Abamugaye bo mu karere ka Rulindo, mu mpera z’icyumweru gishize, batashye uruganda rukora buji ruzabafasha kwiteza imbere. Uruganda rwa koperative y’abashyize hamwe ba Buriza - Cooperative solidalite de Buriza (COOSOBU) rukorera mu murenge wa Murambi.
Kuba babonye uru ruganda, bemeza ko rugiye guhindura ubuzima bwabo, bikazanabarinda kuba basabiriza nk’uko Ntawigenera Gapard yabivuze.
Rwabuhungu Venant, Umyobozi w’iyi koperative, yavuze ko uru ruganda rukora buji, ruje guhindura ubuzima (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
Rulindo: Abamugaye bafunguriwe uruganda rukora buji
19 August 2013 -
Inganda 5 zabonye icyemezo mpuzamahanga cy’imikorere myiza
29 November 2013, by Rene Anthere RwanyangeInganda eshanu zikora kandi zigatunganya ibikomoka ku bihingwa zo mu Rwanda, zimaze kubona icyemezo mpuzamahanga cy’imikorere myiza (ISO 22000: 2005). Ibicuruzwa by’izo nganda bikaba byemewe ku isoko mpuzamahanga ko byujuje ubuziranenge. Abacuruzi babihawe bizera ko bagiye kurushaho kugirirwa icyizere, kuganwa no kwagura isoko.
Ku bufatanye na UNIDO, UNDP n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge (RBS), mu cyumweru gishize muri uku kwezi k’Ugushyingo 2013, inganda enye zashyikirijwe icyemezo (…) -
U Rwanda rurashaka kuba urwa mbere ku Isi mu gutanga serivisi
24 August 2013Itsinda rigamije kureba uko serivisi zitangwa mu Rwanda hagamijwe ivugurura ryazo rirakomeje kuvuga ko ririmo gukora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rutange serivisi nziza inogeye bose ku rwego rw’ibihugu byateye imbere.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje iri tsinda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama 2013, Akamanzi Clare, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere akaba ari no muri iri tsinda, yavuze ko u (…) -
WTO yijeje u Rwanda guhagurukira ibihugu bya Aziya bibangamira ubucuruzi bwa Afurika
5 September 2014, by ClaudeUmuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Roberto Azevêdo, yemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo hakemurwe ibibazo byatumye amasezerano mpuzamahanga yo koroshya ubucuruzi (trade facilitation agreement) atagerwaho kandi hari ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byari kuyungukiramo.
Aya masezerano aherutse kwemeranyaho i Bali muri Indonesia mu Kuboza 2013 n’ibihugu bigize uyu muryango w’ubucuruzi.
Azervedo yabitangaje mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ubucuruzi (…) -
Abakiriya ba Unguka Bank bahejejwe inyuma y’urugi
1 March 2012Rubavu:Abakiriya ba Unguka Bank Ltd mu mujyi wa Gisenyi barinubira serivisi itari nziza bahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Abakiriya ba Unguka Bank Ltd mu Mujyi wa Gisenyi barinubira servisi itari nziza bahawe kuri uyu wa Kane bitewe n’uko baheze inyuma y’urugi aho Banki ikorera mu gihe abakozi b’iyi Banki bari mu nama.
Ubwo IGIHE.com twamenyaga iyi nkuru twanyarukiye aho iriya Banki ikorera koko dusanga iyi nkuru ari impamo, kuko twahasanze abantu benshi binubira ko batakiriwe (…) -
Inama Mpuzamahanga y’Ubucuruzi isigiye u Rwanda imishinga ikomeye mu iterambere ry’ubucuruzi
18 September 2014, by ShabaInama Mpuzamahanga y’ubucuruzi ya 14 yari imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda isigiye u Rwanda imishinga izarufasha mu guteza imbere ubucuruzi bwambuka imipaka cyane cyane mu guteza imbere urubyiruko n’abagore mu mishinga mito n’iciriritse.
Ubwo iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Imishinga mito n’iciriritse: Guhanga imirimo binyuze mu bucuruzi” yasozwaga, Arancha Gonzalez, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (International Trade Center) yavuze ko hari imishinga (…) -
EAC n’Ubumwe bw’u Burayi byemeranyije imikoranire mu by’ubucuruzi
23 September 2014, by Mathias HitimanaMinisitiri w’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Amb.Valentine Rugwabiza, yatangaje ko ibihugu bigize uyu muryango (EAC) byamaze gusinyana amasezerano yo gukorana ubucuruzi n’ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Amasererano y’ubufatanye mu by’ubukungu n’ubuhahirane yashyizweho umukono mu nama yahuje Abaminisitiri bagize EAC n’uwari Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuwa 20 Nzeri ku cyicaro cya EAC i Arusha.
Aya masezerano EAC igiranye na EU mu bucuruzi, Amb. (…) -
50% by’ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda mu 2013 byanyuze muri Tanzania
2 September 2014, by Mathias HitimanaUmwaka ushize, 50% by’ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda biciye mu Muhora wo hagati hifashishijwe icyambu cya Dar es Salaam.
Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi yabitangarije mu nama iherutse guhuriramo abakoresha Umuhora wo hagati( ibihugu bikoresha icyambu cya Dar es Salaam) yateraniye i Kigali mu kwezi gushize.
Nzahabwanimana yagize ati“Mu 2013, hafi 50% by’ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda byanyujijwe mu muhora wo hagati bikaba bigaragaza akamaro uyu muhora (…) -
Abashoramari b’Abayapani basaga 50 bifuje kwagurira ubucuruzi mu Rwanda
28 August 2014, by ClaudeAbashoramari bo mu Buyapani baje kureba amahirwe y’aho bashora imari mu Rwanda bavuga ko u Rwanda ari gihugu cyashorwamo imari kuko kirangwa n’imiyoborere myiza, korohereza abashoramari gutangira ubucuruzi mu gihe gito no kuba ari igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga (ICT) n’ibindi.
Tushiaki Muramatsu uhagarariye itsinda ry’abikorera b’Abayapani yagaragaje ubushake bwabo bwo kwagura ubucuruzi bwabo mu Rwanda mu biganiro bagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (…) -
Rubavu: Abacuruzi mu gihirahiro kubera ihagarara ryo kubaka isoko
9 September 2014Isoko rya kijyambere rya Rubavu rimaze igihe kirenga imyaka ine ryubakwa n’Akarere ka Rubavu ariko ubu bisa nk’aho imirimo yo kuryubaka yahagaze kuko usanga mu nzu zo hasi hakoreramo koperative y’ababaji kandi nta n’igikorwa cy’ubwubatsi kihagaragara.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE batangaje ko basaba Akarere ka Rubavu kubasaba icyo bashobora gutanga ngo isoko ryabo ryuzure kuko nta makuru bazi yaba yaratumye isoko ryubakwaga rihagaraga.
Mukahigiro Clementine, ni umwe mu bagore (…)
IGIHE