Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2013, nibwo hatangiye ku mugaragaro icyiciro cya mbere kibimburira “Talentum 2”, irushanwa ryo kuvumbura impano yo kuririmba ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri, aho ku musozo waryo uzaryegukana azahembwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda no gukorerwa indirimbo (iz’amajwi 5 harimo ifite amashusho 1) naho bane bakurikiye bakazahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 no gukorerwa indirimbo 1, no kumenyekanishwa.
Ku ikubitiro, aya marushanwa (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > newinmakuru
newinmakuru
Articles
-
Talentum II: Kuri site ya Kigali, batanu bazakomeza bamenyekanye
12 May 2013, by Audace Willy Mucyo -
Barbra umwe mu bahanzi bagomba kuririmba mu isabukuru ya Perezida wa Israél
19 June 2013, by Dean IrakBarbra wamenyekanye cyane mu ndirimbo “ The Way we were” azaririmba mu isabukuru y’imyaka 90 y’amavuko Shimon Peres amaze ku isi, yizihizwa kuri uyu wa Gatatu taliki 19 Kamena.
Uyu muhanzi wabaye icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyane mujyi wa New York, niwe watoranyijwe mu bandi ngo azasusurutse abazitabira ibirori by’isabukuru ya Perezida Shimon Peres, byiganjemo abategetsi bakomeye ku isi nka Bill Clinton, igikomangoma Albert wa II wa Monaco,Minisitiri Tony Brair n’abandi (…) -
Sonia Rolland niwe MC muri Trace Urban Music Awards 2013
5 May 2013, by Audace Willy MucyoMu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 “Trace TV”, imwe mu mateleviziyo yo mu Bufaransa imaze itangiye imirimo yayo, hateguwe ibihembo byiswe ‘Trace Urban Music Awards 2013’ bizaba tariki ya 14 Gicurasi uyu mwaka,, aho Miss Sonia Rolland azafatanya n’umunyarwenya Issa Doumbia mu gushya ibirori.
Ibihembo bya ‘Trace Urban Music Awards 2013’ byateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyo Trace TV yagezeho kuva yashingwa mu w’2003, bikaba ari ubwa mbere biteguwe, aho biteguye gushimisha abakunzi b’injyana (…) -
Umunyarwenya Arthur arifuza kurushaho gusakaza impano ye yo gusetsa
16 March 2013, by Audace Willy MucyoUmwe mu bashyushyabirori, uzwiho umwihariko wo gukunda gusetsa cyane, avuga ko hari abantu benshi badaha agaciro impano yo gusetsa nyamara ishobora gutunga nyirayo.
Mu kiganiro kirambuye yariranye na IGIHE, NKUSI Arthur yavuze ko amaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Scotland (mu Bwongereza), kubera imwe mu makinamico yakinnyemo muri Mashirika, rimwe mu matorero agaragarizamo impano ye yo gusetsa.
Arthur avuga ko hari benshi mu bamwumva bakunze kumutangarira bavuga ko (…) -
‘Diva Awards Afrika’ ibihembo bigiye guhabwa umwari n’umutegarugori witwaye neza mu Rwanda
16 May 2013, by Audace Willy MucyoKu bufatanye na ABA Events, Afrique Events–Group, iri gutegura ibihembo byiswe ‘Diva Awards Afrika 2012-2013, aho bashaka guhemba umugore cyangwa umukobwa ufite ibikorwa bifatika kandi by’indashyikirwa yakoze mu Rwanda.
Nk’uko aya marushanwa asanzwe ategurwa hirya no hino ku isi, ayitwa ‘Diva Awards Afrika’ ni ubwa mbere agiye kubera mu Rwanda, aho hateganyijwe ibyiciro bitandukanye nk’Umuririmbyi w’igitsinagore “Category of Female Musicians”, “Role Model Divas” mu bijyanye n’Imikino (…) -
Rihanna yaciye agahigo mu barebwa cyane kuri Youtube
21 June 2013, by Dean IrakNk’uko bitangazwa na Billboard ikigo gishinzwe gushyira ku rutonde abakurikiranwa cyane kuri Youtube, ngo Justin Beiber ntakiri ku mwanya wa mbere w’abakurikiranwa cyane kuri Youtube kurusha abandi , kuko kugeza ubu Rihanna yamaze kumuta inyuma.
