Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro i Darfur mu gihugu cya Sudani cyane cyane abo mu gace ka El Fashel bibutse ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu witabiriwe n’abantu batandukanye babungabunga amahoro muri aka gace barimo abo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu, abayobozi bakuru b’ingabo z’Umuryamgo w’Abibumbye ziri muri iki gihugu na bamwe mu bayobozi bakuru ba Sudani. (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Darfur: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bibutse abazize Jenoside
9 April 2012 -
EWSA yibutse abahoze ari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside
13 April 2012Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashanyarazi, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) kibutse abahoze ari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagera ku 167 nibo bibutswe n’iki kigo n’ubwo hakiri 6 bagishakirwa umwirondoro n’amafoto ngo nabo bibukwe mu cyubahiro cyabo.
Umuyobozi w’iki kigo, Muyange Yves yavuze ko abakoraga muri Electrogaz bakwiriye kwibukwa ari benshi dore ko ngo ba nyakabyizi (…) -
Urubyiruko rwarokotse Jenoside rurashimirwa ubutwari rwagize
29 April 2012Mu ijoro ryo kwibuka ryabereye mu Ishuri Rikuru rya Umutara Polytechnic kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2012, Odette Uwamariya, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye urubyiruko rugize umuryango wa AERG UP/ Nursing ubutwari rugaragaza nyuma ya Jenoside.
Imihango yo kwibuka yateguwe n’uru rubyiruko rwa AERG UP/Nursing mu bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Umutara Polytechnic yatangijwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’urugendo (…) -
Arasaba ko abazize Jenoside bakongera bagakorerwa ibarura
13 April 2012Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mata 2012, uwari uhagarariye Ibuka yasabye ko umubare w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wakongera ugasuzumwa.
Bankundiye Chantal, uwari uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu Ibuka mu Murenge wa Nyamata mu ijambo rye, yasabye abatanze imibare y’abazize jenoside ko bayisubiramo, ngo kuko hari impungenge z’uko abashyingurwa kuri ubu batabazwe muri iyi mibare.
Kuba hari imibiri ikomeje kuboneka (…) -
Abarokokeye muri Kamomyi baribuka Jenoside yakorewe abana bato
1 May 2012Umurenge wa Nyarubaka uherereye mu Karere ka Kamonyi ahahoze hitwa muri Komini Musambira aha hakaba hariciwe abana bato muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bishe abarenga 76 bari mu kigero cyo munsi y’imyaka irindwi y’amavuko biciwe mu maso y’ababyeyi babo.
Aha mu buhamya bwatanzwe n’Abatutsi baharokokeye bavuga ko bageragezaga kwambika abo bana b’abahungu udukanzu ngo abicanyi bibeshye ko ari abakobwa ariko bakaza kubivumbura bagenzura igitsina ari nabwo bishe abanagana gutyo.
Ibi ni (…) -
Mbona abaririmbyi bazajya mu ijuru- Masamba
9 April 2012Ubwo yaganiraga na IGIHE mu ijoro ryo kuya 7 Mata, Intore Masamba yadutangarije ko haramutse hatabayeho akandi kabazo umuntu uririmba aba akwiye ijuru.
“Mu buhanzi habamo ubutumwa bwinshi bufasha abantu; habamo impozamarira, ndetse indirimbo zirihanganisha cyane ku buryo umuntu ubabaye burya iyo umuririmbiye usa nk’aho umutuye ibibazo byose. Nicyo gituma burya abaririmbyi bazajya mu ijuru”.
Masamba avuga ko kugirango amahoro aboneke mu bantu ibikorwa nk’ibi byo kwibuka bibashe kugerwaho, (…) -
Abanyarwanda baba muri Pologne bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
1 May 2012, by Olivier MuhirwaMu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, kuwa 26 Mata 2012 abanyeshuri b’Abanyarwanda baba muri Pologne bafatanyije na University of Lodz, berekanye filime hatangwa n’ikiganiro cyo gusobanura no kumenyekanisha jenocide yakorewe Abatutsi.
Icyo kiganiro cyabereye muri Université y’ahantu hitwa Lodz (School of Polish Language, University of Lodz).
Muri icyo kiganiro hasobanuwe neza ibyabaye mu Rwanda uhereye mbere y’ubukoloni kugeza (…) -
Jenoside yatewe n’ubuyobozi bubi- Ambasaderi Habineza
9 April 2012Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria ifatanyije n’ Abanyarwanda baba muri Nigeria n’inshuti zabo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Abuja ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, ku wa Gatandatu tariki 7 Mata 2012. Mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, Abanyarwanda baba muri Nigeria n’inshuti z’u Rwanda.
Mu (…) -
"Tuzahora twibuka kugira ngo abakiri bato bamenye amateka mabi yaranze igihugu cyabo"
7 April 2012Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bazahora bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abakiri bato n’abatarabaye muri icyo gihe bamenye amateka mabi ya Jenoside n’icyayiteye.
Mu ijambo rye ritangiza ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka Perezida Kagame yavuze ko guhora twibuka ari byo bizatuma abakiri bato bamenya amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda maze bakayavanamo amasomo azatuma ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Gusa avuga ko n’ubwo u Rwanda rwaciye mu kababaro (…)
IGIHE