Suwede - Abanyarwanda baba mu gihugu cya Suwede bibutse ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 banacana urumuri rw’icyezere.
Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru gitangaza ko umuhango wo kwibuka muri iki gihugu wateguwe na Ambasade y’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri Suwede ukaba waritabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede, Sebudandi Venentia yabwiye Abanyarwanda (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Abanyarwanda baba mu mahanga barasabwa gukomeza inzira y’ubumwe
9 April 2012 -
Barasabwa kwerekana aho imibiri y’abazize Jenoside iri
27 April 2012Kamonyi – Abaturage batuye mu Murenge wa Mugina bafite amakuru y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa kwerekana ahaba hakiri iyi mibiri.
Mugina yahoze ari akarere kayoborwaga na Ndagijimana Callixte wakoze ibishoboka byose akitangira abahigwaga muri icyo gihe ku buryo nyuma yo kugambanirwa n’ubuyobozi bwariho muri icyo gihe nawe akicwa aribwo interahamwe n’abandi bicanyi batandukanye biraye mu bari bahungiye muri ako gace maze barabica kugeza ubu hakaba hakiri imibiri itari (…) -
"Ntidukwiye kwibuka abapfuye gusa ngo twibagirwe abamugaye"
13 April 2012Kuwa 12 Mata 2012, abanyeshuri biga ku ishuri Rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu (AERG), basuye abasirikare bamugariye ku rugamba, aho bagize, bati :“Twibuke abazize Jenoside yakorewe Abatutsi tutibagiwe abamugaye baharanira kutubohora”.
Ibyo bakaba babikoze nyuma yo kuba banaherutse gufasha umupfakazi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa (…) -
" Tuzakomeza gushyiraho amategeko ahana abapfobya Jenoside"
10 April 2012Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho na Depite Mukanoheri Saidat mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mata 2012.
Depite Mukanoheri yasabye abaturage b’ Akarere ka Nyarugenge n’ Abanyarwanda muri rusange gukomeza gutekereza ku mateka igihugu cyacu cyanyuzemo kugira ngo dushobore gukomeza kubaka ejo hazaza heza. Ati " Amateka mabi agomba kutubera isomo tukamenya ububi bw’ ubuyobozi bubi kugira ngo dushobore kurwanya (…) -
Mugesera Antoine na César Murangira barasaba urubyiruko kwandika amateka hakiri kare
22 May 2012, by Olivier MuhirwaUbwo i Nyamirambo kuri Mount Kigali Hotel, haberye Filmi yitwa « La traversée du génocide » ikurikirwa n’ibiganiro byatanzwe na Mugesera Antoine na César Murangira wari uturutse mu Busuwisi mu kiganiro cyo gukangurira Abanyarwanda cyane urubyiruko mu kwandika amateka kumahano yabaye mu Rwanda, basabye urubyiruko kwandika amateka hakiri kare.
Muri uyu muhango wabaye ku ya 13 Gicurasi, wateguwe na Janvier Majaribu ushinzwe uburezi mu muryango GAERG, igikorwa cyo kwerekana filmi no (…) -
I Munyiginya bagiye gushyingura abasaga 130
10 April 2012Kuri uyu wa Mbere, abaturage bo mu tugari twa Nyarubuye na Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya biriwe bashyira hamwe imibiri y’Abatutsi basaga 130 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batari bashyinguwe ku buryo bubahesha icyubahiro.
Ahanini ababonetse bari biganjemo 51 bari barashyinguwe mu rwibutso rw’icyahoze ari Umurenge wa Nkomangwa na 66 bari mu rwibutso rw’icyahoze ari umurenge wa Nyarubuye, ariko izi nzibutso zombi zari zarasibamye kandi zitujuje ibyangombwa (…) -
Prof. Dusingizemungu avuga ko ibikorwa byo kwibuka bifasha abacitse ku icumu
7 April 2012Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wabeye kuri Stade Amahoro mu gikorwa cyo gutangiza ku nshuro ya 18 ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Prof. Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa IBUKA yavuze ko kwibuka bifasha Abacitse ku icumu gutera indi ntambwe. Dusingizemungu avuga ko uko ibihe byagiye bisimburana, abacitse ku icumu bagiye barushaho kwiyuba no gukomera, ibyo bikagaragazwa n’uko hari ibintu bitandukanye bagezeho. Aha avuga ko abari (…)
-
Bugesera: Basabwe gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri mu 1994
11 April 2012Umuvunyi Mukuru wungirije arasaba abafite amakuru ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibyo ni ibyavugiwe mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 8 Mata.
Imihango yo gushyingura imibiri y’abagera ku munani babonetse mu tugari twa Kayumba na Nyamata-Ville mu Murenge (…) -
Abana barasabwa kumenya kubaza ababyeyi ibyerekeye Jenoside
10 April 2012Abana barasabwa gushishikarira kubaza ababyeyi nabo bagasabwa kutirengigiza gusobanura amateka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nibagwire Didacienne, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asanga abana cyane cyane abari bato, ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kugira ubutwari bwo kubaza ababyeyi uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 yakozwe.
Nibagwire we asanga abana bakwiye kugira amatsiko yo kumenya ibyabaye (Jenoside yakorewe (…) -
"Urubyiruko rukwiye kumenya komora imitima y’abakomeretse"
15 April 2012Kuwa gatandatu tariki ya 14 Mata 2012, urubyiruko rwo mu itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, rwunamiye abazize Jenoside aho rwari rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi aho basobanuriwe bimwe mu byerekeranye na Jenoside.
Basuye bimwe mu bice bigize uru rwibutso, aho habanje igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside, hakurikiraho igikorwa cyo gusura urwibutso ariko noneho bareba amashusho, inyandiko n’amavidewo ajyanye n’ibyabaye haba muri (…)
IGIHE