Ikigo cy’ubucuruzi mpuzamahanga “Costco” gikora ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyagejeje ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, iriho ikirango cya “Kirkland”. Guhera mu mwaka w’2000 ikawa y’u Rwanda igaragara hirya no hino ku isoko mpuzamahanga, kubera ubwiza n’uburyohe bwayo. Ibi ni bimwe mu byatumye ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi cyari gisanzwe kivanga ikawa y’u Rwanda mu yo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kiyicuruza yonyine.
Tariki ya 26 Gashyantare 2014 (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
Ikawa y’u Rwanda yageze ku isoko mpuzamahanga ifite ikirango cya Kirkland
26 February 2014 -
Rubavu: RCA yatamaje abanyereje asaga miliyoni mu ihuriro ry’amakoperative y’abamotari
3 September 2014, by ClaudeIgenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative(RCA) mu ihuriro ry’amakoperative 14 y’abamotari bakorera mu karere ka Rubavu (UCOTMR) ryashyizwe ahagaragara ryerekana ko bamwe mu bakozi b’iri huriro banyereje amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’ibihumbi 200.
Irigenzura ryatangiye ku wa 24Mata kugeza kuwa 15 Gicuransi 2014, rikaba ryarashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki 01 Nzeri 2014.
Kagabo Ronge, umukozi wa RCA ushinzwe igenzura asobanurira yabwiye (…) -
IGIHE izerekana Live inama ku mishinga mito muri Afurika y’Iburasirazuba
15 May 2012Nyuma y’ibyiciro bitandatu byabaye, imishinga mito n’icirirtse iri kuzamuka muri Afurika y’Iburasirazuba izahurira mu nama izabera i Kigali hagati ya tariki 17 na 18 Gicurasi 2012. Muri iki gihe iyi mishinga izaboneraho umwanya wo kwerekana ibikorwa byayo by’ubucuruzi n’iterambere muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi. Niba utazabasha kwitabira iyi nama, ushobora kuyikurikirana kuri mudasobwa aho uzabigezwaho imbona nkubone na IGIHE.
Thierry Sanders washinze BiD Network Foundation izahemba (…) -
“Itumanaho rya Airtel rije gufasha Umunyarwanda wese aho ava akagera”
29 March 2012"Itumanaho ryacu rigamije guhuza isi yose n’umuturage w’Umunyarwanda aho ava akagera".
Ibi Jayant Khosla, Umuyobozi wa Sosiyete y’itumanaho Airtel yabitangarije abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Werurwe 2012; nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Nk’uko yabitangarije abanyamakuru, uruzinduko rwe rwari rugamije gutumira Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi mu gikorwa cyo gutangiza ibikorwa bya Sosiyete yabo (…) -
Abahinde bagaragaje ibibakurura gushora imari mu Rwanda
26 May 2014, by Mathias HitimanaKutihanganira ruswa, umutekano usesuye urangwa mu Rwanda, korohereza abashoramari n’igihugu cyiza kiribereye n’amawe mu mabanga yashyizwe ahagaragara n’Abahinde bakunze kuza gushora imari yabo mu Rwanda. Mu nama yahuje RDB n’abashoramari bo mu Buhinde baje mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2014, bagarutse ku mahirwe ibihugu byombi bifite mu ishoramari yagombye gusangirwa. Clarence Fernandes, Umuhinde wavuze mu izina ry’abandi bakorera mu Rwanda, yavuze u Rwanda (…)
-
Huye: Ishami rivuguruye rya COGEBANQUE ryaratashywe
20 February 2012Kuwa Gatandatu tariki 18/2/2012, mu Karere ka Huye habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishami rya COGEBANQUE rya Huye nyuma y’uko inyubako iyi banki yakoreragamo ivugururiwe.
Imivugururire y’inyubako COGEBANQUE ikoreramo hirya no hino mu gihugu iri mu ngamba nshya iyi banki yihaye mu rwego rwo kugendana n’igihe no gukorera ahantu hasobanutse ndetse no kubaha abakiriya bayo babakirira ahantu hameze neza.
Nyuma yo kuhagera kw’abatumirwa batandukanye, umuhango wo gufungura iri shami (…) -
Equity Bank yiyemeje gukorana na SACCO z’imirenge
16 February 2012Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi ba Equity Bank muri Village Urugwiro bamugezaho gahunda bafite yo gukorana na Koperative Umurenge SACCO no kuzana ikoranabuhanga mu mikorere yabo. Umuyobozi Mukuru w’iyi banki Peter Munga avuga ko impamvu yatumye basura Perezida ari ukugira ngo bamugezeho gahunda ihamye yo gukorana na SACCO ndetse n’imikorere mishya bazanye mu gihugu. Yagize ati: “Twaganiriye na Perezida ku mikorere mishya tuzanye kuko tuzakorana cyane na za SACCO (…)
-
‘EJO HEZA’ igiye gufasha abagera ku bihumbi 75 kwivana mu bukene
9 February 2012Bamwe mu baturage batuye muri tumwe mu turere duherereye mu Burasirazuba n’Amajyepfo by’u Rwanda bagiye gufashwa kwivana mu bukene n’umushinga ‘EJO HEZA’ w’ikigenga cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).
Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2012 ubwo uyu mushinga watangizwaga ku mugaragaro, ngo ‘EJO HEZA’ izafasha abaturage batuye mu turere twa Rutsiro, Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Huye, Gisagara na Ngororero.
Gato Godfrey ushinzwe ishyirwa (…) -
Kigali: Tigo Rwanda na Rz Manna byaciye agahigo mu gutanga service nziza
28 January 2014Tigo Rwanda n’iguriro ry’ikinyobwa cya kawa, Rz Manna, byatorewe n’abasomyi b’ikinyamakuru The ServiceMAG cyandika ku itangwa rya Serivisi mu Rwanda, kuba aribyo bigo byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2013. Mu muhango wo gutangaza ibyakusnyijwe umwaka wose ku itangwa rya servisi muri 2013, wabaye mu mugoroba wa tariki 28 Mutarama 2014, Tigo Rwanda niyo yatowe nk’ikigo cy’ubucuruzi cya mbere mu itumanaho mu Rwanda gitanga servisi nziza kandi neza. (…)
-
USA: Harategurwa inama iha Abanyarwanda amahirwe mu ishoramari n’ubucuruzi
15 August 2013, by Mathias HitimanaDiaspora y’abakomoka muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba baba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bateguye inama igenewe gufasha mu guteza imbere ishoramari muri aka karere no gufasha ubuhuza hagati y’abashoramari bakomoka mu karere n’abo muri Amerika.
Iyi nama izaba iminsi ibiri mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, tariki ya 17 ikageza ku ya 19 Ukwakira 2013, irategurwa na East African Chamber of Commerce (EACC ), Umuryango washinzwe n’Abanyafurika bakomoka muri Afurika (…)
IGIHE