Ragga Dee umuhanzi ukomoka muri Uganda wanakunzwe cyane mu 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane aho wavuga “Ndigida, Oyagala Cash” ndetse n’izindi, kuri ubu ari mu Rwanda ndetse n’abandi bahanzi batandukanye bakina ama filimi muri Uganda. Baje mu gitaramo bise “The Ebonies” aho bazafatanya n’abahanzi bo mu Rwanda barimo: Tom Close, Amag The Black ndetse n’abandi.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, Vid Frank umwe mu bateguye iki gitaramo yagize ati: “Ntabwo biba byoroshye (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > newinmakuru
newinmakuru
Articles
-
Ragga Dee ari mu Rwanda mu gitaramo bise "The Ebonies"
7 June 2013, by Rutaganda Joel -
Hari abandi bahanzi bagennye ubutumwa muri iki gihe cyo kwibuka
10 April 2013, by Olivier MuhirwaMu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka.
Mu baganiriye na IGIHE, higanjemo abahanzi bagiye batanga ubutumwa hakaba hari na bamwe bahisemo kwifashisha ibihangano byabo mu rwego rwo gutanga ubutumwa.
Dominique Nic Ashimwe
Uyu musore azwi cyane mu Rwanda nk’umwe mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana, mu butumwa yagennye muri iki (…) -
Daddy de Maximo yatanze ubutumwa bwo kwibuka Jenoside mu muvugo
10 April 2013, by Rutaganda JoelUmunyamideli ‘Dady de Maximo Mwicira Mitali’, yagize ubutumwa agenera abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abinyujije mu muvugo.
Daddy de Maximo aganira na IGIHE yagize ati: “Ubutumwa ntanze mu cyunamo ni igitekerezo umubyeyi wari wihishanye n’umwana we yabona ko bagiye kuvumburwa bakicwa bose ahitamo gusohoka aritanga ngo batamwicira umwana, mukumwica we yarebanaga n’umwana we mu maso, amaso ye n’umutima bisiga impanuro n’inama ku mwana we. Ubutumwa (…) -
Zouzou Zoulaika yitiriye umwana we nyakwigendera Hirwa Henry
5 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzikazi w’imivugo n’indirimbo ‘Zouzou Zoulaika’ yise umwana we w’umukobwa aherutse kwibaruka amazina asanisha n’aya nyakwigendera Henry Hirwa wari umwe mu bagize itsinda ‘KGB’, nk’uko yari yarabivuze. Ubwo nyakwigendera Hirwa Henry yitabaga Imana mu mpera z’umwaka ushize, abantu benshi baguye mu kantu kubera urupfu rwe rwatunguranye kandi akiri muto, maze by’umzwihariko Zouzou Zoulaika wari umwe mu nkoramutima ze ahita atangaza ko mu rwego rwo kumuzirikana no guhora yibuka umubano (…)
-
Depite Rose Mukantabana akunda indirimbo zituje
1 April 2013, by Rutaganda JoelMukantabana Rose umuyobozi w’umutwe w’abadepite ni umwe wagize igitekerezo cyo gutinyura abagore kuba bajya mu buyozi aho ariwe wayoboye inteko nshingamategeko. Yavukiye mu karere ka nyanza mu ntara y’amajyepfo, amashuri ye ya kaminuza yayarangije mu 1992. Nk’uko abivuga yemeza ko kuva cyera yakundaga injyana zituje.
Abitangariza Sunday night yagize ati” njye kuva cyera nakundaga indirimbo zituje, kuko nibwo wumva ubutumwa buri mu ndirimbo kurusha kumva izindi ziba zifite ingoma gusa akaba (…) -
Talentum II: i Huye, batanu bazakomeza mu kindi cyiciro bamenyekanye
19 May 2013, by Audace Willy MucyoKuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gicurasi 2013, nibwo amarushanwa ya “Talentum 2” yakomereje mu ntara y’Amajyepfo, kuri site ya Huye, aho yabereye ku kigo cya Centre Amicale des Jeunes, Dushishoze.
I Huye, amarushanwa ya Talentum II yabashije kwitabirwa n’abagera kuri 15, barimo umukobwa umwe gusa, ariko wahise atsinda amarushanwa, aza ku mwanya wa 4.
Abagize akanama gatanga amanota bari bwana David Wad, umwalimu wa muzika muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, Producer Sam, utunganyiriza (…) -
Mutesi Aurore, Miss Rwanda 2012 yakoze impanuka
1 April 2013, by Rutaganda JoelMutesi Kayibanda Aurore, nyampinga w’u Rwanda 2012, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata ahagana saa tatu n’igice hafi yo kuri Saint Michel mu mujyi wa Kigali.
Ubwo yari mu muhanda werekeza kuri KIST, ari mu modoka ye yo mu bwoko bwa Haval 5 ifite pulake nomero R MISS 12, imodoka yazamukaga iva mu Kiyovu yo mu bwoko bwa Carina ifite pulake nomero RAA 437 E itwawe n’uwitwa Serugo Espoir iraje iramugonga maze itwara imodoka ye nko muri metero 5, zombi zihita (…) -
Ciara mu ndirimbo ye nshya “Body Party” yahisemo kuyikorana n’umukunzi we
26 April 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi w’Umunyamerika uzwi ku izina rya Ciara, kuri ubu yahisemo gukoresha umukunzi we mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “ Body Party”, abaye umwe mu bahanzi bahisemo gukoresha abakunzi babo nyuma ya Beyonce.
Inkuru dukesha Bongo5, iravuga ko mu ndirimbo ya Ciara nshya “Body Party”, yabonye ko atari ngombwa ko yashaka undi muhungu bayikorana, ahitamo gutumira umukunzi we nawe uririmba injyana ya HipHop kuba ariwe yakoresha muri ayo mashusho.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo nshya ya (…) -
Nyuma yo kubenga ibyamamare M Cool na Sina Jerome, Aline agiye kurushinga n’umukozi wa FERWAFA
21 June 2013, by Dean IrakNta yindi gisibya, Aline wamamaye ku izina rya [Aline] Cool biturutse ku mateka y’urukundo rw’akataraboneka yeretse Abanyakigali ubwo yari kumwe n’umuhanzi M Cool azashyingirwa kuri uyu wa 11 Kanama 2013.
Uti ’azashyingirwa na nde?’ Ni umukozi wo muri FERWAFA, bivugwa ko asanzwe anakina amafilimi, gusa Aline atifuje kudutangarizaho byinshi, uretse izina rye rya Manzi Fils.
Igikundiro cye, uburanga bwe n’imiterere bya Aline Cool byatumye agaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi zabiciye (…) -
Yaba ari itabi MC Kate yatumuraga mu mashusho y’indirimbo kandi ari umuyisilamu?
30 October 2012, by Mathias HitimanaMu mashusho y’indirimo ya Ridermana yitwa “Horo”, MC Kate Gustave hari aho yagaragaye mu kanwa ke hasohoka umwotsi, biteza impaka abamuzi bibaza ukuntu yaba anywa itabi kandi ari umuyisilamu.
Byongeye kandi usibye uwo mwotsi, aho MC Kate agaragara ku munota umwe n’amasegonda 50 (1:50) y’indirimbo “Horo”, anicaye imbere y’amacupa menshi y’inzoga.
Nyuma y’izo mpaka MC Kate yatangarije IGIHE ko ibigaragara mu mashusho atari ukuri, ahubwo byongeyewemo mu mashusho kugira ngo indirimbo (…)
IGIHE