Ikompanyi Azalaï kabuhariwe mu by’amahoteli ikomoka muri Mali iratangaza ko igiye kwagura ibikorwa byayo muri Afurika y’Iburasirazuba aho izahera mu Rwanda.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ivuga ko iyi kompanyi iyoborwa na Mossadeck Bally uzwi cyane muri Afurika y’Iburengerazuba utaratanze amakuru menshi, yaba yaraguze ikibanza mu mujyi wa Kigali ngo akaba ashobora gutangira imirimo yo kubaka mu mezi ari imbere.
Mossadeck Bally yinjiye mu byo kubaka hoteli zo ku rwego rwo hejuru agamije (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
U Rwanda mu nzira yo kuba igihugu cya mbere mu karere Azalaï Hotels igiye gufunguramo imiryango
30 May 2014 -
Kempinski yatangiye gucunga Hôtel des Mille Collines
18 July 2014Hôtel des Mille Collines iherereye rwagati mu mujyi wa Kigali yegukanwe n’ikompanyi y’Abadage kabuhariwe mu by’amahoteli yitwa Kempinski izwiho kuba ari yo nkuru mu kugira hoteli zihenze i Burayi.
Mu itangazaho Umuyobozi mukuru wa Kempinski Milles Collines, Christoph Strahm yashyize ahagaragara, yishimiye iki gikorwa “Ni igihe nyacyo gukorera mu Rwanda. Ni ubukwe budasanzwe kuri hoteli ya mbere yafunguwe mu Rwanda mu myaka 40 ishize ndetse n’itsinda ry’amahoteli ahenze i Burayi rikuze (…) -
U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere bihagaze neza mu bukungu muri Afurika
3 October 2013Ubushakashatsi ku bukungu bwakozwe n’ikigo - Legatum Institute, bwerekanye ko u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 13 mu kugira ubukungu n’iterambere bihagaze neza muri Afurika, none ubu ruri ku mwanya wa 9; ni narwo kandi ruza mu myanya 10 ya mbere ugereranyije n’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Mu ikorwa ry’iyo raporo hagiye hitegerezwa ibintu bitandukanye mu buzima bwa buri munsi mu bihugu byo muri Afurika.
Mu karere, Uganda nayo ihagaze neza kuko iza ku mwanya wa 16 mu bihugu 38 (…) -
Gasabo, Nyarugenge: Amakoperative y’abikorera amaze kugurizwa na BRD miliyari 10
21 February 2014, by Mathias HitimanaMu rwego rwo gukomeza gushyigikira no guteza imbere urwego rw’abikorera mu Rwanda, Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) imaze gutanga inguzanyo igera ku mafaranga miliyari 10 y’amanyarwanda yahawe amakoperative 4 yo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge.
Iyi nguzanyo yashowe mu bikorwa by’ubwubatsi, aho aya makoperative ari kuzamura amagorofa y’ubucuruzi.
Muri izo koperative harimo “Inkundamahoro” yo mu karere ka Nyarugenge; iri kuzamura inyubako y’ubucuruzi iherereye Nyabugogo ahitwa ku (…) -
BRD na FONERWA basinye amasezerano yo kuguriza imishinga irengera ibidukikije
26 June 2014, by Mathias HitimanaBanki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) n’Ikigega gikorera muri Minisiteri y’umutungo kamere gishinzwe gutera inkunga ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA) byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda yahawe BRD ikazajya iyifashisha mu kuguriza abikorera bafite imishinga yunguka ifite aho ihurira n’ibidukikije ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINIRENA, Caroline Kayonga, wari (…) -
Hari uburyo watanga amakuru n’ibitekerezo mu kunoza serivisi zitangwa n’inzego zitandukanye
18 August 2013, by Mathias HitimanaNyuma y’uko leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kuvugurura imitangire ya serivisi no kwakira neza abatugana, ariko bikaba bimaze kugaragara ko imitangire ya serivisi mu Rwanda itaragera ku gipimo gishimishije , abaturage barakangurirwa gutanga amakuru n’ibitekerezo mu kunoza serivisi bahabwa n’inzego zitandukanye.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye, haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera ikiri hasi cyane, (…) -
Abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye guhugurirwa gukora muri Hotel igiye kuzura i kigali
11 July 2012, by Olivier MuhirwaAbanyeshuri bo mu ishuri rya Akilah Women’s Institute, nibo bazaba bari mu ba mbere bazahabwa amahirwe yo gukora muri Kigali Marriott Hotel umwaka utaha, n’amahirwe yo gukora amahugurwa ku buntu mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati bw’Isi.
Ku va ku italiki 14 Nzeli, abanyeshuri bazaba barangije bazakora muri Hotel eshatu za mbere za Marriott mu gihe cy’amezi icyenda kugeza ku mwaka, biga ubumenyi bwa ngombwa bw’akazi muri Hoteli nshya mu Rwanda.
Gary Dodds Umuyobizi Wungirije (…) -
Qatar Airways yongeye kuza ku mwanya wa mbere ku isi mu makompanyi y’indege
14 July 2012, by M. M.Kompanyi y’indege Qatar Airways ku nshuro ya kabiri yikurikiranya yegukanye umwanya wa mbere mu makompanyi y’indege atwara abantu n’ibintu ku rwego rw’isi mu muhango ngarukamwaka wo gutanga ibihembo uzwi ku izina “Skytrax Airline Awards” wabereye mu gihugu cy’u Bwongereza.
Qatar Airways yegukanye gihembo gikuru muri “World’s Best Airline” kiba cyifuzwa n’amakompanyi menshi ku rwego rw’isi, bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Usibye igihembo gikuru, iyi kompanyi ifite (…) -
Abashoramali bo muri Turukiya bazakangurira bagenzi babo gukorera mu Rwanda
21 April 2012Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mata 2012, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abashoramali bo muri Turukiya baturutse muri sosiyete ebyiri ari zo: Koza na Lemack.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Akin Ipek wungirije umuyobozi mukuru wa Koza, yatangaje ko mu rugendo bagiriye mu Rwanda babonye byinshi byiza ; ati: ”Mu rugendo twagiriye hano twashimishijwe n’ igihugu cyiza ndetse n’abaturage bacyo... U Rwanda rufite umuvuduko ukomeye mu iterambere ry’ubukungu.”
Yakomeje asobanura ko (…) -
Serivisi inoze ni yo nkingi y’iterambere n’ubukungu bw’Igihugu
12 October 2013Umuryango nyarwanda ugamije kuba ikiraro hagati y’abatuye Isi n’umuryango w’abibumbye (United Nations Association-Rwanda), hagamijwe kureba niba inshingano zayo zigezwa ku batuye Isi ku buryo bunoze, wahurije hamwe abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda mu biganiro mpaka ku mitangire ya serivisi (service).
Abanyeshuri bagera kuri 40 biga muri za Kaminuza eshanu zitandukanye zo mu Rwanda, nibo bahuguwe n’Umuryango wa UNA Rwanda, bakaba bahuriye i Kigali kuri uyu wa 11 (…)
IGIHE