Mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’amacumbi make cyari kikigaragara mu mujyi wa Kigali ndetse no gukemura ikibazo cya Serivisi zikemangwa zikigaragara muri amwe mahoteli, Urban Boutique Hotel Kigali iherereye mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kiyovu, yaje ari igisubizo kuri ibi byose abantu bari bamaze iminsi bibaza igihe bizakemukira.
Iyo ukigera mu marembo ya Urban Boutique Hotel aho mu Kiyovu, usanganirwa no kubona abantu batandukanye baza bahabaririza kubera ubuhamya bahabwa (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > Home_valentine
Home_valentine
Articles
-
Urban Boutique Hotel Kigali ku isonga mu gutanga serivisi nziza
12 February 2013, by Rene Anthere Rwanyange -
N’ubwo bivugwa ko bakundana, Kitoko na Miss Aurore, Mani Martin na Priscilla n’abandi barabihakana
14 February 2013, by Dean IrakBenshi bagendera ku kuba bakunda kubabonana, abandi bakagendera ku ku bimenyetso bitandukanye bitangwa n’abantu, n’inkuru n’amafoto biba bicicikana ku mbuga nkoranyambaga bakemeza ko baba bakundana. Ariko bo barabihakana.
Si rimwe si kabiri IGIHE twandika ko bivugwa ko Mani Martin na Princesse Priscilla babonywe bakorakorana mu misatsi nk’ikimenyetso cy’urukundo rwabo, cyangwa se twanditse inkuru zitangizwa n’amagambo agira ati “Urukundo runugwanugwa hagati ya Kitoko na Miss Mutesi (…) -
Benshi mu bahanzi nyarwanda bakunzwe ntibakunda gutangaza abakunzi babo
14 February 2013, by Dean IrakBenshi mu bahanzi nyarwanda bavuga ko batifuza gutangaza amazina y’abakunzi babo mu itangazamakuru ku bw’impamvu zitandukanye.
Abadatangaza ku mugaragaro abakunzi babo, bavuga ko baba batabyifuza, abandi bakavuga ko ari impamvu zabo bwite n’ibindi. Hari abandi ariko bemera kugaragaza amazina y’abakunzi babo ariko nabo ntiberure neza.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda mu byiciro bitandukanye, ariko batigeze batangaza abakunzi babo, tubabaza abo bakundana nabo. (…) -
Tom Close n’umukunzi we n’ibindi byamamare bagize icyo batangaza ku bakunzi babo
14 February 2013, by Mathias HitimanaUbwo kuwa 14 Gashyantare, umunsi abakundana bizihiza Saint Valentin, ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byatangaje bimwe mu byabakuruye kugira ngo bakundane.
Mu baganiriye na IGIHE harimo Tom Close na Trecia, Prince Kid na Miss Teta Sandra (igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011), Umuraperi Dada Cross na n’umuhanzi VD Frank, Bull Dogg na Kelly hamwe na Alpha Rwirangira na Miss Esther Uwingabire.
Umuhanzi Tom Close na Trecia
Tom Close abwira IGIHE uko yamenyanye n’umukunzi we, uko (…) -
Hotel Lemigo yagabanyije ibiciro ku munsi w’abakundana
13 February 2013, by Rene Anthere RwanyangeKu munsi w’abakundana (Valentine’s Day ), Hoteli Lemigo yateguriye amafunguro y’umunsi w’abakundana ku giciro cy’ibihumbi mirongo itatu (30.000frws) ku muhungu n’ukobwa cyangwa umugore n’umugabo (Couple).
Uzizihiriza umunsi w’abakundana kuri Hotel Lemigo, ateganyirijwe ururabo rw’iroza n’icyo kunywa cy’ikaze ( Welcome Drink).
