Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Rugendabari ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe benshi mu Batutsi mu gihe na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mutakwasuku yagarutse ku buryo bw’ubwitabire bw’ibiganiro by’icyunamo byaberaga ahantu hatandukanye mu karere ayobora, akemeza ko umuco mubi wo kwirirwa binginga banahendahenda (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Ntibagifata icyunamo nk’umwanya wo guhendahendwa – Mutakwasuku
14 April 2012 -
Kwibuka i Mukarange
13 April 2012Kuri uyu wa 12 Mata 2012; mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Kayonza ku Rwibutso rwa Mukarange hashyinguwe imibiri 86 y’Inzirakarengaze zishwe muri Jenosise yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano; Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ndetse ababwira ko jenoside itazongera ukundi.
Foto: Ruzindana RUGASA -
Intumwa za Loni zibungabunga amahoro zasuye urwibutso rwa Gisozi
29 May 2012Muri gahunda yo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri tariki ya 27 Gicurasi Abasirikari bakuru, Abapolisi, ndetse n’Abasivile bari mu mahugurwa y’Umuryango w’Abibumbye y’ibyumweru bibiri basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, kugira ngo barusheho kumenya amahano yagwiririye u Rwanda.
Abitabiriye ayo mahugurwa y’Umuryango w’Abibumbye baturuka mu bihugu bitandukanye, basuye urwibutso rwa Gisozi bagamije kurushaho kumva amateka yaranze u Rwanda (…) -
Abasaga 700 bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside i Washington DC
9 April 2012Abantu basaga 700 b’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bava muri Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi w’ejo bahuriye muri Kaminuza ya Georgetown muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside.
Iyi yari gahunda y’iminsi ibiri yatangiye ku itariki 7 Mata saa munani z’amaywa igeza kuya 8 Mata saa cyanda z’amaywa.
Mu itangazo dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko abitabiriye uyu muhango bunamiye abazize (…) -
Twarabakundaga Turababura
11 April 2012, by Dean Irak -
Uwarokotse Jenoside agomba kubaho kandi neza-Mushikiwabo
12 April 2012Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yo 1994 bari batuye mu Mirenge ya Jabana, Jali na Nduba bashyinguye mu Rwibutso rwa Jabana, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko abacitse ku icumu bakwiye kumva ko bafite agaciro, n’ubwo banyuze mu buzima bubi, avuga ko kubaho kandi neza ari intego bagomba kwiha.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gasabo Munara Jean Claude yashimiye uburyo hirya no hino mu Karere ka Gasabo abaturage (…) -
Auto Ecole Nyamirambo irasaba buri wese gusura urwibutso rwa Jenoside
6 May 2012, by Olivier MuhirwaKuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Gicurasi, abakozi n’abayobozi b’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka ba Auto Ecole Nyamirambo Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu rwego rwo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko Al–Haji Abdoul Hakim Mugisha, umuyobozi wa Auto Ecole Nyamirambo Ltd yabitangarije IGIHE ubwo bari kuri urwo rwibutso, yavuze ko icyari kigamijwe mu gusura uru rwibutso ari ukugira ngo bigishe abo bakorana, abo bigisha (…) -
Ibuka irasaba ko abacitse ku icumu bareberwa mu yindi ndorerwamo
13 April 2012Umuyobozi w’Umuryango wita ku nyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka), Dr. Dusingizemungu Jean Pierre asanga Abanyarwanda bakwiye kureba uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bundi buryo.
Ibi yabitangarije mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye kuwa 12 Mata, muri gahunda y’ibiganiro bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 18.
Ni nyuma y’ikiganiro Pasiteri Amosi Semuzima wo mu itorero Zion Temple yari amaze gutanga, aho (…) -
Abirahiraga Imana y’i Kabgayi nta cyiza bahabonye muri Jenoside
18 May 2012, by Olivier MuhirwaKabgayi nta buzima bwahabonetse kuko abantu benshi mu gihe cya Jenoside bahahungiye bizeye amakiriro aho bizeraga ko ntawe ushobora kubagirira nabi, ariko hakaba ari hamwe mu hantu hiciwe abantu benshi mu Rwanda muri icyo gihe.
Ibi byagarutsweho na Fidèle Ndayisaba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kuri ku wa 12 Gicurasi mu muhango wo kwibuka Abafurere b’Abayozefiti, abarezi n’abakozi bakoreraga Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu I Kabgayi.
Ndayisaba wari muri uyu muhango (…) -
IRDP yatangije ibiganiro mu gushakira umuti ibyahungabanya amahoro
9 April 2012Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP) cyatangije amatsinda y’ibiganiro mpaka mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) mu cyumweru gishize.
IRDP, nk’ikigo kigamije kugira uruhare mu kubaka Amahoro arambye mu Rwanda, cyatangiye ibikorwa byacyo mu mwaka wa 2001. Muri uko gushakisha amahoro, IRDP ikoresha ubushakashatsi buhiza abanyarwanda d’ingeri zose mu matsinda baganiriramo ibibazo byahungabanya amahoro mu Rwanda kandi bakanabishakira umuti.
Mu mwaka wa 2006, (…)
IGIHE