Mugihe abantu baba mu Rwanda cyangwa se ababa mu mahanga bakenera kohererezanya amafaranga hagari yabo, uwitwa Maniraguha Alain yabashije kugera ku nzozi ze zo gushinga Sosiyete yitwa Nord Sud Money Transfer, ifasha muri icyo gikorwa ndetse ubu ifite uburyo bwitwa Cash to Account bufasha kwishyurana.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa IGIHE Ishami ryo mu Bubiligi Maniraguha Alain w’imyaka 34 y’amavuko wavukiye mu Rwanda ariko akaza gukurira mu Bubiligi, yavuze ko igitekerezo cyo (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
“Nord Sud Money Transfer” izanye uburyo bushya mukorohereza abishyura ideni
20 June 2012, by Olivier Muhirwa -
K-Club, urubyiniro rushya rushinzwe muri Kigali
5 February 2012Umunyarwanda Emile Mulego amaze gushinga inzu y’urubyiniro K-Club i Nyarutarama, akaba yarabikoze mu rwego rwo gukangurira abandi Banyarwanda baba hanze kuza gushora imari yabo mu Rwanda.
“Nashinze akabyiniro ka K-Club mu rwego rwo gushishikariza Diaspora gushora imari yayo mu Rwanda, bakanahanga imirimo ku Banyagihugu” . Aya ni amagambo ya Emile Mulego, Umunyarwanda uherutse gushinga urubyiniro rushya i Nyarutarama muri Kigali. Rwafunguwe tariki ya 2 Gashyantare 2012.
Minisitiri w’Umuco (…) -
Imurikagurisha rya 15 ryashojwe ku mugaragaro
9 August 2012Tariki 7 Kanama 2012 nibwo hasojwe ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga rya 15 ryaberaga i Gikondo ho mu Karere ka Kicukiro aho hahembwe abarushije abandi kumurika neza no kwakira ababagannye.
Ibyo birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abamaze iminsi bamurikira i Gikondo, aho Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Mbundu Faustin yashimiye abitabiriye imurikagurisha bose abashishikariza kuzitabira n’iritaha muri 2013.
Mbundu yavuze ko iri murikagurisha (…) -
Atlas Mara yaguze imwe mu mishinga n’imitungo bya BRD
15 October 2014, by Herve UgirumukundaBanki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD Ltd) yarangije kugurisha bidasubirwaho imwe mu mishinga n’imitungo byayo na sosiyete y’imari n’amabanki Atlas Mara Co-Nvest Limited.
Umuhago wo gusinya ku mugaragaro amasezerano y’ubugure wabereye i Washington DC (USA) ku itariki ya 10 Ukwakira 2014, ahaberaga inama ngaruka mwaka y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ndetse na Banki y’Isi (World Bank).
Aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa BRD, Alex Kanyankole na John Vitalo (…) -
Ishusho ya Bloom Hotel itandukanye n’ibikorerwa mu gikoni
16 February 2012Bloom Hotel iherereye mu murenge wa Kimironko igaragara neza inyuma; ifite inyubako nziza ndetse n’ubusitani bwiza, ariko ahategurirwa amafunguro haragaragara umwanda mwinshi udakwiye kuba ahantu nk’aho.
Ubwo abakozi b’Umujyi wa Kigali bashinzwe isuku basuraga iyi hoteli ahagana saa tanu z’amanywa bakiriwe n’abantu barenze umwe. Uwa mbere ati “ Mukomeze, abashinzwe kwakira abashyitsi bari imbere", undi ati " uriya niwe ushinzwe kwakira abashyitsi”.
Nyuma y’igihe kingana n’iminota 10 (…) -
Ikawa ya Gishugi yahize izindi mu buryohe mu 2013
17 August 2013Ikawa itunganyirizwa mu ruganda rwa Gishugi Caferwa Coffee Washing Station, ruherereye muri Shangi mu karere Nyamasheke, yahize izindi ku manota 91% mu marushanwa yari amaze iminsi abera mu Rwanda yo gusogongera uburyohe bw’ikawa.
Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda habaye igikorwa cyo gusogongera ikawa hagamijwe kumva irusha izindi uburyohe; ni mu marushanwa ya Cup of Excellence, aba buri mwaka yasozerejwe mu karere ka Huye kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kanama 2013.
The New Times yanditse iyi (…) -
Mu Rwanda hagiye kongera kuboneka uruganda rukora impapuro
1 October 2013Abashoramari bishyize hamwe mu Rwanda bagiye gutangiza uruganda rukora impapuro mu mitumba y’insina no mu bisigazwa by’umuceri, rukazatangira muri Mutarama 2014 mu karere ka Rwamagana.
Akarere n’intara byemereye aba bashoramari ubufasha bwose bushoboka kuko baje kuzamura imibereho y’abahatuye.
Ubwo aba bashoramari baganiraga n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abazajya bagemurira uruganda ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2013, bavuze ko muri Mutarama 2014, uru ruganda ruzaba rwatangiye.
Uru (…) -
Minisitiri w’Intebe yasabye MTN Rwanda kwiminjiramo agafu
6 February 2012Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2012, minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yasuye isosiyete y’itumanaho MTN Rwanda mu buryo butunguranye, asaba ubuyobozi n’abakozi bayo gukora ibishoboka bagatanga serivise nziza kurusha izigaragara ubu.
Gusura MTN byari muri gahunda minisitiri w’intebe yatangiye mu cyumweru gishize yo gusura ibigo bitandukanye atabibamenyesheje.
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye muri MTN Center i Nyarutarama, minisitiri w’intebe yaganiriye (…) -
U Rwanda na Ethiopia byiyemeje ubufatanye mu bucuruzi
15 August 2013, by Mathias HitimanaMinisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, kuri uyu wa Gatatu, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi na mugenzi we wa Ethiopia, Kebede Chane.
Aya masezerano yasinywe harangiye inama y’Ihuriro rigamije gushyikira no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (African Growth Opportunity Act-AGOA), yabereye i Addis Ababa.
Mu amsezerano Kanimba na Kebede bshyizeho umukono arimo gushyigikira cyane ubufatanye hakanatezwa imbere (…) -
Hasinywe amasezerano yemerera abanyamwuga gukorera muri EAC nta nkomyi
14 September 2014, by ClaudeIbihugu bitanu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byemeranyije guha urubuga abanyamwuga bo mu karere barimo abubatsi, abacungamurungo, n’abandi uburenganzira bwo gukora ku buryo bungana muri buri gihugu cy’akarere.
Nk’uko tubikesha NTV Uganda, korohereza abanyamwuga mu bihugu bigize akarere byitezweho gukomeza ubumwe, ndetse ikaba ari intambwe ishimangira ikoreshwa ry’ifaranga rimwe muri aka karere.
Bivugwa ko aya masezerano yasinywe n’ibigo by’abanyamwuga muri EAC bakaba (…)
IGIHE