Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kigiye gutangira gahunda yo kungenzura umubare w’imisambi iri mu Rwanda ndetse banakurikirane ubuzima ibayemo.
Ni nyuma y’uko ubushakashatsi bukomeje kugaragaza ko imisambi ibangamiwe cyane ku isi by’umwihariko n’ibikorwa bya muntu aho ivanwa mu ndiri yayo kamere ikajyanwa ahandi bitewe n’impamvu zitandukanye bikaba binatuma itabasha kororoka nk’uko bikwiye.
Kuri ubu mu Rwanda hagaragara imisambi ibarirwa mu Magana, bityo hatagize (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
RDB igiye gutangira gahunda yo kurengera imisambi ngo idashira mu Rwanda
3 October 2014, by Shaba -
Ibiti by’umukandara w’ishyamba rya Nyungwe biri gufasha kubona ibyatumizwaga hanze
13 January 2014Mu karere ka Nyamagabe hatangiye ibikorwa byo gutunganya ibiti bitemwa ku muzenguruko cyangwa umukandara w’ishyamba rya Nyungwe, ibikorwa bikorwa na sosiyeti New Forest Company y’Abongereza.
RBA yavuze ko ibiti birimo gutemwa bikorwamo amakara akoreshwa mu nganda, ibindi bivamo amapoto akoreshwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, hamwe n’ibivamo imbaho zitandukanye zifashishwa mu mirimo itandukanye irimo ububaji n’ubwubatsi..
New Forest Company yasinye amasezerano y’imyaka 49 yo (…) -
Amb. Rugwabiza yeretse Abayapani ko Afurika n’u Rwanda ari heza mu ishoramari
16 June 2014, by Mathias HitimanaAmb. Valentine Rugwabiza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yagiriye uruzinduko mu Buyapani mu Cyumweru gishize atanga ibiganiro bireshya Abayapani gushora imari muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.
Kuwa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2014, nibwo Amb Rugwabiza yasoje uruzinduko rw’akazi mu Buyapani aho yari yageze ku itariki ya 9 Kamena, aho yari yitabiriye Inama y’Ubucuruzi Ihuza u Buyapani n’Afurika (Japan-Africa Business Forum) yari ifite (…) -
U Rwanda ku mwanya wa 3 mu bihugu 10 byigenga mu bukungu muri Afurika
9 August 2013, by Mathias HitimanaHagendewe ku mibare ya vuba ku bwigenge mu bukungu itangazwa n’ikinyamakuru "Wall Street Journal" n’ikigo Heritage Foundation u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubwigenge mu bukungu buri ku gipimo cyo hejuru.
Mu bihugu 10 biza ku mwanya wa mbere muri Afurika, ibirwa bya Maurice biza ku mwanya wa mbere hagakurikiraho Botswana, Rwanda, Cap Vert, Madagascar, Afurika y’Epfo, Ghana, Uganda, Namibia na Burkina Faso.
Kugira ngo bigaragare ko igihugu cyigenga mu bukungu, (…) -
U Rwanda rugiye kwagura ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli
21 March 2012Hategeka Emmanuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda aravuga ko u Rwanda rugiye kwagura ububiko bw’ibikomoka kuri petero aho mu mwaka wa 2017 ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 150.
Hategeka avuga ko kuri ubu ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli buhari ari buto kuko bubashaka kubika litiro miliyoni 30 zonyine, nk’uko New Times ibivuga.
Ati:”Ibi bigiye gutuma twongera litiro twinjizaga mu gihugu kandi tuzajya tuyigura kugiciro cyo hasi”. (…) -
Abanyarwanda baba mu mahanga mu guhindura isura y’Umujyi wa Musanze
16 August 2014Abanyarwanda baba mu mahanga mu gufata icyemezo cyo kuza mu Rwanda gushoramo imari, akaba ari kimwe mu musaruro w’ibiganiro Perezida Kagame akunda kugirana n’Abanyarwanda batuye hanze y’igihugu, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi n’uwa Amerika, mu gikorwa kimaze kumenyerwa kizwi ku izina rya “Rwanda Day”.
Ni muri urwo rwego Emmanuel Muhawenimana uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu mujyi wa Montréal muri Canada, avuga ko nk’abantu batangiye akazi bakaba batinze mu bihugu by’amahanga kandi nta (…) -
Gisagara: Bareza ibirayi cyane ku buryo batigeze bacyeka ko byashoboka
10 January 2014Abatuye Akagari ka Rusagara Mu murenge wa Kigembe, ho mu karere ka Gisagara mu ntara y’uburasirazuba baremeza ko bejeje ibirayi byinshi bagasaba ko bikwiye kuba igihingwa cy’icyitegererezo mu iterambere ryabo. Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2014, ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwageraga mu kagari ka Rusagara bwasanze hari urujya n’uruza rw’abacuruzi baturutse mu yindi mirenge baje kurangura ibirayi byo gucuruza, mu gihe byari bimenyerewe ko iki gihingwa cyera mu Ruhengeri na (…)
-
MTN Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money; ipiganwa mu gufasha abanyarwanda mu icungamutungo
23 September 2013, by Rene Anthere RwanyangeKuva mu mwaka 1998 ubwo itumanaho mu Rwanda ryatangiye kwaguka bihereye ku kigo cy’itumanaho MTN Rwanda Cell Ltd, ikoranabuhanga ryarenze uguhuza Abanyarwanda mu itumanaho rigera no ku rwego rwo kubafasha mu icungamutungo bikora nk’ibigo by’imari byagerejwe abaturage.
Nyuma ya MTN haje ibindi bigo by’itumanaho ari byo Tigo Rwanda Ltd, Rwandatel yananiwe imaze igihe gito na Airtel Rwanda ikiri nshyashya ku isoko. Ibi bigo byose yazanye udushya mu marushanwa ku icungamutungo biciye muri MTN (…) -
Hanga umurimo, ukikijwe n’amahirwe masa!
14 January 2012Iyi ni intero yahagurukanywe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda muri gahunda imazemo ibyumweru bisaga bitatu ikangurira Abanyarwanda kwihangira imirimo.
Abagore, abagabo, urubyiruko, n’Abanyarwanda bose muri rusange, ubu bahawe amahirwe yo gushyira mu ngiro indoto zabo bari barabuze icyabafasha kuzigeraho, ariko bahawe amahirwe muri gahunda yitwa “Hanga umurimo”.
Iki gikorwa cyari kimaze iminsi gikorerwa mu ntara zitandukanye zigize igihugu, cyakomereje mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa (…) -
RwandAir yatumije indege 2 z’ubwoko Bombardier CRJ900 NextGen
20 March 2012Kuri uyu wa 19 Werurwe, RwandAir yatangaje ko yatumije indege ebyiri zo mu bwoko CRJ900 NextGen ku ruganda Bombardier Aerospace.
Muri uku gutumiza, hashobora kwiyongeraho izindi ebyiri nk’izi. RwandAir ikazaba ikompanyi ya mbere mu karere k’uburasirazuba bw’Afurika ikoresha indege za CRJ900.
Hagendewe ku biciro by’indege za CRJ900 NextGen, kontaro ya RwandAir ikaba ifite agaciro k’amadolari y’Amerika miliyoni 89; gashobora kwiyongera kakagera kuri miliyoni 185 z’amadolari y’Amerika (…)
IGIHE