Safi na Knowless bahoze mu rukundo, ariko kuva aho batandukaniye ntibagikunda kugaragarana, ahubwo basa nk’abaganirira mu ndirimbo, umwe aririmba asa nk’ubwira undi, n’undi agasubiza.
Ibi byongeye kugarukwaho cyane bitewe n’amagambo ari mu ndirimbo "Barahurura" ya Urban Boyz, indirimbo ubu yashyizwe hanze mu mashusho. Byavuzwe kenshi ko iyi ndirimbo Safi yashatse kuyifashisha ngo acyurire Producer Clement, bikunze kuvugwa ko ari we wigaruriye Knowless.
Gusa n’ubwo bikunda kuvugwa ahanini (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > newinmakuru
newinmakuru
Articles
-
Indiririmbo y’iteranamagambo hagati ya Safi na Knowless yasohotse mu mashusho
2 July 2013, by Dean Irak -
Intambara y’amagambo kuri twitter hagati ya Rihanna na Chris Brown
12 May 2013, by Olivier MuhirwaUmubano wa Chris Brown ena Rihanna muri iyi minsi ntiwifashe neza dore ko buri wese muri bo ashinja mugenzi we kumuca inyuma, bikaba byarabaviriyemo gutandukana mu cyumweru gishize, ubu bakaba batangiye guterana amagambo ku rubuga rwa Twitter.
Amakuru atangazwa na 7sur7 aravuga ko, hagati ya Rihanna w’imyaka 25 na Chris Brown wa 24, barimo guterana amagambo kuri Twitter umwe abwira undi ngo ndagukunda, undi akamusubiza ko atamukunda.
Umubano wabo ukaba wongeye kuzamo agatotsi nyuma (…) -
Abakobwa 15 bahatanira kuba nyampinga w’ubukerarugendo
11 May 2013, by Olivier MuhirwaAbakobwa 15 bahatanira kuba nyampinga w’ubukerarugendo, bateguwe kuri gahunda ya (EREKA group), bamenyekanye.
Abakobwa bahatanira ku zavamo nyampinga umwe w’ubukerarugendo bamenyekaniye muri muri Hotel des Mille Collines, baturutse mu mashuri yigisha ibinjyanye n’ubukerarugendo nka RTUC Kigali, RTUC Gisenyi na AKILAH Institute for Women.
Mfizi Jean Marie Umuyobozi Mukuru wa EREKA Group, yavuze ko bajya gutekereza gushyiraho nyampinga w’ubukerarugendo, ngo byatewe n’uko babonaga mu (…) -
Kanye West na Kim Kardashian bagiye gushyingirwa
24 June 2013, by Dean IrakNyuma yo kwibaruka umwana bakamwita Norht West, ubu Kanye West na Kim Kardashian batangaje ko bagiye kurushinga ku mugaragaro.
Kuri Kanye West na Kim nyuma nyuma kwibaruka urukundo ni rwose. Bari guhanahana impano zihenze, bavuga ko urukundo rwabo rugiye gutuma banasezerana.
Nyamara nubwo gushyingirwa bijyana no kwibaruka, aba bo barabicuritse, ari yo mpamvu bashaka ubukwe nyuma yo kubona urubyaro.
Umuraperi Kanye West ntiyazuyaje yahise agira ati “Erega ubukwe si kera, ni (…) -
Uburwayi bwibasiye bamwe mu byamamare byo mu Rwanda
26 May 2013, by Audace Willy MucyoBamwe mu byamamare bizwi muri showbizz ya hano mu Rwanda byibasiwe n’uburwayi bwabafashe bose muri iki cyumweru dusoza na mbere gato.
Aba baranzwe no kurwara barimo abahanzi nyarwanda b’indirimbo n’umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo.
Producer Fayzo
Atunganya amashusho y’indirimbo, akaba yarakoze nk’aya ’Ab’isi’ ya Naasson, ’Ikarita’ ya Pappy na Da Queen, ’Kanywe ukumve’ ya Gisa, ’Nema’ ya Benzo, n’izindi.