Kugeza ubu Riri cyangwa Rihanna ufite indirimbo z’amashusho zigera kuri 77, ntakibarizwa munsi ya Miliyari 3.784 z’abakurikirana indirimbo ze, ibi byatumye ahiga Justin Beiber ku mwanya wa mbere w’abakurikiranwa cyane kurusha abandi kuri Youtube, (…) -
Rick Ross mu mazi abira nyuma yo kwigamba ko yasindishije umwali akamufata ku ngufu
30 March 2013, by M. M.Rick Ross ari mu mazi abira nyuma y’aho aririmbiye muri imwe mu ndirimbo ze ukuntu yanywesheje ibiyobyabwenge bikaze umwali arangije akamufata ku ngufu. Hirya no hino ku isi abakunzi b’uyu muhanzi w’umunyamerika batewe impungenge zikomeye n’ibikorwa bye kuburyo benshi bari bari kwemeza ko akwiye gusaba imbabazi.
Mu ndirimbo y’undi muhanzi witwa Rocko afatanajine na Rick Ross bise “You Don’t Even Know”, hari aho agera akaririmba agira ati “Nashyize Molly (ni izina ry’ikiyobyabwenge) muri (…) -
Paris Jackson avuga ko yanga urunuka Justin Beiber
17 June 2013, by Dean IrakUbwo Paris Jackson aheruka gushyira hanze indirimbo “ Baby” yaririmbye, yahise aboneraho kunenga, Justin Beiber kubera imyitwarire iyobya urubyiruko isigaye imuranga.
Paris Jasckson ngo afite ishingiro ryo kunenga umuririmbyi Justin Beiber, kuko ari kwerekana imyitwarire itari myiza na gatoku rubyiruko rumukunda, bikaba byatuma abafana be bitwara nabi bakurije ibyo uyu muhanzi bemera akora.
Urubuga TMZ rwanditse ko Paris yavuze ko Justin Beiber adatinya kugaragariza imyitwarire irimo (…) -
Mr Vegas araririmbira i Kampala mu minsi ya Pasika
24 March 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi w’umunyaJamaica, Mr Vegas uririmba mu njyana ya Reggae Dancehall, arataramira abatuye umujyi wa Kampala muri iyi minsi abakristu bizihiza Pasika.
Ku bufatanye bw’inzu y’urubyiniro y’i Kampala izwi ku izina rya ‘Club Silk’ n’itsinda rimenyereweho gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa by’abahanzi ‘Talent Africa Management’ ndetse n’kabari kazwi nka ‘Club Beer’ batumiye umuhanzi Mr Vegas kuririmbira mu mujyi wa Kampala mu gitaramo cyiswe “Easter Street Jam with Mr. Vegas”.
Uyu (…) -
Big Brother Africa igarutse ku nshuro ya 8 yitwa ‘The Chase’
15 May 2013, by Audace Willy MucyoRimwe mu marushanwa akomeye abera muri Africa bita ‘Big Brither Africa’, yongeye gutegurwa ku nshuro ya munani, aho bayise ‘The Chase’.
Iri rushanwa risa nk’umukino w’imyitwarire, aho buri gihugu mu byitabira aya marushanwa cyohereza umuntu umwe ujya guhatana n’abandi bashyira mu nzu imwe ari benshi, bakagerageza kwitwara neza mu mibanire yabo birinda ko ababareba babakurishamo, maze utsinze agahembwa akayabo k’amadolari.
Muri uyu mwaka, Big Brother Africa, Season 8 ‘The chase’ (…)
IGIHE