Mu gihe hari benshi ku isi bakunze kuzenguruka amahanga bareba ibyiza bitatse isi, umunyeshurri w’Umuyapani yakoze umushinga wo kuzayizenguruka afotora abagore beza.
Amakuru dukesha urubuga Gentside avuga ko umusore witwa Kei Akatsu wiga muri kaminuza y’i Tokyo, afite intego yo kuzagera ku isi afotora abagore beza, ubu akaba arimo gushaka abaterankunga bamuhe amafaranga yo gutangira umushinga we.
Uru rubuga ariko ntiruagaragaza uko azabasha kujya amenya uburyo bwo kubageraho. (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeWaruziko
HomeWaruziko
Articles
-
Yiyemeje kuzazenguruka isi afotora abagore beza
17 March 2013, by Mathias Hitimana -
Indege zatangiye kwishyuza hakurikijwe ibiro by’umuntu
4 April 2013, by Mathias HitimanaUbwo hari hamenyerewe ko abagenzi bose bishyura bitewe n’agaciro k’umwanya ashaka mu ndege, bagatandukanira ku mizigo, kompanyi y’indege ya Samao Air yazanye agashya ko kukjya yishyuza amafaranga y’urugendo hanakurikijwe ibiro by’umugenzi we ubwe apima.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, kompanyi y’indege ya Samao Air ikorera mu birwa bya Samao biri mu nyanja ya Pasifika, yatangarije abakiriya bayo ko mbere yo kumenya igiciro cy’urugendo bagomba kubanza kumenyekanisha ibiro byabo, bikaba (…) -
Ni iki gitera abagore kuzinukwa imibonano mpuzabitsina?
19 May 2016, by Ferdinand ManiraguhaBibaho kuba umugore yakwangira umugabo we ko bakorana imibonano mpuzabitsina ndetse akaba anashobora kuyishaka gake birimo no kuyizinukwa burundu.
-
Koreya y’Epfo: Umwana yashwaratuye muri pasiporo ya se yangirwa gusohoka mu gihugu
4 June 2014Umugabo witwa Chen ukomoka mu Bushinwa yangiwe gusohoka muri Koreya y’Epfo nyuma y’aho umwana we w’imyaka ine ashwaratuye mu rwandiko rwe rw’inzira.
Umwana w’umuhungu w’imyaka ine y’amavuko yafashe urwandiko rw’inzira (passport) rwa se arushushanyamo, ifoto iba ari muri urwo rwandiko arayihindanya ku buryo isura itaragaragara.
Daily Mail dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mwana wageragereje impano yo gushushanya mu mu rwandiko rw’inzira rwa se, ubwo bari mu ruzinduko muri Koreya y’Epfo. (…) -
Brezil 2014: Indaya zizemera amakarita yo kwikopesha ku bakiriya (Credit Cards)
25 November 2013Mu gihe mu gihugu cya Brezil hazaba bahera igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru, indaya zo mu mujyi wa Belo Horizonte, hamwe mu hazabera iyi mikino, zatangaje ko hazakoresha ikoranabuhanga ry’amakarita yo kwikopesha (credit cards) mu kuzishyura.
Muri leta ya Minas Gerais ngo aba bakobwa bakora uburaya bazahabwa imashini zakira aya makarita nyuma y’uko babyumvikanyeho na banki.
Umwe muri aba witwa Cida Vieira wo mu ishyirahamwe rya Aprosmig, yasobanuye ko hari amahirwe kuri ubu buryo (…) -
Ingona yanize iyo yimyaga irinda ipfa
21 March 2014Ingona y’ingore iri mu bwoko bw’iziri gukendera, le faux-gavial de Malaisie, yapfuye inizwe n’iyageragezaga kuyimya muri pariki ya Artis i Amsterdam, nk’uko abashinzwe iyo pariki babitangaje.
Abashinzwe iyo pariki batangaje ko iyo ngore yageze i Amsterdam mu Kwakira umwaka ushize mu rwego rwo kugira ngo barebe uko bazibungabunga zikororoka, nyamara ngo ntiyabashije kwihanganira ibyo yakorewe.
Bagize bati "Ntiyabashije kwihanganira impirita y’ingabo yo mu bwoko wa gavial yayimyaga" (…) -
U Buholandi ku isonga mu bihugu bibarizwamo amagare menshi ku Isi
10 August 2013, by Rene Anthere RwanyangeMu gihugu cy’u Buholandi hari amagare menshi kurusha abaturage bagituyemo. Mu mijyi nka Amsterdam, La Haye (Hagues), 70% by’ingendo zose zikorwa hifashishijwe amagare.
Usanga amagare menshi muri ayo, aba akoreweho udutebo ku buryo buri wese uritunze arikoresha mu buryo bwo gutwaraho imizigo, no guhaha bimwe mu bikoresho n’ibiribwa.
Ku Isi, iki gihugu gifite umuhigo wo kuba kimaze imyaka myinshi kiri imbere mu gutunga amagare menshi, n’abayakoresha.
Ibi ni umuco cyahoranye umaze (…) -
Kuri Mars havumbuwe ubutumwa bwoherejwe n’Imana
11 July 2013Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure NASA (National Aeronautics and Space Administration) cyatangaje ko cyabonye ubutumwa buteye urujijo bwaba bwaraturutse ku Mana bwanditswe ku bisate binini by’amabuye mu buvumo buri ku mubumbe wa Mars.
Nk’uko imbuga zitandukanye zabyanditse guhera tariki ya 8 Nyakanga, zivuga ko zibikesha itangazo ryemewe rigenewe itangazamakuru, ngo ubu butumwa bwanditswe n’Imana bwasanzwe ku bisate bibiri by’amabuye bifite (…) -
Kwiyongera k’umushahara bizamukana n’inshuro zo gukora imibonano mpuzabitsina
9 September 2013Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Anglia Ruskin yo muri Amerika, bugaragaza ko uko umushahara w’umuntu wiyongera, bigira isano no gukomeza gukenera imibonano mpuzabitsina kuri we.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku bantu bashaka gukora imibonano mpuzabitsina nibura kane mu cyumweru, usanga babona umushahara uri hejuru kugera kuri 5% ugereranyije n’ababona 3% cyangwa mu nsi y’uyu bo babishaka gake.
Nick Drydakis, umwarimu akaba n’umushakashatsi muri kaminuza ya Anglia Ruskin, avuga (…) -
Uko warinda mudasobwa gukora biguru ntege
12 July 2013Hari mudasobwa zikora zirandaga ariko abazikoresha nyibamenye impamvu. Uburyo bwiza buruta ubundi mu korohereza mudasobwa gukora vuba kandi itananijwe, ni ugufungura icyo uri gukora mu gihe kimwe, nk’uko iyo ukoresha ubwonko bwawe mu gutekereza ubanza ugatekereza kimwe ubundi ikindi gutyo gutyo.
Abahanga mu gukoresha mudasobwa bagenda bagaragaza bimwe mu byakorwa bigafasha mudasobwa gukora yihuta:
1. Kudafungura porogaramu zidakenewe muri ako kanya. 2. Kugerageza ikintu kimwe mu gihe; (…)
IGIHE