Yafashwe n’indwara ya ’thyphoide’ mu cyumweru gishize, maze nyuma yo (…) -
Mu Ishuri ryisumbuye rya APACE hagiye gutorwa Nyampinga
24 June 2013, by Dean IrakIshuri ryisumbuye rya APACE Kabusunzu, rikunze kugaragaramo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro, rizatora Nyampinga kuri uyu wa 29 Kamena.
Aya matora azakorwa muri iri shuri rizwi ku kabyiniro ka Groupe Scolaire Mount Kigali, binyuze mu itsinda Talenters, rigizwe na bamwe mu banyeshuri baryigamo.
Iri shuri rigiye gutora Nyampinga nyuma y’igihe batangiye igikorwa cyo kujya batora umunyeshuri uberwa kurusha abandi n’umunyeshuri ugenda neza.
Aya marushanwa kandi bayateguye babifashijwemo na (…) -
Bamwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaza ko bashyigikira ubusambanyi
6 November 2012, by Dean IrakBabinyujije mu bihangano byabo, bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bajya banyuzamo bagakoresha amagambo benshi bafata nk’ibishegu (urukozasoni) nyamara ziba zizumvwa n’abantu benshi batandukanye harimo n’abana bato baba badakwiye guhabwa ubutumwa nk’ubwo.
Ingero zifatika ni nko mu ndirimbo nshya ikunze gucurangwa cyane mu Rwanda yitwa ‘Bagupfusha Ubusa’, aho umuraperi Fireman asa nk’uwerura akavuga ibishegu, agira ati ”Ni gute umwana nk’uyu yapfuba ohohooo bakamupfusha ubusa, Icyakumpa (…) -
Mr Nice arahakana ko afitanye ubwumvikane buke n’abanyatanzaniya
23 April 2013, by Audace Willy MucyoLucas Nice Mkenda uzwi ku izina rya Mr Nice arahakana ko afitanye ubwumvikane buke n’abanyatanzaniya ndetse agatangaza ko ari kwitegura kurushinga n’umunyakenyakazi.
Mr Nice, umuhanzi ukomoka muri Tannzania wamenyekanye mu minshi ishize mu ndirimbo nka ‘Sasambua’, ‘Fagilia’, ‘Kikulacho’, ‘King’asti’, n’izindi yatangarije Citizen TV na NTV zo muri Kenya ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umuntu uwo ari we wese muri Tanzania.
Uyu muhanzi wasinye amasezerano na Label ya Grandpa Records ngo (…) -
Urutonde rw’abahanzi bakoresha imbaraga nyinshi iyo baririmba
20 June 2013, by Rutaganda JoelUru rutonde rwibanze ahanini ku kuba umuhanzi hari ibitaramo yitabiriye agashyushya abantu ‘Public’ akoresheje ubushake agira bwo gushimisha abamureba, uburyo yitwara imbere yabo ndetse n’uburyo indirimbo aririmba zibyinitse.
Riderman: Uyu ni umwe mu ba Raperi baririrmba ibisa na Hip Hop , ariko atari yo nyirizina kuko asa nk’uvanga n’izindi njyana, agaragaza imbaraga zidasanzwe iyo aririmba mu ruhame, uretse umuvuduko w’indirimbo ubwayo, n’amagambo arimo ubwenge akoresha bituma benshi (…) -
Madonna yaraye ageze muri Malawi
2 April 2013, by Audace Willy MucyoAherekejwe n’abana arera bahavuka, umuhanzikazi w’icyamamare Madonna yaraye ageze mu gihugu cya Malawi.
Nk’uko byatangajwe na 7sur7, Madonna yageze muri Malawi mu buryo butunguranye dore ko nta gitaramo cyangwa igikorwa kidasanzwe kizwi byari biteganyijwe ko ahakorera muri iyi minsi.
Umuvugizi wa Police yo mu mujyi wa Lilongwe, Peter Botha, wabonye Madona agera muri Malawi yagize ati, “Nabonye Madonna ari kumwe n’abana be arera aribo David Banda na Mercy James, anari kumwe n’abandi (…)
IGIHE