Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko abakomisiyoneri (abaranga) ntaho batandukaniye n’abatekamutwe ngo kuko imikorere yabo iba yuzuyemo uburiganya.
Nshimiyimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali avuga ko abakomisiyoneri abafata nk’ abajura b’ubwenge kubera uburyo batangira kwaka umuntu amafaranga nta kintu kigaragara baramukorera.
Agira ati :’’Bariya bantu ni ibisambo, sinabona uko mbivuga! Baka amafaranga y’ikirenga niyo (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
Hari abafata abakomesiyisoneri nk’abatekamutwe
12 January 2012 -
Haziyambazwa abanyamategeko mu gukemura ibibazo by’iyubakwa ry’inganda i Nyandungu
26 April 2012, by Olivier MuhirwaMinisitiri w’Ibikorwa Remezo, Albert Nsengiyumva ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba, baherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye barebwa n’icyo kibazo, basuye “Kigali Special Economic Zone” ahazimurirwa inganda i Nyandungu mu Murenge wa Ndera ho mu Karere ka Gasabo, bakaba barasanze hari bimwe mu bibazo bigomba gukemuka hifashishijwe abanyamategeko.
Abari muri icyo gikorwa cyo gusura babanje batemberezwa aharimo kubakwa imihanda, basanga hari ibitarakorwa birimo no (…) -
BK yungutse miliyari 8.2 z’Amanyarwanda muri 2011
14 February 2012Banki ya Kigali (BK) yamuritse inyungu yabonye mu mwaka ushize wa 2011, aho nk’uko byatangajwe, yungutse amafaranga y’u Rwanda miliyari 8.2.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi Mukuru wa BK, Gatera James ku munsi w’ejo, usibye kuba iyi Banki yarungutse bigaragara, imari shingiro yayo nayo yarazamutse igera kuri miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe indi banki iyikurikira mu gihugu yo ifite imari shingiro ingana na miliyari zisaga 20.
BK yabonye inyungu ya miliyari 8.2 mu (…) -
Uko u Rwanda ruzirinda ihungabana ry’ubukungu mu 2012
12 January 2012Minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa avuga ko u Rwanda rwiteguye kongera ubukungu muri uyu mwaka wa 2012; ibi ngo bizakorwa hacungwa neza ifaranga ry’u Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.com, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko ibihugu bitandukanye mu karere u Rwanda ruherereyemo bifite ikibazo cy’uko amafaranga yabo yataye agaciro bityo ngo kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda busugire bizasaba kuba ifaranga rizasigasirwa.
Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga (…) -
Muhanga: Biyemeje gushyiraho akabo mu kwakira neza abantu
23 September 2013, by Rene Anthere RwanyangeMu kurushaho kwigisha no kumenyekanisha umuco wo kwakirana yombi abakugana, haba mu kazi, mu bukwe ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi, bahereye kandi ku rungano ku gitekerezo cya rumwe mu rubyiruko ruri mu itsinda EJO Event mu karere ka Muhanga, baravuga ko bagiye kuba nyambere mu kumenyekanisha no kwerekana ko nta serivisi nziza yabaho utakiriye abakugana ngo banyurwe.
Ibi ni ibigarukwaho n’umwe mu bagize iri tsinda, Gisa Thierry, ugaragaza ko hari abafata kwakira abantu neza nk’aho (…) -
Kayonza: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya inyama
15 August 2013, by Mathias HitimanaMu karere ka Kayonza hagiye kubakwa uruganda rutunganya inyama, ruzafasha aborozi b’inka n’andi matungo yororerwa mu karere ka Kayonza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Guverineri, Uwamariya Odette, ubwo yasuraga ibikorwa bya Koperative “Terimbere Mworozi Mbare” iherereye mu Murenge wa Karangazi, n’abagize ihuriro ry’amakoperative y’aborozi akorera mu karere ka Nyagatare yababwiye ko mu biteganyijwe gukorwa harimo uruganda rutunganya inyama.
Yagize ati “Hari gahunda nyinshi (…) -
U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu buhinzi
29 August 2013Nyuma y’uko bigaragaye ko u Rwanda rugenda rutera imbere mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bice byose, mu kwezi k’Ugushyingo 2013, impuguke zitandukanye zizateranira i Kigali zisuzuma inzagihe y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi.
Inkuru yanditswe n’urubuga humanipo.com, ivuga ko iyo nama izatangira ku itariki ya 4 irangire ku ya 8 Ugushyingo 2013, izitabirwa n’abahinzi, aborozi, abarobyi n’abandi bafite aho bahuriye n’ibyo bikorwa; bakazaganira ku dushya mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga (…) -
Igihembo cy’imodoka n’igihano cya miliyoni 20 mu gushyigikira umuco wa fagitire
28 December 2013Mu rwego rwo gushyigikira umuco wo gutanga no gusaba fagitire, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA, kiratangaza ko cyashyizeho tombola y’ibihembo byinshi ku muntu watse fagitire ndetse n’ibihano bihanitse ku bacuruzi batayitanga nta mpamvu.
RRA ivuga ko nubwo abacuruzi bahora bakangurirwa gukoresha ababagana fagitire (inyemezabwishyu) yemwe, hakaba hari n’abahawe utumashini tuzitanga ku buntu, magingo aya ngo hari abacuruzi bagitsimbaraye ku muco wo kudaha abakiriya babo ikigaragaza (…) -
KCB-Rwanda imaze kunguka miliyoni zisaga 100
21 March 2012Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Kenya Commercial Bank (KCB) imaze kunguka amashiringi ya Kenya asaga miliyoni ijana; n’ubwo bimeze gutya ariko, aho yatangiriye gukorera mu gihugu cya Kenya, yahombye amashilingi agera kuri miliyoni 300 mu mwaka wa 2010.
Mu kiganiro na Business Daily yo kuri uyu wa Kabiri Umuyobozi Mukuru wa KCB Maurice Toroitich yagize ati:” Muri uku kwezi tumaze gutanga akazi ku bantu basaga 200, kugirango dutange serivisi zifatika ndetse n’abakiliya bacu barusheho (…) -
Abahinde bagiye kongera imari bashora mu Rwanda
16 February 2012Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Hon. Preenet Kaur yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, aho yamutangarije ko yazanye n’abashoramari biyemeje gukorera mu Rwanda.
Hon. Preenet Kaur ati: “Nabanje kumugezaho indamutso za Perezida w’u Buhinde ndetse na Minisitiri w’Intebe. Nazanye n’abashoramari batandukanye ba kompanyi 22 zikomeye mu Buhinde. Twaganiriye ku bufatanye bw’impande zombi kuko mu nama iherutse y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, u (…)
IGIHE