Umugoroba wo ku itariki ya 30 Mata 2012, i Bruxelles mu Bubiligi habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uwo muhango wari wateguwe na ACP (Groupe des Etats d’Afrique, des Caraïbes et du Pacifique) n’Umuryango w’Abibumbye ONU bafatanyije na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.
Uhagarariye ONU muri EU (Union Européenne), Jean-Luc Onckelinx, Umunyamabanga mukuru wa ACP Mohamed Ibn Chambas na Ambasaderi uhagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Bubiligi (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Loni na ACP bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
2 May 2012, by Olivier Muhirwa -
IBUKA, CNLG n’abacitse ku icumu ntibavuga rumwe ku masaha yo kwibuka mu gihe cya nijoro
6 April 2012Guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuri iyi nshuro hari zimwe mu ngamba zafashwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), z’uko abibuka badakwiye kujya barenza saa yine z’ijoro; ariko bamwe mu bacitse ku icumu ndetse na IBUKA bavuga ko batakiriye neza iki cyemezo.
Ubusanzwe mu minsi yo kwibuka byari bimenyerewe ko abantu barara ijoro ryo kwibuka ritangira mu masaha ya saa kumi n’ebyiri cyangwa saa mbili z’ijoro (bitewe (…) -
Abaharabika u Rwanda ntibazadusubiza inyuma–Perezida Kagame
7 April 2012Ibi byavuzwe na Perezida Kagame ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeraho ko Guverinoma izakora ibishoboka byose ngo hashimangirwe ibyiza byagezweho mu gihe gishize.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe hibukwa Jenoside, hari abayikoze bacyidegembya hirya no hino mu bihugu byitwa ko byateye imbere. Ati “Ibyo ni ibihugu byaganje mu bijyanye n’ikiremwamuntu, mu bwigenge, mu bijyanye n’ubuzima ndetse rimwe na rimwe ntihabe ubushake bwo kugeza (…) -
Abasaga 200 muri Afurika y’Epfo bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside
16 April 2012Muri Afurika y’Epfo ku nshuro ya 18 bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye mu Mujyi wa Cape Town mu kigo cyibukirwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu basaga 200 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda. Aho amasengesho yo kwibuka abazize Jenoside yayobowe na Rweyemamo, yanashimiye Imana uburyo u Rwanda ruri gukira ibikomere rugana ku iterambere rirambye.
Tracy Petersen, ushinzwe amasomo mu kigo cyibukirwamo amateka ya Jenoside yakorewe (…) -
MININFRA yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside
26 May 2012Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuwa gatanu yibutse abari Abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakozi bibutswe ni abakoreraga icyahoze ari MINITRAP na MINITRANSCO arizo zavuyemo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ubu.
Umuhango wo kwibuka wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ku Kacyiru, witabirwa n’imiryango n’inshuti z’abuze ababo bakoraga muri izi Minisiteri, ndetse n’Abakozi ba Minisiteri nyirizina.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Albert Nsengiyumva, yagize (…) -
SDV Transami Rwanda bibutse bagenzi babo bazize Jenoside banasura urwibutso
23 June 2012, by Olivier MuhirwaAbakozi b’ikigo cya SDV Transami Rwanda, bibutse bagenzi babo bakoranaga ariko bakaba barazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro kuri iyi tariki ya 22 Kamena 2012.
Ikikigo cya SDV Transami Rwanda cyahoze kitwa Transintra Rwanda, cyabuze abakozi bagera kuri 11 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ubusanzwe abakozi b’iki kigo cya SDV Transami Rwanda nibo bashinzwe gufasha gutwara abantu n’ibintu mu kirere cy’u (…) -
U Budage bwemeza ko bwumva neza amateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda
21 April 2012Muri iki cyumweru Abadage bo muri leta ya Rhénanie-Palatinat n’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rw’abanyeshuri bayituyemo bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, Ambasaderi Nkulikiyinka yifatanyije nabo ndetse ashimira iyi leta ku bw’iyi gahunda yo kwibuka.
Iyi mihango yo kwibuka yabereye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyitwa Stefan Georg mu Mujyi wa Bingen wo muri leta ya Rhénanie-Palatinat, yitabiriwe n’abanyacyubahiro basaga 100 barimo Ambasaderi Christine Nkulikiyinka uhagarariye (…) -
Umudugudu wa Rwezangoro mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
11 April 2012Kuri uyu wa Kabiri mu ma saa munani n’igice, abaturage bo mu Mudugudu wa Rwezangoro Akagari ka Nyabogogo Umurenge wa Muhima bateraniye ahazwi ku izina ry’umuhanda wa Poids Lourds mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bigira hamwe amateka yaranze u Rwanda banavuguta umuti wo kwirinda icyadusubiza mu mateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994.
Murinda John yatangiye asobanurira abari aho Jenoside icyo ari cyo n’itandukaniro riri hagati ya Jenoside (…) -
Abanyarwanda bo muri Maroc basaba ko kwibuka bitaharirwa bamwe
15 April 2012Abanyeshuri b’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Maroc bibumbiye mu muryango wa UNERMA (Union des Etudiants et Stagiaire Rwandais au Maroc) kuwa 13 Mata 2012 bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ariko basanga ubwitabire butari bushimishije.
Uyu muhango wo kwibuka witabiriwe n’Abanyarwanda biga muri iki gihugu, n’abanyamahanga cyane cyane abakomoka mu bihugu bya Afurika bahatuye ahanini bagizwe n’urubyiruko, ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta (…) -
Umuryango La Fraternite de Revelation wasukuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
7 April 2012Umuryango w’ivugabutumwa w’urubyiruko La Fraternite de Revelation ku wa gatanu wasukuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa La Fraternite de Revelation, Murenzi Joel, ni mu rwego rwo gutangira ibikorwa byo kwibuka bitegurwa n’uyu muryango. Uru rubyiruko rwibumbiye mu muryango La Fraternite de Revelation rukaba rwasukuye uru rwibutso aho nyuma baganirijwe ku mateka ya Jenoside, uko yateguwe ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Nk’uko (…)
IGIHE