Nubwo usanga muzika nyarwanda igenda itera imbere, hari zimwe mu mbogamizi abahanzi, abatunganya ibihangano by’abahanzi ‘Producers’, ndetse n’abamenyekanisha ibihangano by’abahanzi ku mihanda cyangwa ahantu hatandukanye bakunze kwitwa ‘Street Promotors’ bahura nazo.
Mu kiganiro Star Forum, Tom Close avuga zimwe mu mbogamizi abahanzi bahura nazo yagize ati “ Birakwiye ko umuhanzi ahabwa agaciro k’ibikorwa akora, kuko usanga umuhanzi akunzwe ariko kugira ngo abone amahaho ugasanga ari (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > showbizslide
showbizslide
Articles
-
Zimwe mu mbogamizi muri muzika nyarwanda
6 May 2013, by Rutaganda Joel -
Umuhanzi ‘Jah Bone D’ yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
5 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Jah Bone D ukora injyana ya Reggae usanzwe ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi yageze mu Rwanda, ku ikubitiro asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Muri gahunda afite mu Rwanda, harimo igikorwa nyamukuru cy’ibitaramo bibiri byo kwibuka umuhanzi w’icyamamare ufatwa nk’umwami w’injyana ya Reggae, nyakwigendera Bob Marley, biteganyijwe tariki ya 10 na 11 Gicurasi, yateganyaga no gusura inzibutso zitandukanye harimo urw’i Rwamagana, (…) -
’Dominic Nic’ yaba agiye kuva mu ndirimbo zihimbaza Imana
2 June 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Dominic Nic, wari umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yaba na we ashaka kureka indirimbo zihimbaza Imana agakora umuziki usanzwe.
Bimaze iminsi bivugwa ko Dominc Nic yaba ari gutegura imishinga y’indirimbo zisanzwe, aho bamwe mu nshuti ze za hafi bahamya ko anafite iyo ari gutunganyirizwa na Producer Nicolas, mu gihe byari bimenyerewe ko akora indirimbo zihimbaza Imana gusa.
Mu kiganiro na IGIHE, Dominic Nic yahakanye ayo makuru yivuye inyuma, avuga ko nta kintu na (…) -
The Ben yashyize hanze izina ry’umuhanzi umuhangayikishije
26 April 2013, by Rutaganda JoelMugisha Benjamin wamenyekanye cyane ku izina rya The Ben, nyuma y’aho yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri ubu yashyize hanze izina ry’umuhanzi umuhangayikishije wo mu Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’aho The Ben yatangaje ko hamwe na bagenzi be bari kumwe aho muri USA, bakurikirana muzika nyarwanda uko bwije nuko bukeye. Umuhanzi The Ben yibanzeho cyane ni umuhanzi urimo kuzamuka cyane mu njyana ya R&B uzwi nka Bruce Melodie.
Mu kiganiro Star Focus The Ben yatangaje amazina (…) -
Fuse ODG yabengutse abakobwa bo mu Rwanda
2 January 2013, by Mathias HitimanaMu gitaramo cya East African Party cyabaye kuri Bonane, umuhanzi mpuzamahanga w’Umurundi yerekanye umunyakenyakazi benda kurushinga, naho Fuse ODG bakunze kwita “Azonto” agaragaza ko yakunze abakobwa bo mu Rwanda.
Fuse yeruye agaragaza icyamushimishije cyane, ati ”U Rwanda ni rwiza mufite abakobwa beza cyane ntarabona, ndashakamo umwe iri joro.”
Kuva Fuse atangira gutaramira Abanyarwanda yakomeje kugenda avuga ko u Rwanda ari rwiza, ko rurimo gutera imbere kandi yishimiye kuba arurimo. (…) -
Ingabire yambitswe ikamba rya nyampinga mu buringanire
25 March 2013, by Mathias HitimanaMu itorwa rya nyampinga uhiga abandi mu irushanwa ryo guteza imbere uburinganire, Ingabire Jacqueline wo muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic kuwa 23 Werurwe 2013, yambitswe ikamba ahize abandi bitabiriye.
Iryo rushanwa ryari ryitabiriwe na ba nyampinga 15 bo muri za kaminuza zose zo mu Rwanda, ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo igikorwa cyo guhitamo nyampinga uhiga abandi cyatangiriye kuri stade nto y’i Remera.
Ingabire Jacqueline watowe nka nyampinga uhiga abandi amaze kumenyekana, (…) -
Bahati Alphonse yatangije igikorwa cyo kubakira umugore w’umukene
24 June 2013, by Dean IrakUmuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Bahati Alphonse yatangije kubakira umugore w’umukene urera abana batatu witwa Kangiyo Agnes, utuye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, nk’uko yaherukaga kubitangaza.
Muri icyo gikorwa, uyu muhanzi Bahati yashyize ibuye ry’ifatizo mu kibanza cya Kangiyo, uzwi ku izina rya Mama Paradi, nk’ikimenyetso cy’uko afunguye amarembo ku baterankunga bose ngo bagire icyo baha uyu mupfakazi, umaze igihe kirenga umwaka asaba inkunga yo kubakirwa.
Aganira na (…) -
Icyo abantu batandukanye bavuga ku munsi wo kwibuka ‘Bob Marley’
13 May 2013, by Audace Willy MucyoKuwa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2013, hirya no hino ku isi hibutswe imyaka 32 ishize ikirangirire mu njyana Reggae ‘Bob Marley’ avuye kuri iyi si, aho henshi hakozwe ibitaramo byo kuzirikana ubutumwa yatangaga
Mu Rwanda naho, hagiye hategurwa ibitaramo hirya no hino, ndetse biranitabirwa cyane, aho twasanze abantu batandukanye batubwira icyo uwo munsi ubabwiye cyangwa se ubasigire mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ras Gatera Emmanuel Rudasingwa
Ni umuyobozi wa ‘Mulindi Japan One Love (…) -
Amwe mu mazina nyakuri y’abahanzi bo mu Rwanda
17 May 2013, by Rutaganda JoelNyuma y’aho usanga abahanzi benshi ku isi ndetse no mu Rwanda bahindura amwe mu mazina baba bariswe n’ababyeyi babo bitewe nuko badashaka ko amazina nyakuri yajya ahagaragara, twasanze ari ngombwa ko twagira amwe mu mazina y’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda mwamenya nk’abakunzi babo.
Reba ayo mazina y’abahanzi bo mu Rwanda.
1. Ishimwe Dieudonne: Prince Kid
2. Rugamba Jack: Jack B
3. Nshimiyimana Naason: Naason
4. Rurangwa Gaston: Mr Skizzy wo muri KGB
5. Maniraruta Martin: Man (…) -
Radio & Weasel ku rutonde rw’abazahatanira "BET Awards ’13"
15 May 2013, by Audace Willy MucyoItsinda rya ‘Radio & Weasel’, rimwe mu bagize ‘Good Lyfe’ bahamagawe mu bazahatanira ibihembo bizwi nka ‘BET Awards’ bitegurwa na televiziyo yo muri Amerika yitwa ‘Black Entertainment Television (BET)’ mu cyiciro cya ‘Best International Act: Africa’.
Aba bahanzi bo mu gihugu cya Uganda, bagiye guhatana mu cyiciro kimwe na ‘2Face Idibia’ wo muri Nigeria, ‘Toya Delazy’ wo muri South Africa, ‘Donald’ wo muri South Africa, ‘Ice Prince’ wo muri Nigeria na ‘R2Bees’ wo muri Ghana).
Ni ku (…)
IGIHE