Umugabo w’imyaka 63 wikorera ku giti cye mu Buhinde yajyanwe kwa muganga afite ububabare budasazwe, bamubaze basanga mu nda ye harimo zahabu.
Uyu mugabo udatangazwa amazina, yajyanwe mu bitaro byitiriwe Sir Ganga Ram biherereye mu mujyi wa Delhi arimo kuruka, kandi afite ububabare budasazwe, nyuma yo kumubaga abaganga basanze mu nda ye utubumbe 12 twa zahabu, kamwe gapima garama 33.
Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko izi zahabu zakuwe mu nda y’uyu mugabo zifite agaciro k’amadorari (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeWaruziko
HomeWaruziko
Articles
-
U Buhinde: Yagiye kwivuza avuga ko yamize umufuniko bamusangamo zahabu
21 April 2014 -
Umwana ashobora kuvuka atwite impanga ye
4 June 2013, by Olivier MuhirwaKang Mengru, Umushinwakazi w’umwe w’amavuko yarapimwe asanga yaravutse atwite impanga ye mu 2009.
Amakuru dukesha urubuga DirectCD, avuga ko ubwo ababyeyi ba Mengru bari bahangayikishijwe n’ukwiyongera umunsi ku munsi kw’inda ye bafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga, bamupinye basanga atwite.
Uyu mwana ariko kuko bitari gushoboka ko abyara uwo mwana atwite, yarabazwe abaganga bamumukuramo akomeza kurerwa n’ababyeyi be.
Nubwo uyu mwana yari atwite, iyi nda ngo si we wayitewe ahubwo (…) -
Kenya: Habonetse umubaji ufatira ikiruhuko mu isanduku y’abapfuye
7 November 2013Umubaji Joseph Mutuma bakunze kwita Cameroon wo mu gace ka Meru muri Kenya atangaza ko yishimira gufata ikiruhuko gito mu isanduku y’abapfuye kandi ntacyo bimutwaye.
Mutuma yabwiye ikinyamakuru Standard Digital ati “Bitera benshi ubwoba iyo bambonye nduhukiye mu isanduku ariko kuri jye biranshimisha. Nta tandukaniro riri hagati y’isanduku n’uburiri kuko byose bikozwe mu biti n’ubwo bitandukanye mu miterere.
Akomeza ati “Sintinya urupfu kuko iyo upfuye biba birangiye. Ibitera abantu (…) -
Gitari y’icyamamare Prince n’imisatsi ya David Bowie byaguzwe asaga $150,000 mu cyamunara
26 June 2016, by Philbert GirinemaGitari ikoreshwa n’amashanyarazi y’umunyamerika Prince Rogers Nelson wamenyekanye nka Prince, n’imisatsi y’Umwongereza David Robert Jones cyangwa David Bowie, byombi byaguzwe akayabo ka $156 250, ni ukuvuga asaga miliyoni 115. 9 Frw.
-
USA: Nyuma y’imyaka 62 bashakanye, bapfiriye rimwe bafatanye ibiganza
7 August 2014Umugabo witwa Don n’umugore we Maxine Simpson, bari bamaranye imyaka 62 basezeranye kubana akaramata, bakazatandukanywa n’urupfu, basezeye ku buzima bwo ku Isi ku munsi umwe mu ntangiriro z’iki cyumweru bafatanye mu kiganza.
Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uyu musaza n’umukecuru bamenyaniye mu mukino wa bowling kuva icyo gihe ntibigeze batandukana. Bakaba bari bafitanye abana babiri b’abahungu barera nk’ababo.
Hashize ibyumweru bibiri, umusaza Don ashyizwe mu bitaro kubera (…) -
Ubuzima bw’umugore wari uyoboye ibyihebe byateye Westgate mall bwashyizwe ahagaragara
26 September 2013Igitero cy’ibyihebe cyibasiye inzu y’ubucuruzi ya Westgate muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize, bivugwa ko cyari kiyobowe n’umugore ukomoka mu Bwongereza uzwi nka ‘White widow’ ariko ubusanzwe witwa Samantha Lewthwaite.
Ikinyamakuru Global Publishers cyo mu gihugu cya Tanzania cyashyize ahagaragara bimwe mu bivugwa ku buzima bw’uyu mugore wari uyoboye ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabaab wigambye ko ari wo wagabye iki gitero cyamaze iminsi itatu.
Dore bimwe ukwiriye kumenya ku buzima (…) -
"Al-Noor Tower", umuturirwa muremure cyane muri Afurika uzaba ushushanya byinshi
13 December 2014, by Noel TurikumweUmushoramari wo muri Arabia Saudite agiye kubaka umuturirwa usumba iyindi muri Afurika, muri Maroc mu mujyi wa Casablanca, uzaba ufite amagorofa 114 n’ubutumburuke bwa metero 540.
Inkuru ya AFP ivuga ko uburebure n’amagorofa azaba agize uyu muturirwa "Al-Noor Tower" bufite ibisobanuro byihariye.
Metero 540 ngo zishushanya ibihugu 54 bya Afurika, buri gihugu kigahagararirwa na metero 10. Naho umubare w’amagorofa 114 ushushanya umubare w’amasura ya Korowani.
Uzaba wubatse kuri (…) -
Abadepite b’abagore babujijwe kwambara ipantaro
15 April 2013, by Mathias HitimanaUbwo hirya no hino ku isi kwamabara ipantaro ku gitsina gore byamaze gufata intera ndende, abagore bakayijyana aho ariho hose, muri Turukiya ho mbere y’itariki ya 10 Gicurasi 2013, abadepite b’abagore ntibemerewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko bambaye ipantaro.
Amakuru dukesha urubuga rwa terrafemina rutangaza ko muri Turukiya batoye itegeko ribuza abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko kwinjira mu Nteko bambaye ipantaro, bikazatangira kubahirizwa mbere y’itariki ya 10 Gicurasi. (…) -
Uganda: Habereye ubukwe bw’akataraboneka
9 October 2013Ku Cyumweru cyashize tariki ya 6 Ukwakira 2013, habaye akataraba, ubwo umukobwa w’igishongore yashakanaga n’umugabo benshi batakwihanganira kwitirirwa nk’umugore utunzwe nawe, ku bw’ubumuga uyu mugabo abana nabwo, nyamara we barabanye ndetse, umukobwa yanga n’abandi bagabo beza bafite byose.
Ikinyamakuru The New Vision, cyanditse ko iyi ari inkuru izavugwa igihe kirekire mu mateka, ndetse bikaba bimwe mu byo abagabo benshi badashobora kwizera n’amaso yabo ko bishoboka.
Kuko ku Cyumweru, (…) -
Uruganda ruratanga ubwishingizi bw’igitsina gabo ku bagura amakariso
14 March 2014Mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byarwo, uruganda UNDZ rutangaza ko rutanga ubwishingizi bw’igitsina cy’abagabo kingana n’amadolari ya Amerika 50,000 ku mugabo uguze amakariso atatu.
UNDZ ifatanyije na sosiyete y’ubwishingizi nibo batangije icyo bise “ubwishingizi bw’imboro” (Assurance Pénis) aho batangaza ko bazishingira imyanya ndangagitsina kuri buri mugabo uzajya agura amakariso atatu.
Uguze aya makariso ahabwa icyemezo kiriho agaciro k’amadolari 50,000 y’ubwishingizi bw’igitsina cye, (…)
IGIHE