Abahanzi b’impanga bakomoka muri Nigeria bitwa Peter na Paul Okoye bazwi cyane ku izina rya P-Square bazataramira Abanyarwanda kuwa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2012 mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya RPF Inkoranyi aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Arthur Asiimwe, umwe mu bategura iby’iki gitaramo yatangarije IGIHE ko byamaze kwemezwa ko iki gitaramo kizaba ari ubuntu ku muntu wese uzifuza kukizamo.
Ubwo twamubazaga niba koko igitaramo kizaba ari ubuntu yasubagize agira ati (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > newinmakuru
newinmakuru
Articles
-
P-Square mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 RPF imaze ishinzwe
12 December 2012, by Dean Irak -
Abahanzi ba Uganda bakomeje guhamagarwa guhatanira ibihembo mpuzamahanga
1 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuziki wa Uganda ukomeje kwerekana ko uri kwaguka, aho abahanzi baho bakomeje guhamagarwa mu bihembo mpuzamahanga bitandukanye.
Nk’uko BigEye cyabitangaje, kuri ubu Dr Jose Chameleone n’umuraperikazi Keko bo muri Uganda bamaze guhamagarwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Kilimanjaro Tanzania Music Awards umwaka wa 2013.
Indirimbo ’Valu Valu’ ya Chameleone na ’Make You Dance’ ya Keko ni zo zibahurije mu cyiciro kimwe cy’indirimbo nziza y’umwaka muri Afurika y’iburasirazuba, (…) -
Abahanzi nyarwanda bazasusurutsa diaspora ya Ottawa mu kwizihiza Noheli
29 November 2012, by Olivier MuhirwaAbahanzi Ninette Nyirangango, Intore Nyabyenda bafatanyije n’itorero ry’ababyinnyi ba Kinyarwanda ‘Groupe Sangwa’, barateganya gutaramira Abanyarwanda baba muri Diaspora ya Ottawa n a Gatineau muri Canada kuri uyu wa 22 Ukuboza 2012.
Iki gitaramo giteganijwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kizabera kuri St Joseph’s Parish hall 151 Laurier, Ottawa guhera samoya z’umugoroba (7Pm).
Muri iki gitaramo uretse kubina bya Kinyarwanda hazaba harimo kandi n’umwanya (…) -
Lady Gaga yahaye igare umufana we urwaye indwara yo mu rukenyerero
19 April 2013, by Rutaganda JoelUmuririmbyi Lady Gaga kuri ubu uri gukurikirana ikibazo cy’uburwayi bwe, yiyemeje no gufasha umwe mu bafana be nawe ufite uburwayi bwo mu rukenyerero “hanche” nk’ubwo afite.
Nk’uko tubikesha 7sur7, umuririmbyi w’umunyamerikakazi w’imyaka 27 y’amavuko uzwi ku izina rya Lady Gaga, nyuma yo gusoma ubutumwa yohererejwe n’umwe mu bafana be uzwi ku izina rya Emma amutangariza ko arwaye kimwe nkawe kandi adafite ubushobozi bwo kwivuza kuko buhenze cyane yahise afata umwanzuro wo kumufasha amuha (…) -
Kidumu ni umwe mu bazita izina ingagi
28 May 2013, by Audace Willy MucyoMu gihe hari gutegurwa igikorwa cyo ’Kwita Izina’ ku nshuro ya 9, n’ubwo abazita amazina abana b’ingagi bataramenyekana, umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi cyane ku izina rya ’Kidum’ ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko akabarizwa muri Kenya, byamenyekanye ko agomba kuboneka ku rutonde rw’abazita Izina.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’ Igihugu cy’Iterambere ’RDB’, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gushyira ahagaragara gahunda yo Kwita Izina (…) -
Umuhanga mu majwi yemeje ko indirimbo Rwandair yakoresheje ari iya Kayirebwa
24 May 2013, by Dean IrakUmuhanzi Cecile Kayirebwa ararega indishyi zirenga miliyoni ijana Sosiyete y’indege itwara abantu n’ibintu Rwandair kuba yarakoresheje indirimbo ye mu butumwa bwamamaza itabimusabiye uburenganzira.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2013, umuhanga mu byo gutunganya amajwi yemeje mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ko indirimbo yakoreshejwe muri aya mashusho yo kwamamaza ari iyitwa ‘Inzozi’ ya Cecile Kayirebwa.
Uyu muhanga yashatswe n’urukiko ngo yemeze niba koko iyi (…) -
Rihanna yageneye impano Chris Brown y’imodoka
30 April 2013, by Rutaganda JoelMu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 24 Chris Brown azuzuza Tariki 4 Gicurasi. Rihanna yakoresheje amapawundi ibihumbi 700.000, amugurira imodoka iri mu bwoko bwa Benz 2009.
Inkuru dukesha The sun iravuga ko Chris Brown ubu aherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahitwa Las Vegas n’inshuti ze, iyo mpano Chris Brown yagenewe n’umukunzi we Rihanna, biteganyijwe ko azayishyikirizwa nagaruka i Los Angeles.
Rihanna akaba yaratunguye benshi kuko hari hamaze igihe havugwa (…) -
Menya imwe mu ndirimbo za Sebanani Andre yise “Zuba ryanjye”
16 April 2013, by Rutaganda JoelSebanani Andre ni umwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ( ORINFOR). Azwi mu “Ndamutsa” zakinaga amakinamico kuri Radio Rwanda. Yamenyekanye cyane kandi muri orchestra Impala. Yari afite indirimbo yaririmbye ku giti cye ndetse n’izo yafatanyije n’abo mu Mpala.
Menya imwe mu ndirimbo z’umuhanzi Sebanani Andre “Zuba ryanjye” n’amagambo yayo.
Zuba ryanjye Ni wowe zuba ryanjye rirasira i Burasirazuba ohereza (…) -
Nagaye indirimbo sinagaye Meddy- Ernesto
14 May 2013, by Audace Willy MucyoUmunyamakuru ‘Ugeziwe Ernesto’ aravuga ko ibyo yanditse kuri Facebook yatungaga agatoki indirimbo nshya ya Meddy yise “I’ve got u back”, atari Meddy ubwe yavuze.
Nyuma y’uko Umunyamakuru Ernesto wo kuri Magic FM yandikiye ku rukuta rwe rwa Facebook amagambo agira ati: "Am sorry Meddy bt kuriyi nshuro urambeshye kbsa.....Kiwani nyoo" naho mugenzi we ‘Tidjara Kabendera’ akavugaho ati: "Hahahaha ni ryari atatubeshye ko gusa abanyarwandabasinziriye muri music buri kimwe cyose ni ndiyo (…) -
Ku nshuro ya gatatu Radio Izuba igiye guhemba abahanzi b’intyoza bakizamuka
29 November 2012, by Olivier MuhirwaIntara y’Iburasirazuba ku bufatanye na Radio Izuba n’abafatanyabikorwa batandukanye bateguye irushanwa ngaruka mwaka ryitwa “Easten Province Talent Award Show” rigamije guhemba abahanzi bakizamuka ariko bagaragaza impano kurusha abandi.
Ni muri urwo rwego ku tariki ya 02 Ukuboza 2012 mu nzu mbera byombi y’Akarere ka Ngoma guhera saa saba z’amanywa hateganyijwe igitaramo kizabanzirizwa n’amarushanwa y’abahanzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bakizamuka, aho bazarushanwa mu ndirimbo, nyuma (…)
IGIHE