Mu rwego rwo kwibuka abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Trésor Mukunzi yakoze filime yitwa "Ubucyeye - L’Aube" ivuga ku buzima bw’uwacitse ku icumu nyuma ya Jenoside.
Mu kiganiro na IGIHE, umuhanzi Mukunzi avuga ko iyi filime ye, yatwaye amafaranga akabakaaba miliyoni enye, yayihimbye ngo kugira ngo yibuke abazize Jenoside. Avuga ko igihangano cye cya mbere cyagombaga kuvuga kuri Jenoside.
Yagize ati:”Nashakaga ko Filime ya mbere iba kuri Jenoside, nashatse kuvuga (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
"Ubucye-L’Aube", Filime nshya ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
7 April 2012 -
"Gufata neza inzibutso za Jenoside ni inshingano ya buri wese"
1 April 2012Gufata neza inzibutso za Jenoside ni inshingano z’Umunyarwanda wese mu rwego rwo guha agaciro ababuze inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Clothilde Nyiraneza ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa IGIHE.
Mu gihe turi kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 18 uyu muyobozi yavuze ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo (…) -
Kurwanya Jenoside ni inshingano ya buri wese- Ban Ki-moon
7 April 2012Ubwo u Rwanda rwibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 10 mu mwaka w’2004, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko itariki ya 7 Mata buri mwaka iba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka no gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana abasaga miliyoni.
Tariki ya 7 Mata 2012, Imyaka 18 irashize Abanyarwanda bibuka iyo Jenoside yahitanye abana, abasore, inkumi, abagabo b’ibikwerere, abagore b’amajigija, abasaza n’abakecuru.
Uyu mwaka u Rwanda rufite (…) -
Imibiri 84 yashyinguwe mu rwibutso rw’abazize Jenoside rwa Kamonyi
28 May 2012Imibiri 84 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, niyo yashyinguwe ku cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2012 mu rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi.
Uru rwibutso rwubatse mu Kagari ka Nkingo ho Murenge wa Gacurabwenge ubwo abanyakamonyi, inshuti n’abavandimwe bibukaga ku buryo bw’umwihariko inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.
Uwavuze mu izina ry’abacitse ku icumu Bamurange Tharcille, mu buhamya bwe yagarutse ku nzira y’umusaraba yaranze ubuzima bwe na bagenzi be mu gihe cya (…) -
’Kwibuka ni uguha agaciro abo twabuze’
26 May 2012‘Kwibuka si ugutoneka inkovu z’ababuze ababo si no kubatera agahinda, ahubwo ni uguha agaciro no gusubiza ubumuntu ababwambuwe.’
Ibi byavugiwe mu muhango wo kwibuka wabaye kuwa gatanu 25 Gicurasi 2012, ku rwibutso rwubatse kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN), ubwo iyo Minisiteri yibukaga abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994.
Nk’uko byatangajwe n’Umubyeyi Assoumpta,mu buhamya nk’uwari umukozi muri iyi Minisiteri ndetse akaba yarahaburiye (…) -
Abanyarwanda baba mu Bubiligi barakangurirwa gutanga ubuhamya bw’ibyo bazi kuri Jenoside
9 April 2012Kuwa Gatandatu mu gitondo, imihango yo kwibuka yabereye muri Komine ya Woluwe Saint Pierre mu Mujyi wa Buruseli yayobowe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi; hari abatumirwa baturutse hirya no hino barimo uhagarariye Leta y’u Bubiligi, uhagarariye umuryango Ibuka mu Bubiligi, abahagarariye ibihugu byabo batandukanye, uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye hirya no hino mu Bubiligi.
Nyuma ya saa sita habaye indi mihango yo kwibuka yabereye muri (…) -
Barasaba ko kwibuka bitaharirwa gusa abarokotse Jenoside
19 May 2012Abize n’abiga mu kigo cya Solidarity Academy bibumbiye muri AERG Shirimpumu ifatanyije n’Umuryango Dukundane mu Bumwe basuye urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera, aho bavuze ko kwibuka byakomeza kandi ntibiharirwe gusa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo buri munyarwanda wese akibuka.
Muri iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo n’amaguru rwo kwibuka berekeje rwibutso ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi, batambagizwa urwibutso ndetse banashyiraho indabo ku mva zabahashyinguye. (…) -
Ntibizongere ukundi ntikwiye kuba gusa iby’abarokotse - Dr. Rekeraho
14 April 2012Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bashoje icyumweru cy’icyunamo, Dr. Rekeraho Emmanuel, umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi Gakondo mu Rwanda asanga intego ya ntibizongere ukundi (Never Again) idashobora kuzagerwaho mu gihe bikigaragara ko biharirwa abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi gusa.
Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Rekeraho akaba n’umuhanga mu by’amateka y’u Rwanda, yadutangarije ko hari ikibazo gikomeye cyane kuko Abanyarwanda barenze kuri kirazira bagakora amahano ndetse bikaba bizakomeza (…) -
Nyuma y’imyaka 23 rwarabuze gica, BCR na RAMNIK bumvikanye
20 April 2012Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2012, Leta y’u Rwanda, Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), n’isosiyete y’ubucuruzi Etablissement RAMNIK, bashyize barumvikana, basinyana amasezerano ahagarika urubanza rwari rumaze imyaka 23 rutarabona gica.
Uru rubanza rwavanyweho uyu munsi, rukaba ari urwo Ets RAMNIK yareganagamo na Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), bapfa amasezerano y’inguzanyo BCR yari yarahaye iyi sosiyete y’ubucuruzi ubwo nyirayo, nyakwigendera Ramnik Jobanputra, yari akiriho, (…) -
Yahisemo kwibuka abazize Jenoside mu bitaro bya Kabgayi abinyujije mu buhanzi
10 April 2012" Inzirakarengane z’Abatutsi zaguye i kabgayi ntabwo tuzabibagirwa, nitugera aho mwagiye Ijabiro, tuzahora tubaza Rurema icyo mwazize".
Aya ni amagambo agize indirimbo ya Nzabahimana Elie (Dr Elie), umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zifashishwa mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyi minsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, Nzabahimana Elie yashyize ahagaragara indirimbo yo kwibuka Abatutsi bari abakozi b’ibitaro bikuru bya Kabgayi.
Muri iyo (…)
IGIHE