Amafunguro yateganijwe kuri uyu munsi uzizihizwa ku ya 14 Gashyantare, azaba agizwe n’amafunguro ya kinyafurika, ay’i Burayi n’Amerika n’andi ari ku rwego (…) -
Camellia Tea House, ibiciro bijyanye na Saint Valentin
13 February 2013, by Nsabimana EmileMu gihe kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana wa Saint Valentin byegereje, ubuyobozi bwa Camellia Tea House buratangaza ko bimwe mu biribwa n’ibinyobwa bizagabanyirizwa ibiciro ho 10% ku bazayigana kuri Saint Valentin.
Camellia Tea House itanga kandi serivisi za resitora yatangiye icuruza icyayi nk’uko izina ryayo ribigaragaza, ubu ikaba ifite ubwoko bw’icyayi bugera kuri 40, ubwoko bw’imitobe (juice) bugera kuri 35, ‘burgers’ zitandukanye, amoko 19 ya Pizza, Camellia cut fruits n’amoko (…) -
Nyuma yo gutandukana n’abakunzi babo, Knowless, Miss Jojo n’abandi bakundana na bande?
14 February 2013, by Dean IrakHari bamwe mu bahanzi byagiye bivugwa kenshi ko bafite abo bakundana nabo. Bamwe muri aba bahanzi bagiye batandukana n’abakunzi babo nabwo bikamenyekana cyane, ariko ntihongere gutangazwa abo bakundana nabo ubu.
Kuri uyu munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare, IGIHE twifuje kumenya niba abo bahanzi baba bafite abandi bakunzi bakunana nabo ubu.
1. Miss Jojo wakundanaga na Sareh
Miss Jojo wakundanaga na Munyampundu Saleh, wabanjye kumubera umujyanama, ubu avuga ko nta mukunzi afite. (…) -
Resitora Zen yabashyize igorora kuri Saint Valentin
14 February 2013, by Nsabimana EmileResitora ZEN ikorera mu Mujyi wa Kigali, yiteguye kugeza ku bakiliya bayo indyo ziteguye neza zirimo inyarwanda n’izifite inkomoko mu Bushinwa, u Buyapani na Thailand mu rwego rwo gufasha abakiliya kuryoherwa n’umunsi mukuru w’abakundana wa Saint Valentin.
Iyi resitora ivuga ko ibiciro kuri Saint Valentin bijyanye biciriritse, hakaba hari ibiribwa bitandukanye birimo ibyitwa ‘Dim Sum’ na ‘Sushi’.
Melanie Cordero, Umuyobozi wa Resitora Zen, avuga ko hari umwihariko ko ari bo bazanye ubwa (…) -
St Valentin: Abakunda gutendeka bazibura
12 February 2013, by Rene Anthere RwanyangeBenshi mu rubyiruko bakunze kwizihiza umunsi mukuru wa St Valentin bahana impano ku bakundana, bakanagira umwanya wo kuganira ku rukundo rwabo. Umuco wo gutendeka kuri bamwe byatumye bafata icyemezo cyo kutazaboneka ngo basangire uwo munsi n’abo bakundana.
Muhoza utarashatse ko tugaragaza irindi zina rye, umwe mu rubyiruko waganiriye na IGIHE, yadutangarije ko nta gahunda afite yo kuzajya kureba umukunzi we cyangwa ngo amuhe impano. Atangaza ko kubera ko yabuze amahitamo (…) -
Gift Supermarket irafasha abakundana kwizihiza Saint Valentin
12 February 2013, by Nsabimana EmileMu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza umunsi mukuru wabo wa Saint Valentin, iduka Gift Supermarket rikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya Kwa Rubangura ku muryango no 002 ryiyemeje kubashyira igorora ribagezaho impano za Saint Valentin zitandukanye ku biciro byoroheye buri wese.
Izi mpano za Saint Valentin zirimo indabo zaba iza kimeza cyangwa iz’inkorano, ‘cadre’ zijyamo amafoto, amakarita yanditseho amagambo y’urukundo (carte postales), Gato (Gateaux) za Saint Valentin (…)
IGIHE