Itorero ry’imbyino gakondo ryo mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’Amabanki (SFB) ryamurikiye abanyeshuri b’iryo shuri ibikorwa byaryo mu rwego rwo kubitangiza ku mugaragaro.
Mu gitaramo cyabereye i Mburabuturo aho iryo shuri riherereye, Itorero “Inkesha” rirangajwe imbere na Patizo berekanye byinshi biranga umuco gakondo wa Kinyarwanda babinyujie mu mbyino, indirimbo, amahamba n’ibindi byose byarangaga igitaramo nyarwanda.
Muri iki gitaramo kandi hari hatumiwemo Nyampinga wa SFB (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > newinmakuru
newinmakuru
Articles
-
Itorero “Inkesha” rya SFB ryatangije ibikorwa byaryo ku mugaragaro
25 March 2013, by Audace Willy Mucyo -
Kigali: Abavandimwe bane bakoze itsinda riririmba ’Reggae’
21 December 2012, by Nsabimana EmileBashyigikiwe na se na nyina, abana bane bagize umuryango wa Kamere Antoine na Tuyisenge Jacqueline bahisemo kuririmba mu njyana ya Reggae ubu bakaba bamaze gushyira hanze Album yabo ya mbere bise ‘African children’ y’indirimbo 14.
Aba bavandimwe bavuga ko ubu basigaye bitwa ‘Strong Voice’, bamenyekanye cyane ku izina rya ‘Kidz Voice’, izina batangiranye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Dusabimana Heritier w’imyaka 25, (lead singer-bass guitar) wiga mu mwaka wa kabiri w’icungamutungo muri (…) -
Zimwe mu ndirimbo nyarwanda zakunzwe n’abanyamahanga
3 June 2013, by Audace Willy MucyoHari bamwe mu bahanzi nyarwanda baririmbye indirimbo zigakundwa ku buryo zarenze n’imbibi z’u Rwanda zikagera no mu mahanga nyamara uretse injyana yazo, abenshi ntibaba basobanukiwe n’ururimi rw’Ikinyarwanda ziririmbyemo.
Aha twavuga nk’indirimbo: “Freedom” ya Ben Kayiranga
Iyi ndirimbo igice kimwe iri mu rurirmi rw’ikinyarwanda urundi ruhande iri mu rurimi rw’icyongereza, gusa ntibyayibujije gukundwa cyane kuva ubwo yasohoka mu mwaka wa 1997, igakundwa n’abanyarwanda ariko (…) -
Ku myaka 34 y’amavuko, ‘Chris Kelly’ wo mu itsinda Kris Kross yapfuye
2 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi ‘Chris Kelly’ wabarizwaga mu itsinda ‘Kris Kross’ ryamenyekanye cyane mu myaka ya za 90 mu njyana ya Hip Hop, yapfuye ku myaka 34 y’amavuko.
Nk’uko Dailymail kibitangaza, Betty Honey, ushinzwe iperereza mu biro bya Fulton County Medical Examiner, yatangaje ko Kelly yashizemo umwuka kuri uyu wa gatatu ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’/5pm) mu ivuriro ryitwa Atlanta Medical Center, hakaba hagikorwa ibizamini kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Umunyamakuru uzwi (…) -
Urban Boyz iracyekwaho kwiba indirimbo
1 November 2012, by Dean IrakIndirimbo nshya Urban Boyz bari gukorana na Knowless ni indirimbo Safi yari yarakoranye na Mr D bakunze gushyamirana kenshi kuko hari imishinga y’indirimbo bafitanye zagiye zitirirwa Urban Boyz kandi zarahimbwe na Safi ku giti cye zikishyurwa na Mr D ngo zibe ize bwite.
