Umuhanzi Kizito Mihigo ni umwe mu baririmba indirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kwibuka ku nshuro ya 17 yakoze indirimbo yakunzwe na benshi ndetse ifatwa nk’iy’umwaka 2011 muri gahunda zo kwibuka, ariko ubu noneho yayikoze ku buryo izahoraho.
Ku wa 1 Mata 2012, mu gitaramo cya kinyarwanda gica kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa gatandatu i saa yine z’ijoro, kikayoborwa n’umunyamakuru Silas Nshimiyimana, umuhanzi Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo “Twanze (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Kizito Mihigo yatangiye gupfundurira Abanyarwanda agaseke k’icyunamo
4 April 2012 -
Abanyacambodge basanga Jenoside yabaye iwabo isa n’iyo mu Rwanda
7 April 2012Abakinnyi b’ikinamico b’abanyacambodge barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe mu myaka y’1975 kugeza mu 1979 bari hano mu Rwanda aho bazanye umukino uvuga mu Kinyarwanda “gutobora ukavuga” ibyakubayeho aho uyu mukino werekana ingaruka za Jenoside ndetse no kubaho nyuma yayo.
Iyi nkuru dukesha Televiziyo Rwanda ivuga ko muri uyu mukino aba bakinnyi b’abanyacambodge, bagaragaza uburyo mu gihe cya Per Pot aribwo butegetsi bw’igitugu mu mwaka w’1975 kugeza mu w’1979 ko aribwo abanyacambodge (…) -
Kuva mu 1990 abacitse ku icumu bihishaga mu rufunzo
11 April 2012Urufunzo ni bimwe mu byatsi bimera mu mazi, aho usanga biba birebire bigakora igihuru. Hari aho zimwe mu nyamaswa zo mu mazi zishobora kwinjiramo zikihishamo, ariko iyo hakamutse zimwe mu zikunda amazi ntizongera kubamo.
Ayinkamiye Françoise, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko akenshi uhereye mu mwaka wa 1990, ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora u (…) -
Gasabo: Abasaga 200 bazashyingurwa mu Rwibutso rwa Ruhanga
10 April 2012Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mata 2012 mu Karere ka Gasabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga hazashyingurwa imibiri isaga 200 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Redempta Kayitesi, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu Karere ka Gasabo na Nyarugenge aganira na IGIHE yavuze ko impamvu hazashyingurwa imibiri myinshi ari uko hagiye haboneka imibiri itari yarashyinguwe bityo bikaba ngombwa ko nayo ishyingurwa mu cyubahiro. (…)
-
Perezida Kagame yayoboye urugendo rwo kwibuka atangiza n’ijoro ry’icyunamo
8 April 2012, by M. M.Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Mata 2012, Perezida Kagame yayoboye urugendo rwo kwibuka ndetse atangiza n’ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18.
Uru rugendo rwateguwe n’itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe rwitwa Peace and Love Proclaimers “PLP” rwiyemeje gutsura no kwamamaza Amahoro n’Urukundo ku Isi hose.
Iri tsinda ryashinze imizi mu mwaka 2009, rivukira mu bigo by’amashuri yisumbuye yo muri Kigali arimo: Green Hills, APE Rugunga, LDK (…) -
LABOPHAR yunamiye abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
7 May 2012Kuwa gatandatu, tariki ya 5 Gicurasi, Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, Ishami rikora imiti(RBC/ Medical Production Division) ryahoze ryitwa LABOPHAR, riherereye mu muremge wa Ngoma, Akarere ka Huye, ryibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ku nshuro ya gatatu icyo kigo cyibutse abari abakozi bacyo aribo: Buhayiro Alphonse, Kamanda Justin, Muhigana Felix na Nzeyimana Vincent.
Uwo muhango wabimburiwe no kunamira no gushyira indabyo ku rwibutso rwo mu Gahabwa mu (…) -
Indirimbo irimo amazina 53 y’abanyamakuru bazize Jenoside yasohotse
11 April 2012Inama Nkuru y’Itangazamakuru yagejeje hanze indirimbo ihuriweho n’abahanzi bagera kuri bane basanzwe bazwi cyane hano mu Rwanda aribo Senderi muri iyi minsi urimo kwitwa izina rya Senderi international dore ko ari nawe wakoze iyi ndirimbo afatanyije n’abahanzi nka Mariya Yohana, Kitoko Bibarwa n’umuhanzi Munyanshoza Dieudonne uzwi na benshi kw’izina rya Mibirizi.
Iyi ndirimbo yatekerejwe n’Inama nkuru y’Igihugu y’Itangazamakuru nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’ushinzwe Ibiganiro n’Umuco mu (…) -
‘Buri wese yakubaka ejo hazaza abanje kumenya ukuri kw’ibyabaye’
16 May 2012Ibi ni ibyatangajwe n’urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe ADBEF, riharanira iterambere rirambye n’imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.
Uru rubyiruko rukaba rutangaje ubu butumwa nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo kwigira ku mateka URwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo uru rubyiruko rwari rumaze gutambagizwa uru rwibutso, rwaganiriye na IGIHE, Lyhotely Ndagijimana ukuriye iri shyirahamwe yagize (…) -
Imibiri y’Abatutsi 504 yashyinguwe mu rwibutso rwa Mugina
27 April 2012Kamonyi - Kuwa kane tariki ya 26 Mata 2012, imibiri igera kuri 504 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mugina ahasanzwe haruhukiye imibiri irenga ibihumbi 34 y’abazize Jenoside.
Iyi tariki ni umwihariko w’uyu Murenge, abavuka muri aka gace k’Amayaga bibukiraho inzirakarengane z’Abatutsi zatikiriye kuri Paruwasi ya Mugina.
Mu buhamya bwe, Madamu Umurerwa Bertha warokokeye ku Mugina, yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo (…) -
Abanyarwanda bo muri Afurika y’Epfo nabo bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
8 April 2012, by M. M.Ku nshuro ya 18 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ababa muri Afurika y’Epfo bagera kri 200, bibukiye mu mujyi wa Pretoria mu muhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Abitabiriye uyu muhango bari baturutse mu ntara ya Gauteng mu mujyi itandukanye nka Pretoria, Centurion, Midrand na Johannesburg, kandi bose bitwaje urumuri rw’icyizere ndetse banaririmba mbere y’uko berekwa filimi yiswe “Iseta: The story behind the road block”.
Iyi filimi ya Nick Hugues yerekana (…)
IGIHE