Umwongereza Clare Hollingworth watangaje bwa mbere amakuru y’intambara ya kabiri y’Isi, yapfiriye muri Hong Kong ku myaka 105.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeWaruziko
HomeWaruziko
Articles
-
Umunyamakuru watangaje bwa mbere intambara ya kabiri y’Isi yapfuye ku myaka 105
10 January 2017 -
Imyitwarire yatuma umugore abona ibyo akeneye byose ku mugabo we atanduranyije
18 October 2016, by Kanamugire EmmanuelAbagore benshi usanga barangwa n’intonganya kandi ibyo bituma abagabo babo bahinduka babi aho kugira ngo basubize ibyifuzo byabo, bigatuma n’umubano wabo wangirika.
-
Isano ya Nyabingi n’aba Rasta yamuteye kwandika igitabo
11 May 2016, by Kanamugire EmmanuelBamwe bashobora kutabyemera cyangwa bakabishidikanyaho baramutse babwiwe ko Nyabingi ufatwa nk’ikizira na benshi mu b’ubu mu Rwanda afitanye isano ya bugufi n’aba Rasta.
-
Umubikira utari uzi ko atwite yabyaye
20 January 2014Umubikira yabyaye umuhungu mu mujyi wa Rieti uri mu Butaliyani hagati. Yavuze ko atigeze amenya ko yari atwite. Uyu mugore w’imyaka 31 yihutishirijwe ku bitaro ubwo yababaraga ku nda agatekereza ko byaba byatewe n’igifu.
Biravugwa ko uyu mubyeyi ukomoka muri Salvador, yise umwana we wavutse Francis arebeye kuri Papa uriho, nk’uko BBC yabyanditse.
Umuyobozi w’umujyi wa Rieti, Simone Petrangeli yasabye rubanda n’ibitangazamakuru kubaha ubuzima bwite bw’uwo mubyeyi.
Amakuru yakwirakwiye (…) -
Uko byagenze ku ya 4 Nyakanga 1976 ubwo Israel yagabaga igitero muri Uganda
4 July 2016, by Philbert GirinemaMu myaka 40 ishize ku munsi nk’uyu tariki ya 4 Nyakanga, ingabo za Israel [Israel Defense Forces - IDF] zagabye igitero cy’amateka muri Uganda ku ngoma ya Idi Amin Dada mu rwego rwo kubohora abantu barenga 100 bari bigaruriwe n’ibyihebe by’abanya-palestine bifatanyije n’ibyo mu Budage. Mu minota 90 gusa, ingabo za Israel zabashije kugera ku ntego mu buryo busa n’ubwo muri za filimi za Hollywood.
-
Huye: Umukobwa w’imyaka 7 yegukanye igikombe cyo gusiganwa kuri moto
7 October 2014, by Mathias HitimanaUmukobwa w’imyaka 7 wo muri Uganda, Esther Mwangala niwe wegukanye igihembo mu gusiganwa kuri moto byabereye mu karere ka Huye akurikirwa n’Umunyarwanda, Imran Nkurunziza.
Abasiganwaga 11 bagabanyijwe mu byiciro bitatu hagendewe ku bushobozi bwa moteri ya moto byasaga n’ibijyana n’imyaka yabo.
Mu munsi y’ikibuga cy’indege cya Huye niho hari hubatswe ikibuga izi moto zazenguruka abantu bazireba neza, mu nzira zanyuragamo harimo imigunguzi.
Mu bana bari hagati y’imyaka 5 na 7 (…) -
Imwe mu myitwarire idakwiye kurangwa hagati y’abakundana
2 May 2016, by Kanamugire EmmanuelHari ibintu bimwe na bimwe abakundana bakora bagatekereza ko ntacyo bitwaye kandi mu by’ukuri baba bangiza urukundo n’umubano wabo.
-
Ibyo wamenya kuri ’Black Friday’ na "Cyber Monday", iminsi yizihizwa mu Rwanda
28 November 2016, by Uwishyaka Jean LouisKuva mu cyumweru gishize hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane ku bamamaza ibicuruzwa bitandukanye, hagiye hagaragara ubutumwa bwerekana ko hari poromosiyo za Black Friday na Cyber Monday aho ibiciro biba byahananuwe.
-
Yafashwe yiba ahabwa akazi
15 April 2013, by Rene Anthere RwanyangeUwitwa Marcello Mucci yafatiwe mu cyuho yagiye kwiba, nyuma yo kumenya ko uwo mujura amaze igihe mu bushomeri, uwibwe yamwandikiye ibaruwa amubwira ko nafungurwa yazaza akamuha akazi.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa 7sur7 aravuga ko uwahoze ari umunyabugeni witwa M. Pedrotti, w’imyaka 62 y’amavuko, mu mujyi wa Florence, mu gihugu cy’u Butaliyani, yafashe igisambo cyitwa Marcello Mucci w’imyaka 54, yaje kumwiba amushyikiriza polisi.
Aho M. Pedrotti amenyeye ko uyu mujura yaje kumwiba (…) -
Uganda: Bakoresheje ingurube bamagana umugambi wo kugurira abadepite imodoka
16 September 2016, by Israel IshimweAbantu babiri mu bagize itsinda ry’abashomeri [Jobless Brotherhood] muri Uganda bajyanye ibibwana by’ingurube ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kwigaragambya barwanya icyemezo Leta yafashe cyo kugurira buri mudepite imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni magana abiri z’ amashilingi.
IGIHE