Kwihangana ntibyigeze bishobokera Jamawa Nambi wari wizeye adashidikanya kubona umugabo we aza gusaba mu modoka z’akataraboneka zishoreranye zishinjagira, agatungurwa no kubona ahubwo yiyiziye ku ipikipiki mu bukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize i Mayuge hafi y’umurwa mukuru Kampala.
Yaguye igihumure,nyuma yo kumva moto zivugira ku irembo akibwira ko ari izitambukira kumbe arizo uwo bagombaga kurushinga Ali Malik yari ajeho,kimwe n’abamuherekeje.
Bamwe mu bantu ba hafi ba Jamawa (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeWaruziko
HomeWaruziko
Articles
-
Uganda: Umugeni yaguye igihumure ubwo yatungurwaga n’umukwe waje gusaba ku ipikipiki
19 December 2013 -
Abana n’umugabo we hamwe n’umusambane mu nzu imwe
8 May 2013, by Mathias HitimanaMaria Vogel w’imyaka 33 y’amavuko, ukomoka ahitwa Bulawayo muri Zimbabwe abana mu nzu n’abagabo babiri, umwe basezanye byemewe n’amategeko n’undi w’umusambane kandi bose babiziranyeho uko ari batatu.
Aba bagabo bombi babaye inshuti bemera ko bakwiye kuba mu nzu imwe, kugira ngo baruhure umugore wahora mu nzira ava kuri umwe ajya ku wundi.
Daily Mirror dukesha iyi nkuru ivuga ko Maria abana n’abagabo be babiri Butzki Paul bakundanye mbere, na Peter Gruman bakundanye afite (…) -
Gutera umupira n’umutwe bigira ingaruka ku bwonko
12 June 2013, by Aisha Bonaventure RutayisireAbakina umupira w’amaguru bamenyereye gukoresha umutwe rimwe na rimwe iyo bibaye ngombwa, mu bushakashatsi bwakozwe hagaragaye ko kuwutera n’umutwe bishobora guhungabanya ubwonko.
Mwalimu Michael Lipton wo muri New York yakoze ubushakashatsi ku bakinnyi b’umupira 37 bamaze imyaka 22 bawukina, agerageza kureba ingaruka iba kuri buri mukinnyi iyo ateresheje umutwe umupira; hakoreshejwe igikoresho cyabugenewe mu kureba mu bwonko (IRM de diffusion ) yasanze ubwonko bwabo bwangirika nk’uko (…) -
Autriche: Hagaragaye ijambo rirerire gusumba andi ku Isi mu 2016
12 December 2016, by Uwishyaka Jean LouisIjambo "Bundespräsidentenstichwahlwiederholungsverschiebung" rigizwe n’inyuguti 51 ryakoreshejwe mu matora yo muri Autriche ryagaragaye nk’ijambo rirerire ry’umwaka wa 2016 ku Isi.
-
Umwogoshi wa Hollande arusha umushahara Perezida wa Espagne,uw’u Bushinwa na Mexique
13 July 2016, by Israel IshimweUmutwe wa Perezida w’u Bufaransa, François Hollande wabaye umugisha ubyiganirwa na benshi ariko wegukanwa n’umwogoshi w’Umufaransa Olivier B uhembwa umushahara fatizo ungana n’ibihumbi 9 895 by’amayero.
-
Umutobe w’imbuto urutwa no kuzirya
14 January 2014Abantu batekereza ko umutobe w’imbuto ari mwiza ku buzima, ariko siko biri kuko inzobere mu by’ubuzima zo mu Bwongereza zatangaje ko isukari iba mu mutobe w’imbuto igira ingaruka ku buzima kubera ubwinshi bwayo. Bakaba bagira abantu inama zo kujya barya imbuto, kurusha uko banywa umutobe wazo.
urubuga rwa internet 7sur7 dukesha iyi nkuru rwanditse ko ko Susan Jebb, umwarimu muri Kaminuza ya Oxford, yavuze ko ubwoko bwinshi bw’imitobe y’imbuto, buba burimo isukari ingana n’isukari iba muri (…) -
Impano zihabwa abageni zifite ibisobanuro biremereye mu muco
6 September 2013, by Mathias HitimanaMu muco nyarwanda mu mihango yo gusaba no gukwa abageni bahabwa impano zisobanura umuco nyarwanda, agaseke kakaba gafite ubusobanuro bwinshi ugereranyije n’ibindi.
Abakuru baganiriye na IGIHE basobanuye ko mu mpano zitangwa zirimo Agaseke, inkangara, inkongoro n’igisabo bidakwiye kubura mu mpano zitangwa.
Nsanzigabo Valens w’imyaka 76 utuye i Muhanga, umwe mu basaza bakuze baganiriye na IGIHE, yavuze ko umuco nyarwanda ugomba gushyigikirwa ntucike, ati ”Ababyiruka bagomba kujya (…) -
Nyuma yo guhindura izina, Snapchat ishyize ku isoko amadarubindi afata videos
27 September 2016, by Jean Pierre TuyisengeSosiyete ifite Urubuga nkoranyambaga ruzwi nka Snapchat yashyize hanze amadarubindi akora amashusho (Video) nyuma yo guhindura izina ikitwa Snap Inc.
-
Byagenze gute kugira ngo ’Ingangurarugo’ zigabize inka z’Umwami Rwogera?
11 November 2016, by Uwishyaka Jean LouisU Rwanda rwagize intwari zitandukanye zikigaruka mu mitima ya benshi kubera ibikorwa byazo. Muri zo hari Abami barwaguye n’umutwe w’Ingangurarugo waranzwe n’ibikorwa bikibazwaho na benshi, nko gushimuta inka z’umwami n’ibindi kugeza zishwe n’abazungu.
-
N’abagabo bagiye kujya bihagarika bicaye
16 April 2013, by Rene Anthere RwanyangeMu Gihugu cya Suède mu gace kitwa Södermanland barimo guteganya gutora itegeko ritegeka abahungu ndetse n’abagabo kujya bihagarika bicaye (uriner) hagamijwe kurwanya ivangura rishingiye ku bitsina muri ako gace.
Amakuru dukesha urubuga rwa gentiside aravuga ko mu gace ka Södermanland, abahungu batangiye gutozwa kwihagarika bicaye nk’uko bashiki babo babikora.
Inama rusange yo mu gace ka Södermanland ikaba muri iyi minsi irimo kwiga itegeko rizategeka abagabo bose kujya bihagarika (…)
IGIHE