Iyi ndirimbo yitwa “Ukuri”, iri muri izi ndirimbo Safi yakoreye Mr D icyitwa “Nyizera”.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa interineti(blog), Mr D yanditse anenga Urban Boyz kuba barashyize hanze indirimbo itari iyabo kandi (…) -
Nyampinga Isimbi Deborah n’umukunzi we basezeranye imbere y’Imana
31 March 2013, by Mathias HitimanaNyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wa 2012, Isimbi Deborah, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Safari Bryan kuzabana akaramata mu rusengero rw’Abangilikani i Remera.
Mu muhango wo gusezeranya imbere y’Imana kuri iyi Pasika, Nyampinga Deborah na Bryan, urusengero rwari rwakubise rwuzuye inshuti n’imiryango y’abageni bombi, kimwe n’abandi bari bitabiriye ubukwe bw’umukobwa ukomeye watowe nka Nyampinga.
Abageni bari bafite akanyamuneza n’ibyishimo byinshi, aho bamwe mu nshuti (…) -
Dj Adams yagizwe umwere
20 June 2013, by Rutaganda JoelNyuma y’igihe kigera ku myaka 2 Aboubakar Adams uzwi cyane ku izina rya Dj Adams aregwa icyaha cyo gufata ku ngufu Irabaruta Nice dore ko byahereye mu mwaka wa 2011, kuri ubu urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge rukorera i nyamirambo rwamugize umwere nyuma yo gusanga ko ibyo yaregwaga ataribyo.
Aganira na IGIHE, Adams yagize ati: “Imana ntijya yibeshya nk’uko twe abantu bitubaho, kandi irarenganura ntijya irenganya”.
Yakomeje avuga ko ari ibyishimo kuri we, inshuti ze ndetse n’abavandimwe, (…) -
Miss Tanzania 2006 Wema arasaba Diamond ko yamubabarira bagasubirana
17 April 2013, by Audace Willy MucyoNyuma yo gutandukana n’umuhanzi Diamond Platinumz, Wema Seputu wabaye kuba Miss Tanzania 2006 ari kumusaba imbabazi ngo basubirane kuko akimukunze.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Diamond afotorewe muri Hotel imwe mu mujyi wa Dar-es Salaam aho yari yararanye n’umukinnyi w’amafilimu Irene ‘Oprah’ Uwoya, na we watandukanye na Ndikumana Amad Katauti, umukinnyi wahoze muri Rayon Sports akanikira ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ‘Amavubi’.
Iby’imbabazi Wema Seputu ari gusaba Diamond ngo basubirane (…) -
FirstBoy yashyize hanze indirimbo yakoreye Kamichi batabyumvikanyeho
24 March 2013, by Audace Willy MucyoUmusore utunganya indirimbo mu nzu y’Ibisumizi, FirstBoy, yashyize hanze indirimbo yakoreye Kamichi yitwa “Zuba ryanjye” iri ku muzingo w’indirimbo yise ‘Ubumuntu’ batabyumvikanyeho. Nk’uko byabitangajwe mu kiganiro ‘Star Forum’ gica kuri Radio Voice of Africa, Fisrt Boy yafashe umwanzuro wo gusohora indirimbo yakoreye Kamichi nyuma y’uko ayimukoreye akabona ko aho kuyishyira hanze abanza agashyira hanze izo yakoreye mu zindi nzu zitunganya umuziki, kandi yarayimuhaye avuga ko agiye (…)
-
Imyaka ibaye itanu nyakwigendera Minani Rwema Célestin atabarutse.
30 March 2013, by Rutaganda JoelKu itariki 30 Werurwe 2008 nibwo mu bitaro bya Amalita mu gihugu cy’u Buhinde, Nyakwigendera Minani Rwema yatabarukiye azize indwara y’umwijim. Ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo yaje kwitaba Imana.
Benshi mu bakurikirana muzika nyarwanda bemeje ko uwo munsi wabaye igihombo gikomeye kuri muzika yo mu Rwanda dore Nyakwigendera yari umwe mu bagiraga uruhare runini mu guharanira ko yatera imbere ndetse afite n’impano benshi bemeza ko yari yihariye we wenyine mu (…)
IGIHE