Tariki 7 Mata 2012, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza zitandukanye zo mu mujyi wa Nanjing mu Bushinwa batangiye icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda kimwe n’abanyamahanga baba mu bihugu bitandukanye higanjemo iby’Afurika cyane cyane Abarundi, Captain Placide wari umushyitsi mukuru yibukije abo banyeshuri inshingano bafite yo kwibuka no gukomeza kwiyubaka bubaka ejo hazaza heza h’igihugu, (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
U Bushinwa: Abanyarwanda biga i Nanjing bitabiriye ibikorwa byo kwibuka
9 April 2012 -
Serena na Ibuka ntibavuga rumwe ku mibiri itaraboneka y’abiciwe muri Hoteli Izuba
17 April 2012Rubavu - Mu gihe Lake Kivu Serena Hotel ivuga ko irindiriye ko Akarere kabahamagaza mu nama yo kumva abatangabuhamya baba bazi neza abantu biciwe mu cyahoze ari Hoteli Meridiye Izuba (kuri ubu yitwa Lake Kivu Serena Hotel), nk’uko inzego zinyuranye zirebwa n’iki kibazo zari zabyemeranijweho, Akarere ku ruhande rw’ako si ko kabivuga.
Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe urubyiruko, umuco na Sport,akaba afite na gahunda zo kwibuka mu nshingano ze, Mugisha François, yatangarije ikinyamakuru (…) -
Ubufatanye hagati y’ikigo kirengera abibasiwe n’ubugome bukabije n’abacitse ku icumu mu Bubiligi
16 April 2012Kuwa Gatandatu mu Bubiligi mu Mujyi wa Liège habereye kwibuka ku inshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi wari wateguwe n’ishyirahamwe URGT (Union des Rescapés du Génocide des Tutsi) bafatanyije n’ishyirahamwe Territoires de la Mémoire ry’ikigo giharanira kwigisha no kurengera abibasiwe n’ubugome bukabije, n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège.
URGT ni ishyirahamwe ryihaye mu nshingano ryayo kutibagirwa na rimwe ibyabaye ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo (…) -
Abanyeshuri biga mu Misiri mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 18
7 April 2012Tariki ya 7 Mata buri mwaka, Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n’abari mu mahanga bibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994. Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Misiri nabo kuri iyi nshuro barifatanya n’abandi kwibuka.
Mu kiganiro twagiranye na Hagabimana Eugene wiga muri mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ya Senghor, yadutangarije ko kuri uyu munsi, kimwe n’abandi Banyarwanda bari hirya no hino bari buhure mu rwego rwo (…) -
Muhanga: ORINFOR yasuye inafasha imfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi
11 April 2012Mu gukomeza gufata abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994, ubuyobozi n’abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) bateye inkunga y’inkoko 100 zizafasha impfubyi za jenoside zo mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, gukomeza umushinga wabo w’ubworozi bw’inkoko.
Umunyamanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga bwana Gasana Celse, ashima kandi aha ikaze izi ntumwa za ORINFOR , yavuze ko ashimishwa no kubona aho bariya bana bavuye n’aho (…) -
Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe isaba isi yose kwamaganira kure Jenoside
11 April 2012Addis-Abeba: Kuba amahanga ntacyo yakoze kugira ngo abashe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bigereranywa kimwe n’abicanyi bashyize mu gikorwa Jenoside mu Rwanda mu mwaka w’i 1994.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe, Dr Jean Ping yagize ati:”Kwibuka Jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 gusa ni igikorwa nyamukuru kuko tutabikoze twaba twirengagije ukuri ahubwo ibyabaye mu (…) -
AHEZA Family isanga kwita ku nzibutso bitagomba kubaho mu gihe cy’icyunamo gusa
27 May 2012Umuryango “Aheza Family” ugizwe n’abahoze muri “AERG Ingenzi Itagorama” y’abacitse ku icumu rya Jenoside bahoze biga muri Collège APPEC Remera Rukoma, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bararusukura banahatangira ubutumwa.
Uyu muryango “Aheza Family” washinzwe ubwo babonaga ko ibikorwa byabo bigomba gukomeza na nyuma yo kuva ku ntebe y’ishuri, dore ko bamwe muri bo ubu biga muri za Kaminuza zinyuranye, abandi nabo bafite imirimo inyuranye haba muri Leta no mu bigo (…) -
Abanyarwanda biga muri Costa Rica bibutse abazize Jenoside
20 April 2012Ku wa gatanu tariki 13 Mata 2012, Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza y’Amahoro ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye ( United Nations mandated university for Peace “UPEACE”) iri muri Amerika yo hagati mu gihugu cya Costa Rica, bashoje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka kuwa gatandatu tariki ya 7 Mata Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza bifatanyije n’abandi banyeshuri bigana (…)
-
Banki y’Abaturage y’u Rwanda yateye inkunga Abamugaye b’i Gatagara
20 June 2012, by Olivier MuhirwaBanki y’Abaturage y’u Rwanda yageneye abamugaye b’i Gatagara mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, inkunga y’agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo Umunsi ngarukamwaka w’Umwana w’Umunyafurika wizihirizwaga kuri iri shuri rya Gatagara kuri tariki ya 16 Kamena, Iyi Banki yashinzwe mu 1975, mu nkunga yarigeneye yari igizwe n’amagare 50 y’abana bamugaye, ibyuma ngororangingo, imipira bahagararaho basuzuma imbaraga zabo, n’ibindi bikoresho bagenewe bitandukanye.
Iki kigo (…) -
Muri iki gihe muzarangwe no kuvugisha ukuri no kuba hafi abacitse ku icumu-Jacques Rutsinga
9 April 2012Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Mata 2012 hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi, abayobozi batandukanye bakaba barfatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Nkingo ho mu Murenge wa Gacurabwenge kwibuka izo nzirakarengane.
Mu butumwa bwe kuri uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yongeye gusaba (…)
IGIHE