Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wasinyanye amasezerano na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank) kugira ngo hatangire inyigo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ahasinywe amasezerano y’amadorali ibihumbi 428 ($428,000), ku yateganyijwe angana na miliyoni 1.8 z’amadorali.
Ayo masezerano yasinywe taliki ya 1/6/2012 Arusha muri Tanzania, asinywa n’Umunyamabanga mukuru wa EAC, Ambassador Dr. Richard Sezibera n’Umuyobozi wa AfDB mu Karere k’Afurika (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > s_rdb_doingbusiness
s_rdb_doingbusiness
Articles
-
Hasinywe amasezerano yogukora inyigo y’umuhanga wa gariyamoshi
6 June 2012, by M. M. -
Abashora imari mu Rwanda barushaho kwiyongera
29 August 2012Imibare ikubiye mu igenzura ryakozwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, ifatanije n’ikigo cy’abikorera (PSF), ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko abashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera.
Nk’uko bigaragara mu gitabo gikubiyemo iki cyegeranyo, ngo mu mwaka wa 2009, abashoramari bo hanze y’Igihugu babashije gushora miliyari zigera kuri 79,8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubu iri genzura rigaragaza ko izi miliyari zageze kuri 203,9 (…) -
Abashoramari bo mu Rwanda na Kenya, barasabwa gushyira hamwe bagateza imbere ibihugu byabo
3 August 2012, by Olivier MuhirwaKurebera hamwe uburyo ishoramari ryatezwa imbere hagati y’u Rwanda na Kenya, ndetse no kuvanaho zimwe mu nzitizi zikigaragara, iyi niyo ngingo nyamukuru yahurije i Kigali bamwe mu bahagariye ibigo by’ubucuruzi ndetse n’ishyirahamwe ry’ishoramari rihuza u Rwanda na Kenya mu buryo bwo kwiteza imbere.
Abitabiriye iyi nama, barebeye hamwe uburyo ishoramari hagati y’u Rwanda na Kenya ndetse no mu bihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika muri rusange rimaze gutera imbere, kuko basanze Kenya imaze (…) -
Inyange Industries yahawe icyemezo cya ISO 22000
28 August 2012Ikigo cy’inzobere mu buziranenge cyo mu Bufaransa cya Bureau Veritas cyahaye icyemezo cyiswe ISO 22000:2005 uruganda rw’Inyange ku bwo gukora ibinyobwa n’ibiribwa bikoranye isuku.
Iki cyemezo kivuze ko ubu Inyange Industries igiye ku rwego mpuzamahanga nk’izindi nganda zikomeye ku isi.
Gahunda yo gutanga iki cyemezo yari ifite intego ebyiri: kuzamura ubushobozi bw’uruganda hagabanywa ibiciro ndetse no kurushaho gushimisha abakiriya hakorwa ibikenewe n’abakiriya kandi bifite ubuziranenge (…) -
IGIHE izerekana Live inama ku mishinga mito muri Afurika y’Iburasirazuba
15 May 2012Nyuma y’ibyiciro bitandatu byabaye, imishinga mito n’icirirtse iri kuzamuka muri Afurika y’Iburasirazuba izahurira mu nama izabera i Kigali hagati ya tariki 17 na 18 Gicurasi 2012. Muri iki gihe iyi mishinga izaboneraho umwanya wo kwerekana ibikorwa byayo by’ubucuruzi n’iterambere muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi. Niba utazabasha kwitabira iyi nama, ushobora kuyikurikirana kuri mudasobwa aho uzabigezwaho imbona nkubone na IGIHE.
Thierry Sanders washinze BiD Network Foundation izahemba (…) -
Abatwara Taxi Voitures barasabwa kubahiriza ibiciro
2 September 2012Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyasabye abatwara abagenzi mu modoka nto (taxi voitures) kubahiriza ibiciro bijyanye n’ihinduka ry’ibiciro ryo kuri izo modoka.
Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, bamwe mu batwara izo modoka bagaragaje ko batabyishimiye.
Nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubusanzwe hari abagenzi babaha amafaranga make, ariko bakaba banizeye kuba bakungukira mu bandi babasha (…) -
Tigo Rwanda mu gushyigikira ibitekerezo biteza imbere abana
22 August 2012Sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda yatangije irushanwa kuri buri wese ufite ibitekerezo biteza imbere imibereho myiza y’abana mu ngeri zose aho ifite izina rya “Reach for Change”.
Tigo Rwanda izatera inkunga y’Amadolari 25,000 ku mwaka mu gihe cy’imyaka itatu ku muntu wese ufite igitekerezo cyiza mu gufasha abana guhindura imibereho yabo, buri mwaka kandi hazajya hafatwa ba biri.
Umuyobozi w’uyu mushinga muri Tigo Rwanda, Ndabaneza Nina Claudia avuga ko Tigo yiyemeje gufasha ba (…)
IGIHE