Ubucuruzi bwa magendu ku mipaka yombi iherereye mu Karere ka Rubavu bukomeje kuzamo amayeri mashya uko bwije uko bukeye; bimwe mu bigezweho birimo gutwara urumogi mu myenda, kurutwara mu bicuba by’amata no gukoresha abamugaye n’abana baba barakuye mu mashuri abanza.
Mu bundi bucuruzi nk’ubwa peteroli ubu buriganya bugeze kure, kuko urugero rwa hafi ari ikamyo ifite plaque z’igihugu cya Kenya yafatiwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarsi ya Kongo mu mpera (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
Rubavu : Amayeri ariyongera mu bucuruzi bwa magendu
21 July 2012, by M. M. -
Hari ubwo wangiza amafaranga yawe uhaha uburozi
25 January 2012Hari abumva ijambo uburozi mu buryo buremereye , bakarifata nk’umuti w’imbeba, aside cyangwa ikindi umuntu yanywa/yarya inzogera igahita yirenga. Nyamara si aho gusa iryo jambo rikoreshwa, kuko n’ibyo kurya bihumanye/byahumanyijwe bifatwa nk’uburozi, naho imiti yacyuye igihe nayo abaganga bakayita uburozi nk’ubundi. Mu mujyi wa Kigali, Bamwe mu bahahira mu maguriro akomeye n’abagura imiti mu mafarumasi bafite impungenge zo guhabwa ibyataye igihe, bikaba byabahungabanyiriza ubuzima. (…)
-
Nyarugenge: Tigo yafunguye icyicaro gishya
28 August 2013, by Mathias HitimanaTigo yegereye abaturage baturiye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge ibashyiriraho icyicaro (service center) bagana mu guhabwa serivisi bifuza zijyanye n’izo abakoresha umurongo wa Tigo bakenera zose.
Nyuma yo gufungura icyicaro cyatangiye gukora ku mugaragaro, Tongai Maramba ukuriye serivisi z’ubucuruzi muri Tigo yavuze ko intego yabo ari ukwegera abaturage n’aho bakeka ko bidashoboka kubageraho.
Tongai ati “ Ibyicaro bikuru mu gihugu bimaze kugera kuri 13 aho birindwi biri (…) -
Rwamagana : Bahisemo kuva mu Mujyi wa Kigali bigira mu cyaro
27 September 2012, by Olivier MuhirwaMu gihe ubuzima bugenda buhenda mu Mujyi wa Kigali, haragaragara ko noneho abantu bava mu Mujyi berekeza mu cyaro. Iyimuka ry’abantu bava mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana bimaze kubera urugero abandi Banyarwanda.
Amakuru dukesha La Nouvelle Relèveavuga ko uduce twa Ntunga mu Murenge wa Mwulire, Muyumbu mu Murenge wa Muyumbu, Nyagasambu na Nyakariro ho mu Karere ka Rwamagana tutakiri nk’uko twari tumeze mu myaka 10 ishize.
Imirima (…) -
Nyuma yo guhunga imirwano muri Congo, ni rwiyemezamirimo mu nkambi ya Kigeme
2 September 2012Mukashema Desanges umwe mu mpunzi ziri mu Rwanda mu nkambi ya Kigeme wahunze intambara ihuza ingabo za M23 ndetse n’iza Leta, avuga ko kugeza atigeze yicara ubusa ubwo yageraga mu nkambi ahubwo ngo yabaye rwiyemezamirimo akoresheje imashini aho adoda imyenda.
Mukashema aganira na The New Times, yatangaje ko nyuma yo kugera mu Rwanda ubuzima bwatangiye kumukomerera ari na bwo yatangiye gushaka uko yabaho atiriwe asabiriza.
Mukashema yagize ati “Ubwo nari maze kwakirwa mu nkambi ya (…) -
Rwamagana: Umucuruzi w’urwagwa yahereye ku bakozi bane, ubu afite 400
20 August 2013, by Rene Anthere RwanyangeMutabaruka Diogene, umuturage ucuruza urwagwa rupfundikiye rumenyerewe ku izina ry’“Agashinguracumu”, amaze kwiteza imbere n’ubwo nta mashuri ahambaye yize nk’uko we ubwe abyivugira. Atangira uruganda rukora inzoga yari afite abakozi bane, ariko kugeza magingo aya akoresha nibura 400.
Umurenge wa Muyumbu, mu karere ka Rwamagana urangwamo ba Rwiyemezamirimo batari bake, kubera ko ari agace gakorerwamo ibikorwa binyuranye by’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.
Mutabaruka Diogene ni umwe (…) -
Abanyarwanda bongeye gusekerwa n’amahirwe yo gushora imari muri Amerika
29 September 2014, by John Williams NTWALIKu nshuro ya gatanu abashoramari bakomoka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye kongera gukora inama yo mu rwego rwo hejuru, ibahuza n’abashoramari bo muri Amerika hagamijwe guteza imbere no kuzamura ireme ry’ishoramari muri aka karere.
Ku nkunga ya AGOA (African Growth and Opportunity), iyi nama yateguwe na East African Chamber of Commerce (EACC ) hagamijwe kumenyana n’abashoramari bo muri Amerika ngo hatangizwe ubufatanye n’imikoranire mu (…) -
Umutungo wa BK ugeze kuri miliyari 477,5 Rwf
1 September 2014, by Mathias HitimanaBanki ya Kigali (BK) yatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa umutungo wayo wiyongereye ku kigero cya 34% by’uwo yari isanganywe, biyigeza ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 477.5.
Itangaza umusaruro w’igihembwe cya kabiri cyarangiye kuwa 30 Kamena, BK yatangaje ko yacyungutsemo miliyari 9, 8 Rwf. Kugeza tariki 30 Kamena 2013, umutungo w’iyi banki wari ugeze kuri miliyari 356.3. Mu mwaka wose guhera muri Nyakanga 2013, inguzanyo ziyongereye ku kigero cya 8.8 % zihwanye n’amafaranga agera (…) -
Cogebanque yatashye ishami rya Nyamagabe, bashimirwa imyaka 10 y’ubufatanye
2 March 2014Ubwo batahaga ku mugaragaro ishami rya Cogebanque mu karere ka Nyamagabe mu nyubako nshya ryimukiyemo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Werurwe 2014, ubuyobozi bw’iyi banki bwashimiwe umurava bwagize wo gufungura iri shami mu 2003 nka banki ya mbere y’ubucuruzi muri aka gace.
Imihango yo gufungura iri shami, yitabiriwe kandi na Minisitiri w‘ubucuruzi, inganda n’amakoperative, Kanimba Francois.
Cogebanque yafunguye ishami ry’i Nyamagabe, mu 2003 ifasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu (…) -
Abikorera ku giti cyabo barinubira izamuka ry’ibiciro byo gusura ingagi
5 February 2012Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo ruratangaza ko impinduka mu biciro bishya byo gusura ingagi zizagira ingaruka mbi ku bucuruzi bwabo.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere (RDB) giherutse kuzamura ibiciro by’ ingagi ho 50% ugereranije n’ ibyari bisanzwe.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’ Urugaga rw’Abikorera ivuga ko ibi bizagira ingaruka mbi ku bikorera ndetse no ku isura rusange y’ u Rwanda. Abikorera bagaragaje ko batishimiye iyi mpinduka mu itangazo ryashyizweho umukono n’ushinzwe (…)
IGIHE