaturage.
U Rwanda rwagurijwe izindi miliyoni 15 z’Amadorali zizubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo-Base
Uretse ibi bikorwa remezo hari n’ibindi bikorwa byatangijwe bifitiye abaturage akamaro birimo nk’igihingwa cya Stevia cyatangiye gukorwamo ikinyobwa cya Coca-Cola, umushinga wo kuhira imyaka ku buso bw’ubutaka bungana na hegitari 400 buherereye i Nasho mu karere ka Kirehe watangijwe n’umuherwe w’umunyamerika Howard Buffet, Uyu mushinga ukaba ari umwe mu mishinga iteganyijwe guterwa inkunga ya miliyoni 500 z’amadorali, ni ukuvuga hafi miliyari 345 z’Amafaranga y’ u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO