Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kamena 2016, i Gishari ku ishuri rya Polisi habereye umuhango wo gusoza imyitozo y’icyiciro cya 12 y’abapolisi bato bagera kuri 965, barimo abakobwa 228 n’abagabo 737.
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_photosgallery
a_photosgallery
Articles
-
Umuhango wo kwinjiza abapolisi bashya
4 June 2016, by Ferdinand Maniraguha -
Ba rwiyemezamirimo bahawe impamyabushobozi
28 July 2012, by Kwizera EmmanuelMadamu Jeannette Kagame Madamu wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yayoboye umuhango wo gutanga inyemeza bushobozi (certificates), ku bagore ba rwiyemezamirimo barangije amahugurwa y’amezi 6, ku bijyanye no gucunga imari. Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2012, muri Serena Hotel i Kigali, Jeannette Kagame yabanje kwerekwa imirimo itandukanye aba bagore bakora, bamubwira n’iterambere iyo mirimo yagiye ibagezaho.
-
U Rwanda n’u Bushinwa mu bufatanye mu kubungabunga ibinyabuzima; FONERWA n’amahugurwa y’abagore ku bidukikije
30 November 2012Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Rwanda-China national ecosystem management partnership).
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) hamwe n’ikigo UNEP-IEMP gikorera mu bushinwa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ku mpande zombi. aya masezerano ashingiye ku bikorwa by’ubushakashatsi , guhererekanya ubumenyi ku mibungabungire y’urusobe rw’ibinyabuzima no gusana ahantu (…) -
Amakuru yaranze icyumweru 18- 23 Werurwe 2014
24 March 2014, by Mathias HitimanaIcyumweru cyose kuva ku itariki 18- 23 Werurwe 2014, IGIHE yatangaje inkuru nyinshi zitandukanye, none yabakoreye inshamake yazo mu mafoto.
-
Kwibuka i Ruhanga
18 April 2012Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira uwa 15 Mata 2012; Abaturage batuye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali baraye ijoro ry’ikiriyo bucyeye bwaho bibuka ndetse bashingura imibiri 159.
Abafashe ijambo bose mu muri uyu muhango wo kwibuka imyaka 18 ishize habaye Jenoside, bagarutse ku bwicanyi bwakorewe abari batuye aha i Ruhanga bwabaye kuwa 15 Mata 1994.
Ku itariki ya 15 Mata 1994 nibwo abantu bari baturutse hirya no hino (Muyumbu, Fumbwe, Gicaca, Rwamashyongoshyo, (…) -
Amafoto ya Mako mu bihe bitandukanye
19 January 2012 -
Gicumbi-Roadshow
29 May 2012, by Dean IrakKuwa 25 Gicurasi 2012, abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS II bakoreye igitaramo mu Karere ka Gicumbi ahahoze hitwa Byumba. Abafana bari benshi bagaragaje ko bakunda abahanzi nyarwanda kandi bishimira indirimbo zabo. N’ubwo ubukonje bwari bwishi abafana bagaragaje ko bashyushye kandi bishyimye. Bamwe mu bafana bari buriye amazu abandi burira ibigega ngo birebere abahanzi basanzwe bumva ku maradiyo batababona. Mu gusoza iki gitaramo, abahanzi bose bagiye ku rubyiniro (stage) basozanya (…)
-
Yubile y’imyaka 100 ya Kiliziya Sainte Famille
23 October 2013Kuya 19 Ukwakira 2013, Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) yizihije Yubile y’imyaka 100 imaze ishinzwe.Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, witabiriye uwo muhango,yasabye Kiliziya Gatulika kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda Abanyarwanda bakabana bizerana.Foto:Faustin N.
-
Amakuru yaranze icyumweru 21-27Ukwakira 2013
28 October 2013Mu makuru twabagejejeho yaranze icyumweru guhera kuya 21-27 Ukwakira 2013, twibanze ku uruzinduko Paul Kagame yagiriye mu karere ka Gasabo, aho yifatanyije n’abaturage batuye Umurenge wa Ndera mu gikorwa cy’umuganda hakorwa rigori ku muhanda uhuza Imirenge itatu mu karere ka Gasabo,abaturage baturututse mu tugari twa Rudashya na Cyaruzinge, aho yababwiye ko uyu muhanda ugiye gushyirwamo kaburimbo mu minsi mike. twibanze kandi ku isabukuru y’imyaka 56 y’amavuko Perezida wa Repubulika y’u (…)
-
Amafoto yo guhabwa impamyabumenyi INATEK
12 July 2013, by Richard Dan IraguhaIshuri rikuru ry’ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo ( INATEK), kuya 11 Nyakanga 2013, ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 640 baharangije mu mwaka wa 2012- 2013.Mu ishami ry’iterambere ry’icyaro harangije abanyeshuri 68 naho ishami ry’uburezi ni 572. Ni ku nshuro ya kane INATEK itanga impamyabumenyi, bikaba byarahuriranye n’isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe.Faustin Nkurunziza
IGIHE