Ku nshuro ya 18, ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kizibuka abazi Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko abahoze ari abakozi b’iki kigo bagera kuri 19 bishwe ahagati ya Mata na Nyakanga mu 1994.
Biteganyijwe ko uwo muhango uzaba kuwa Kane tariki ya 28 Kamena 2012, ukazabera ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, guhera i saa munani z’amanywa kugeza i saa mbiri z’umugoroba.
Nk’uko byatangajwe n’iki kigo, uyu muhango biteganyijwe ko (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
RSSB izibuka abari abakozi bayo bazize Jenoside
27 June 2012, by M. M. -
Hashyinguwe imibiri 24 y’Abatutsi bazize Jenoside
15 April 2012Kirehe - Mu muhango rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwibutso rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe ho mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 14 Mata 2012, hashyinguwe imiriri 24. Hasanzwe hashyinguwe abantu barenga ibihumbi 51.
Muri iki gikorwa cyo gushyingura izi nzirakarengane, hasobanuwe ko ubugome na Politiki mbi byaranze abayobozi b’ahahoze hitwa Komine Rusumo biri mu byaje ku isonga mu gutuma Abatutsi benshi batikirira muri Jenoside. Aha hatunzwe (…) -
"Amagambo y’urwango niyo yahembereye Jenoside"
6 April 2012Impuguke mu mateka y’u Rwanda n’abashakashatsi bitabiriye inama mpuzamahanga kuri Jenoside bagarutse ku mateka y’u Rwanda berekana inkomoko ya Jenoside n’amagambo yahembereye urwango kugeza ku bwicanyi.
Prof. Faustin Rutembesa uyobora Ikigo cyo Gukemura Amakimbirane (CCM) cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside n’uburyo yatangiye; yavuze ko amagambo y’urwango yatangiye kugaragara cyane mu Rwanda hagati y’1959 n’1960 aho abiyitaga Abahutu bari batangiye (…) -
Gutanga serivisi bifite aho bihuriye no kwibuka abazize Jenoside
14 April 2012Umuryango Nyarwanda Rwanda Appreciation Service uratangaza ko igihe kigeze ngo buri Munyarwanda asobanukirwe ko mu bihe bigoye byo kwibuka abazize jenoside nabwo haba hakenewe serivisi nziza zijyanye no kwakira uwahungabanyijwe n’ibihe bigoye yanyuzemo cyangwa yibutse byo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi abahagarariye Rwanda Appreciation Service babitangaje ubwo abanyamuryango n’ubuyobozi bw’uyu muryango basuraga urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Nyuma yo (…) -
Abanyeshuri basaga 500 biga mu Buhinde bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
11 April 2012Mu ijoro ryo kuwa 7 Mata 2012 rishyira iry’iya 8 abanyeshuri b’Abanyarwanda basaga 500 biga mu gihugu cy’u Buhinde muri Kaminuza ya Annamalai, mu Ntara ya Tamil Nadu iri mu majyepho y’icyo gihugu bifatanyije n’abari mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hose mu kwibuka Abanyarwanda b’inzirakarenane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gahunda z’icyunamo zateguwe n’umuryango w’abanyeshuri uzwi ku izina rya Student Sharing Club bafatanyije na komite y’abanyeshuri muri icyo kigo, uhagarariye (…) -
Kwandika kuri Jenoside bizaca intege abayipfobya
7 April 2012Umwe mu myanzuro yavuye mu nama mpuzamahanga yaberaga i Kigali yiga kuri Jenoside usaba Abanyarwanda kurushaho kugira uruhare mu bushakashatsi, no kwandika ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo bigaterwa n’uko ngo byagaragaye ko bamwe mu bantu bo hanze bagoreka amateka y’u Rwanda ku nyungu zabo.
Inama mpuzamahanga yigaga kuri Jenoside yasojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. Nyuma y’ibiganiro byibanze ku kureba ibyateye Jenoside, uko abayirokotse babayeho, aho igihugu (…) -
“Amaraso y’abana bacu aracyatabaza kugeza n’ubu”
9 April 2012Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka mu gihugu, Abanyarwanda baba muri Uganda nabo bahuriye ku Rwibutso rwa Ggolo mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zihashyinguye. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Humura rifite intego yo kwibuka abishwe baroshywe mu mazi, Alfred Rudodo, yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zakoze ibishoboka zigahagarika Jenoside yarimo kuba. Yasabye kandi ko abakoze Jenoside aho bari hose bakurikiranwa ndetse (…)
-
Gutobora ukavuga ibyakubayeho
9 April 2012Umukino uhuriweho n’abantu bavuga indimi zitandukanye (ikinyarwanda n’igi khamer) kandi bafite imico itandukanye.Witwa “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” uzatangira gukinwa ahantu hatandukanye mu Rwanda nko mu nzu yerekana amakinamico i Kigali yitwa “Ishyo Arts Center”,.
Umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” mu Rwanda watewe inkunga na Prince Claus Fund, Open Society Foundation, Amabassade y’ Ubuholande mu Rwanda, Kigali,Positive Production,Ishyo Arts Center, Goethe-Institut (…) -
Kayonza: 15 bagabiwe inka na KCB naho bane banga kugabirwa
15 May 2012, by Olivier MuhirwaKu wa kane w’icyumweru gishize Banki y’Abanyakenya Kenya Commercial Bank yagabiye inka inka za kijyambere abaturage 15 bacitse ku icumu batishoboye naho abandi bane banga kugabirwa kubera kubura ubushobozi bwo kuba bakorora izi nka.
Ibi iyi Banki ya KCB yabikoze mu rwego rwo gufasha abaturage muri gahunda zayo aho ifasha abaturage mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Uretse kugabira inka 15 zifite agaciro ka miliyoni eshanu z’Amanyarwanda, iyi Banki yanasuye urwibutso rw’abazize jenoside (…) -
Batawe muri yombi bakekwaho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
11 April 2012Nyagatare - Polisi mu Murenge wa Rwempasha, mu Karere ka Nyagatare yataye muri yombi abantu babiri bavugwaho guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nk’uko raporo ya Polisi ibyemeza, umwe watawe muri yombi afite imyaka 22 y’amavuko; yari ari gutoteza uwacitse ku icumu witwa Eugenie Kawera utuye mu Murenge wa Rwempasha.
Uyu watawe muri yombi yagize ati: “Bazakomeza babice” ; ibi byabaye ku munsi watangiriyeho ku rwego rw’igihugu icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside (…)
IGIHE