Abaturage bahahira mu isoko rikuru ry’umujyi wa Butare mu karere ka Huye bavuga ko kuva amagare yakomorerwa kongera gukorera ibikorwa byayo mu mujyi, ibiciro by’ibiribwa byagabanutse.
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri iri soko ahagurishirizwa ibiribwa byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, abaguzi n’abacuruzi bamutangarije ko impamvu z’imanuka ry’ibiciro yaba ari uko umuturage yifashisha igare akaba yagemura umusaruro we ku isoko avuye mu cyaro (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
Huye: Ibiciro by’ibiribwa ku isoko byaragabanutse kubera ikomorerwa ry’amagare
2 September 2014, by Claude -
U Rwanda ku isonga mu bihugu byo mu karere mu guhashya inzara
17 October 2013, by Mathias HitimanaMu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na GHI (Global Hunger Index) kuri uyu wa Gatatu ku munsi w’ibiribwa ku isi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari byagize uruhare mu guhashya inzara.
Nk’uko iki cyegeranyo kibigaragaza, u Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika byagize uruhare mu kurwanya inzara mu myaka 23(hagati ya 1990 na 2013) ishize ku rwego rwo hejuru, ndetse akaba ari narwo rugaragara kuri uru rutonde mu bihugu byo mu karere ka Afurika (…) -
U Rwanda rwizihije icyumweru cyo gutanga serivisi inoze hahembwa indashyikirwa eshanu
8 October 2013U Rwanda rwatangije icyumweru cyahariwe gutanga serivisi gifite insanganyamatsiko igira iti “Ita kuri serivise”, icyumweru cyatangiye kwizihizwa ku rwego rw’Isi mu 1991 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Clare Akamanzi, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB), yagize ati “U Rwanda rugenda rutera imbere mu gutanga serivisi aho mu myaka itatu ishyize rwari kuri 60%, kuri ubu ruri kuri 71% kuva mu kwezi kwa Gicurasi, twifuza ko mu myaka itatu yindi (…) -
BRD yatangiye gahunda yo kujya inama n’abakiliya bayo aho bakorera
11 September 2013Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (Banque Rwandaise de Development) yatangiye gahunda yo gusanga abakiliya bayo aho bari bakungurana ibitekerezo ku mikoranire hagati y’impande zombi; abakiliya bavuze ko bishimira iki gikorwa kuko bayigejejeho ibibazo byabo bayisaba gukorera hafi yabo.
Kuwa mbere tariki ya 9 Nzeri 2013, nibwo BRD yatangiye iyo gahunda yo gusura abakiliya bayo. Ku ikubitiro habanje abatuye mu ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba aho bahuriye mu karere ka Nyanza. Ibibazo (…) -
Kitabi: RMT yubakiye abahinzi b’icyayi ishuri ry’imyuga, inoroza 64
13 January 2014, by Mathias HitimanaIsosiyete Nyarwanda y’ubuhinzi bw’icyayi, Rwanda Mountain Tea ltd, yashyikirije Akarere ka Nyamagabe ishuri ry’imyuga yubatse rigatwara akayabo ka miliyoni 60, inatanga amatungo ku bahinzi b’icyayi 64 b’uruganda rwa Kitabi, mu kwihiziza umunsi w’umuhinzi w’icyo cyayi wizihizwa buri mwaka.
Iri shuri ry’imyuga riherereye mu murenge wa Uwinkingi ryubatswe hagamijwe gufasha abaturage cyane cyane urubyiruko kuvoma ubumenyingiro mu myuga itandukanye irimo n’ubwo gukora mu ruganda (…) -
U Rwanda na Djibouti mu kongera ubuhahirane mu by’ubucuruzi
22 March 2014Djibouti n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano yo kongera ubuhahirane mu by’ubucuruzi hagati y’abakora aka kazi bo mu ihugu byombi.
Aya masezerano yashyiriweho umukono mu murwa mukuru Djibouti, hagati y’umuyobozi w’icyumba cy’ubucuruzi cya Djibouti (CCD), Youssouf Moussa Dawaleh ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Emmanuel Hategeka.
Itsinda Hategeka yari ayoboye ryiganjemo abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo ubwikorezi bw’ibintu (…) -
U Rwanda rurakataje mu gutanga serivisi hifashishijwe E-Government –Minisitiri Nsengimana
12 September 2013, by Rene Anthere RwanyangeGahunda ya E-Government, igamije guha abaturage serivisi za Leta, biciye mu ikoranabuhanga, ikomeje gushyirwamo imbaraga na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT - Ministry of Youth & ICT).
E-Government ni gahunda yaganiriweho i Kigali ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2013, hagati ya Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi hamwe n’abafatanyabikorwa bakomoka muri Korea y’Epfo, igihugu cya mbere ku Isi mu gukoresha E-Government, by’umwihariko bakora mu kigo (…) -
U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kubaka umugore mu bukungu
24 September 2014, by ClaudeGushyira imbaraga mu kubaka umugore mu bukungu ni imwe muri Politriki Leta y’u Rwanda igiye gushyiramo imbaraga nyinshi nyuma y’aho mu Rwanda habereye inama y’Ihuriro murikabikorwa ry’abagore b’abacuruzi.
Ubwo u Rwanda rwakiraga inama mpuzamahanga ya 14 y’Ubucuruzi (World Export Development Forum), yari yahujwe n’iri huriro murikabikorwa rya gatutu ry’abagore b’abacuruzi (Women Vendors Exhibition Forum), ryagaragaje ko ikibazo abagore b’abacuruzi bagihuriyeho ari ukwitinya mu bucuruzi (…) -
Bugarama: Babonye uruganda ariko nta byera ngo de !
6 February 2012Abahinzi b’umuceri bahinga mu kibaya cya Bugarana Akarere ka Rusizi Intara y’Uburengerazuba, baratangaza ko basigaye babona aho bagurisha bakanatunganyiriza umusaruro wabo, ariko nta byera ngo de kuko imwe mu mbuto bahawe yitwa Nelica itarabonerwa isoko.
Ubwo IGIHE.com twasuraga aba bahinzi b’umuceri twasanze bamwe baje kugurisha umusaruro wabo ku ruganda rwa SODAR, ariko bamwe muri bo bahawe n’uruganda imbuto yo mu bwoko bwa Nelica batangarije IGIHE.com uruganda rutarimo kugura umusaruro (…) -
Kigali: Abafaransa bariga uko bashora imari mu Rwanda
11 September 2013Abashoramari 8 n’abanyenganda babiri b’Abafaransa batumiwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB - Rwanda Development Board) mu rugendo shuri mu Rwanda kugira ngo barebe uko bashora imari mu nzego zitandukanye zo mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeri nibwo mu nama barimo na RDB, abo bashoramari, bagaragaje ibintu bitandukanye bashobora gushoramo imari mu Rwanda.
Joseph Mpunga wari uhagarariye RDB yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ibintu byinshi byashorwamo imari mu (…)
IGIHE