kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2012, Minisitiri Nsengimana Jean Philibert, wari usanzwe ashinzwe urubyiruko gusa, ariko noneho akaba yarongereweho n’inshingano z’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itangazabumenyi, yasuye ibigo by’abikorera ku giti cyabo bitanga serivise z’itumanaho mu Rwanda.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko uru ruzinduko rwa mbere akoze nyuma yo kongererwa inshingano nshya ruri mu rwego rwo kureba aho imikorere y’ibi bigo ihagaze mu buryo bw’ibikoresho by’ibikorwa (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
Minisitiri mushya ushinzwe ikoranabuhanga yasuye MTN, Tigo na Airtel
19 April 2012 -
U Rwanda na Uganda bizahurira mu nama y’ishoramari mu Kwakira
28 September 2014, by Mathias HitimanaU Rwanda na Uganda bizahurira mu nama y’ishoramari i Kampala, kuwa 7 Ukwakira 2014, mu kurushaho kuganira ku iterambere ry’imishinga y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, yabwiye Chimpreports ko insanganyamatsiko y’iyi nama izaba ari “Kwihutisha ishoramari mu bucuruzi mu karere”.
Yavuze ko muri iyi nama hazigwa cyane cyane uko ibihugu byombi byarushaho guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo ku mpande zombi.
Ambasaderi Kabonero yagize (…) -
Abidjan: Abacuruzi bo mu Rwanda bagendereye Cote d’Ivoire mu rwego rwo kwagura amarembo
1 August 2014, by M. M.Abahagarariye amasosiyete 20 yo mu Rwanda kuri ubu bar i Abidjan muri Cote d’Ivoire mu rwego rw’ibiganiro n’abacuruzi b’ingeri zitundukanye bo muri iki gihugu hagamijwe kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari aboneka mu bihugu byombi.
Iki gikorwa cyiswe “La journée économique Rwanda – Cote d’Ivoire” cyafunguye imiryango kuwa Gatatu tariki 30 Nyakanga I Abidjan, cyabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y’abacuruzi bo mu Rwanda, n’abo muri Cote d’Ivoire, igihugu cyamaze imyaka icumi (…) -
Kigali: KBS, RFTC na Royal byemeje gukemura ikibazo cy’abagenzi bahera ku muhanda
30 August 2013, by Mathias HitimanaAbatsindiye gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali barashimangira ko abantu bagiye kuvanwa mu cyeragati cyo guhagarara ku muhanda iminota myinshi bategereje imodoka .
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali. Ubu buryo bwatangijwe hahabwa uburenganzira ba rwiyemezamirimo batatu batsindiye isoko ry gutwara abagenzi aribo KBS RFTC ndetse na Royal.
Nk’uko aba bagabo batatu babitangaje ngo intego yabo ni ugufasha Abanyaranda bakoresha imodoka (…) -
Karongi yahize kongera inganda z’icyayi kinjiriza igihugu amadovize
16 September 2013, by Mathias HitimanaAkarere Karongi kaje mu turere dutatu twa mbere kwesheje neza imihigo mu mwaka wa 2013, gatangaza ko kagiye kubaka uruganda rwa 3 rw’icyayi mu kugira icyayi cyiza gifite uburyohe.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati ”Akarere kacu kaje ku isonga mu kugira icyayi cyiza cya Gasenyi, ubu tugiye kubaka uruganda rwa gatatu mu Rugabano.”
Mu muhango wo kugaragaza imihigo no guhiga indi y’umwaka utaha muri gahunda y’ imbaturabukungu ya (…) -
Abanyenganda bo mu Buhinde n’abikorera mu Rwanda baganiriye ku mikoranire
16 September 2014, by ClaudeIhuriro ry’abanyenganda bo mu Buhinde (Confederation of Indian Industry) bahuye n’abikorera bo mu nzego zitandukanye bo mu ihuriro ry’abikorera (PSF) mu Rwanda mu rwego rwo kugirana imikoranire myiza mu ishoramari n’iterambere.
Mu ruzinduko barimo mu Rwanda no muri Uganda , Itsinda ry’abashoramari 12 bo mu ihuriro ry’abanyenganda mu Buhinde barimo kugenda bahura n’abikorera bo mu nzego zitandukanye kugira ngo babagaragarize ibikorwa byabo ndetse nabo babe bakwemera gukorana nabo haba mu (…) -
Impamvu abacuruza Me2U n’amakarita mu muhanda batirukanwa
22 January 2012Hashize igihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zirukana abantu bacururiza ku mihanda zibasaba kugana amasoko asanzwe, gusa benshi usanga bibaza impamvu hari abatirukanwa kandi nabo bakorera ubucuruzi mu mihanda. Muri bo abatungwa agatoki ni abacuruza ibijyanye n’itumanaho nk’amakarita ya telefone na Me2u.
Nyirahabimana Joseline ni umwe mu bacuruza Me2u n’amakarita bya Tigo; yasobanuye ko bajyaga birukanwa nk’abandi nyuma bikaza guhagarara. Ati " Babanje kujya badufatanya n’abo bose (…) -
Abayobozi ba Niger baje kwiga ibanga u Rwanda rukoresha mu iterambere ryihuse
17 September 2014, by Mathias HitimanaItsinda ry’abayobozi bakuru bo muri Niger bari mu Rwanda kwigira ku nzego zitandukanye ibanga ry’iterambere ryihuse u Rwanda ruri kugaragaza muri iki gihe.
Aba bayobozi bayobowe n’Abaminisitiri babiri n’abayobozi bo hejuru mu nzego zitandukanye muri iki gihugu basaga 12, bakiriwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuri uyu wa Gatatu, bamushimira intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Iterambere ry’Abikorera muri Niger, Alma Oumarou uyoboye iri tsinda, (…) -
Umucuruzi uzaba adakoresha EBM kuwa 1 Mata 2014 azahanwa
20 March 2014, by Mathias HitimanaIkigo cy’Imisoro n’Amahoro kiratangaza ko abasora banditse ku musoro wa VAT cyangwa TVA bahawe kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2014 kuba batangiye gukoresha imashini zemewe mu gutanga inyemezabuguzi “EBM”, abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe yatangaje ko mu gihe hasigaye iminsi icumi ngo itariki ntarengwa yatanzwe igere ya 31 Werurwe, imibare igaragaza ko abataragura izo mashini bagera kuri 68% (…)
-
Qatar Aiways igiye gutangiza ingendo mu Rwanda
1 February 2012Ikompanyi ikorera ingendo mu kirere Qatar Airways iratangaza ko igiye kongera ingendo zayo ikorera muri Afurika, aho mu kwezi kwa Werurwe 2012 iteganya gutangiza ingendo zayo mu Rwanda.
Ibiro Ntaramakuru Ecofin dukesha iyi nkuru bitangaza ko izi ngendo Qatar Airways igiye gutangiza mu Rwanda ari icyerekezo cya 17 (déstinations) izaba iganamo ku mugabane w’Afurika.
Izo ngendo zikazajya zikorwa buri wa kabiri, buri wa kane na buri wa gatandatu aho indege izajya ihagurukira i Doha saa (…)
IGIHE