Umunyamerika, Mark Parisi, agiye gutunga imodoka y’indoto ze, ayiguze igice cyimwe mu myanya ye myibarukiro (Ibya/testicule/Testicle).
Nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru cyabyanditse, uyu mugabo Parisi, aherutse kugurisha ibya rye kugirango abone amadorari ibihumbi 35 (miliyoni 23 n’ibihumbi 800 y’amanyarwanda) ngo akaba azayaguramo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan 370Z, yhoze yifuza cyane. Ngo bamwe mu bagabo baba bumva batanga icyaricyo cyose kugirango batunge imodoka yo mu bwoko bifuza. (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeWaruziko
HomeWaruziko
Articles
-
Yagurishije ubugabo bwe kugirango agure imodoka yifuzaga
26 November 2013 -
Guhora imbere y’abantu bishobora kugabanya iminsi yo kubaho
20 April 2013, by Rene Anthere RwanyangeUbushakashatsi bwerekanye ko abantu barimo abahanzi, abakinnyi n’abandi bapfa bakiri bato ugereranije n’abakora indi myuga. Abashakashatsi bavuze ko ibi bitapfa kwemezwa ijana ku ijana, ariko bituma umuntu yakwibaza byinshi ku bantu nka bariya bazwi bahora mu maso y’abantu benshi.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu gitangazamakuru cy’ubuzima “International Journal of Medicine”, abashakashatsi bo muri Australia barebye mu byaranze ubuzima bw’abantu bagera ku 1,000 bapfuye hagati ya 2009 na (…) -
U Bushinwa: Umwana yavukanye amaguru ane n’amaboko ane
18 April 2014Umwana w’umuhungu yavukanye ibice by’umubiri birenze ibyo abandi bavukana, kuri ubu yabazwe ngo asigarane amaguru abiri n’amaboko abiri.
7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana yavutse tariki ya 2 Werurwe 2014 , avukira mu bitaro byo mu gace ka Guangdong mu Buhinde.
Umuganga w’inzobere mu kubaga witwa Yu Jiakang, akaba n’umuyobozi w’ibyo bitaro uyu mwana w’umuhungu yavukiyemo, avuga ko yavukanye ibi bice byiyongera kubyo umuntu usanzwe avukana bitakoraga neza. Bakaba bafashe icyemezo (…) -
U Buhinde: Yakuwemo amenyo 232 mu rwasaya
26 July 2014Mu bitaro byitwa Sir J.J. Hospital biherereye ahitwa Bombay mu burengerazuba bw’u Buhinde umusore w’imyaka 17 yakuwemo amenyo 232 mu rwasaya.
Mbere yo gukurwamo ayo menyo, uyu musore witwa Ashik Gavai ngo yari afite ububabare budasanzwe ndetse n’icya kabiri cy’isura ye cyarabyimbye. Mu gihe cy’iminsi 10 yari amaze mu bitaro abaganga bamuvuye basanze afite ikibyimba kinini cyari cyaraje mu rwasaya rwe.
Mu gihe abaganga bari batangiye kubaga uwo musore ngo batunguwe n’ibintu batari (…) -
Florida: Hagiye kubakwa ubwato bufite amagorofa 25 n’ikibuga cy’indege
3 December 2013, by Nsabimana EmileIsosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa i Florida, igiye kubaka ubwato yise “Freedom Ship” buzaba bufite ibintu nkenerwa byose bizatuma buba umwe mu mijyi yo ku isi iba mu mazi izwi.
Abazubaka ubu bwato bagaragaje uko ubwo bwato buzaba buteye mu gihe buzaba bwubatswe. Roger M Gooch, umuyobozi n’umujyanama wa Perezida w’isosiyete Freedom Ship International y’i Florida ifite amasezerano yo kubwubaka, avuga ko ubu bwato bwa mbere bunini buzaba bwubatswe ndetse (…) -
Uko umubyeyi ashobora kumenya ko umwana we azamubera ikirumbo
13 December 2016, by IGIHEUbushakashatsi bwagaragaje ko ku myaka itatu, umuntu ashobora kumenya niba umwana we azaba umuzigo kuri sosiyete cyangwa niba azayibera umuntu w’ingirakamaro.
-
U Burusiya: Leta yatangiye iperereza ku cyahinduye umugezi wa Dalydkan nk’amaraso
8 September 2016, by Israel IshimweUbwoba ni bwose mu mujyi wa Norilsk uherereye hafi y’umugezi wa Dalydkan aho biri gukekwa ko haturitse impombo zakoreshwaga n’uruganda, Norilsk Nickel rutunganya ibikoresho by’ubutabire bukozwe mu butare bwa nickel bikaba ari na byo byateye amazi y’uyu mugezi guhinduka umutuku.
-
Muri pariki ya Nyungwe hashobora kugarurwamo inzovu
26 April 2016, by Ferdinand ManiraguhaIshyamba rya Nyungwe rigizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inguge, inyoni nyinshi, ubwoko butandukanye bw’ibimera n’ibindi.
-
Yashatse kugurisha umwana we kubera ko arira cyane
30 December 2013Umwongerezakazi yagerageje kugurisha kuri internet umwana we w’umuhungu w’amezi ane kubera ko arira, gusa polisi yaje kumutesha.
Uyu mugore w’imyaka 20 y’amavuko yashyize itangazo ku rubuga rwitwa Craiglist ku munsi wakurikiye Noheli, avuga ko agurishaga umwana we amayero ibihumbi 180, polisi n’abaturage bakaba baramutesheje atarabona ugura uwo mwana.
Urubuga rwa internet 7sur7 ruvuga ko uyu mugore wibana akaba afite n’undi mwana w’umuhungu w’imyaka ibiri, ngo yari yihebye yabuze uko (…) -
Ubushomeri bwatumye ashyira umwirondoro we (CV) ku cyapa ngo abone akazi
7 January 2014Umufaransa w’umushomeri nyuma yo kurakazwa n’ubushomeri yarimo yahisemo gufata umwirondoro we (CV) awushyira ku cyapa kinini cyo ku muhanda agamije gusaba akazi dore ko n’amwe mu magambo yari yanditseho yagiraga ati “Icyo nshaka nka Noheri ni akazi”.
Uyu mushomeri w’imyaka 41 witwa Le Bret, nyuma yo gushyira CV ku cyapa inzozi ze zabaye impamo kuko yaje kubona ikiraka ariko kikaba kizavamo akazi gahoraho nyuma y’amezi atatu.
Ku cyapa cya metero 4 kuri 3 giherereye ku muhanda RN7 mu mujyi (…)
IGIHE