Binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Na Yombi” bugamije gushishikariza inzego zitandukanye gutanga serivisi nziza, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) cyatangiye gukangura abayobozi bakuru b’ibigo na ba rwiyemezamirimo bibutswa uruhare rwabo mu gutanga serivisi nziza no kwakira neza ababagana.
Mu nama ngishwanama yateranye muri iki cyumweru, ba rwiyemezamirimo bibukijwe kugira uruhare rugaragara mu kunoza serivisi batanga banamenyeshwa ko kudatanga serivisi nziza bidindiza (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
RDB yagejeje ‘Na Yombi’ mu bayobozi b’ibigo no muri ba rwiyemezamirimo
27 March 2014 -
Hatangiye uburyo bwo kwikopesha mu maguriro akomeye mu gihe utarahembwa
12 September 2014Mu Rwanda hatangiye uburyo bwo kwipokesha ahantu hatandukanye mu gihe ugiteregeje umushahara, igikorwa cyizavanaho icyizere gike cyabagaho k’ukopa n’ubukora.
Ubu buryo bufasha ukeneye ikintu runaka kukibona mu gihe atarahembwa bwatangijwe na sosiyete Umuhuza Consult and Innovation Center (URC&IC Ltd).
Uwitonze Francois Xavier, umuyobozi nshingwabikorwa wayo yavuze ko baje gukemura ibibazo byinshi birimo kubura ikintu kandi wari ugikeneye.
Yagize ati “Tumaze kubona ko hari benshi (…) -
Abanyarwanda basaga 50 barigishwa gucunga umutungo bwite mu by’ubwenge
5 November 2013Abanyarwanda basaga 50 barahabwa amasomo y’ikarishyabwenge ku birebana no gucunga no kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge, mu rwego rwo gusigasira ubusugire bw’ibihangano byabo. Aya masomo arahabwa abafite inganda nto n’iziciriritse, na bo bakazayaha abandi.
Ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge - WIPO (World Intellectual Property Organization), ba rwiyemezamirimo bafite inganda nto n’iziciriritse, (…) -
Nyamagabe: Ishuri ry’ubukerarugendo ryitezweho byinshi mu kongera ubukungu bw’igihugu
27 September 2013, by Rene Anthere RwanyangeIshuri rikuru rya Kitabi ryigisha iby’ubukerarugendo bwa za Pariki no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima “Kitabi College of Concervation and Environment Management-KCCEM” ryafunguye ku mugararo, nyuma y’igihe ryari rimaze ritanga ubumenyi mu myaka ibiri ya Kaminuza (Diploma). Igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’Ubumenyi ngiro.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro muri Minisiteri (…) -
RDB izinjiza intare ziberanye n’u Rwanda bitarenze muri Werurwe 2015
15 October 2014, by ClaudeIkigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda(RDB) kiratangaza ko kigiye kuzana intare muri Pariki y’Akagera bitarenze Werurwe umwaka utaha wa 2015 mu rwego rwo kongera ubukerarugendo muri iyi pariki iherereye mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ambasaderi Yamina Karitanyi, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yavuzeko bari muri gahunda yo kuzana intare muri pariki y’Akagera Yuma y’aho bitagushobotse kuzikura muri Kenya, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe (…) -
Geneve: RDB yatsindiye igihembo cya Loni kubwo guteza imbere ishoramari
14 October 2014, by John Williams NTWALIMu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Ihuriro mpuzamahanga rya 2014 ku ishoramari (2014 World Investment Forum), hahembwe ibigo 4 byagaragaje umusaruro mu guharanira iterambere rirambye. Kimwe muri ibyo bigo ni RDB cyo mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB cyahawe iki gihembo mpuzamahanga mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye giherereye i Geneve mu Busuwisi, Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukwakira 2014.
Igihembo gikuru muri ibi birori cyatanzwe na (…) -
Kugura ibikorwa remezo bya Rwandatel, bizatuma Airtel izamuka vuba mu isoko
21 April 2012Isosiyete y’itumanaho Bharti Airtel iherutse kwinjira mu isoko ry’itumanaho mu Rwanda, yazanye imbaraga zigaragara kandi zishobora gutuma ihangana byihuse na bakeba bayo MTN na TIGO.
Iyi sosiyete y’Abahinde iherutse kugura iminara y’itumanaho rigendanwa yahoze ari iya Rwandatel, kuri Miliyoni 15.5 z’amadolari y’Amerika ( Mliyari 9.3 Frw).
Ukoze isesengura, usanga mu by’ukuri iyi sosiyete yarakoze umubare muzima, kuko akenshi igituma sosiyete z’itumanaho nshya zitinda kwigarurira isoko ni (…) -
Miliyoni zirenga 7 z’Amadorari zahawe imishinga yo mu Karere mu guteza imbere ubucuruzi
12 September 2012, by Olivier MuhirwaArusha mu gihugu cya Tanzaniya umushinga, Trade Mark East Africa watanze inkunga ingana na miliyoni 7 n’igice azifashishwa n’imishinga yagaragaje udushya mu guteza imbere ubucuruzi bwambukanya imipaka mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba mu rwego rwo kugabanya ibibazo by’ubushobozi buke bikiharangwa.
Amakuru dukesha Agency African Press, avugako iki kigega cyizifashishwa mu gutera inkunga imishinga itandukanye, yaba iyigenga ndetse n’indi yose izagaragaza ubushake mu (…) -
Isoko rya kijyambere rya Nyabugogo rizatwara asaga miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda
12 September 2014Koperative y’abacuruzi bo mu isoko rya Nyabugogo mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge izatangira kubaka isoko ry’amagorofa umunani rizatwara miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda kuva muri Mutarama 2015.
Aba bacuruzi bibumbiye muri Koperative COCOMANYA bishyize hamwe bishakamo amafaranga yo kubaka iyi nyubako izaba ikubiyemo amaduka manini n’amato. Nimara kuzura buri munyamuryango azahabwa umwanya wo gucururizamo atazishyurira ubukode.
Kuri ubu, COCOMANYA igizwe n’abacuruzi 557 (…) -
Ambasaderi Lt. Gen. Kayonga mu gikorwa cyo kureshya abashoramari b’Abashinwa
28 May 2014Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2014, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ibiro by’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB China) n’ishyirahamwe ry’abikorera ku giti cyabo mu Bushinwa bakoresheje inama yize ku ishoramari mu Rwanda (Investment workshop) yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’inganda 40 byo mu Bushinwa.
Mu ijambo rya Ambasaderi Lieutenant General Charles Kayonga yavuze, yibanze ku bikorwa bya leta y’u Rwanda mu korohereza abashoramari. Yavuze ko Guverinoma y’u (…)
IGIHE