Mu gihe hakunze kuvugwa ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ndetse hakaba haranashyizweho n’ingamba zitandukanye zo kurirwanya n’amategeko ahana ihohoterwa, bamwe mu bagabo bavuga ko nabo abagore bakorerwa ihohoterwa ritandukanye n’abagore babo, ririmo no kubiyima bikabashengura bagatinya kuvuga kubera kwihagararaho ngo batitwa inganzwa.
Abagabo bahohoterwa mu buryo butandukanye n’abo bashakanye ariko ntibimenyekane kubera ko baba banga ko rubanda babimenya bakavaho bitwa (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeWaruziko
HomeWaruziko
Articles
-
Rulindo: “Abagore baraduhohotera bakatwiyima bikadushengura cyane“
26 July 2013, by Richard Dan Iraguha -
Muri Afurika y’Epfo hafunguwe umusigiti wakira abatinganyi
20 September 2014Mu mujyi wa Cap muri Afurika y’Epfo hafunguwe umusigiti uzajya wemerera ko abatinganyi bawusengeramo ndetse ngo uzajya ufata abagore n’abakirisitu ku buryo bungana nta vangura.
Mu ifungurwa ry’uyu musigiti ryabaye kuwa Gatanu tariki ya 19 Nzeri nta kibazo cyagaragaye nubwo hari abayisilamu bari bivuze ko bigaragambya bamagana icyo gikorwa.
Muri iki gikorwa abanyamakuru nibo bari benshi kurusha abazajya bawusengeramo aho bari bakubise buzuye bafite amatsiko yo kureba uko byifashe. (…) -
Ibaruwa yatawe mu nyanja yabonetse nyuma y’imyaka 28
19 April 2013, by Rene Anthere RwanyangeUbutumwa bw’urukundo umugororwa yanditse akabushyira mu icupa akarita mu nyanja mu gihugu cya Canada mu mwaka wa 1985 ryabonetse ku wa gatatu w’iki cyumweru mu gihugu cya Croatia.
Amakuru atangazwa na lepoint avuga ko umugororwa wo mu gihugu cya Canada yandikiye ubutumwa bw’urukundo inshuti ye, akabushyira mu icupa akarita mu nyanja ya Atlantique mu mwaka wa 1985, iri cupa ryagenze ibirometero 8000 rigera mu gihugu cya Croatia.
Ubutumwa bwari buri muri iyo baruwa buragira buti "Mary, (…) -
Amwe mu makosa akorwa n’ababyeyi bazi ko bagirira neza umwana mu myigire
17 May 2016, by Ferdinand ManiraguhaDr Alphonse Sebaganwa, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda,Koleji y’Uburezi , yatanze igitekerezo ku bijyanye no kuba ababyeyi bananiza abana ku bijyanye n’umukoro (homework) bahabwa iyo bavuye ku ishuri.
-
Igikomangoma William yaba afite inkomoko mu Buhinde
15 June 2013, by Rene Anthere RwanyangeWilliam Igikomangoma cyo mu Gihugu cy’u Bwongereza, ngo yaba afite inkomoko mu gihugu cy’u Buhinde, biturutse kuri nyina Diana. Ibi byagaragajwe ni ikizamini cy’amatembabuzi cyakozwe. Akaba atari we wenyine ariko, kuko n’umwamikazi Elizabeth wa kabiri na we afite igisanira n’abahinde, ibi bikaba bigiye gutuma abongereza n’abahinde bagirana ubucuti bukomeye. Ikizamini cyakozwe cyagaragaje ko igikomangoma William wo mu gihugu cy’u Bwongereza, afitanye igisanira n’Abahinde bitewe (…)
-
Yategetse umwana we kumutwitira
1 May 2013, by Aisha Bonaventure RutayisireUmubyeyi wo mu Bwongereza yifuzaga umwana, ahatira umukobwa we w’umwangavu w’imyaka 14 gutwita akabyara mu kimbo cye.
The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana yari akiri isugi, akaza gutegekwa na nyina gutangira kwitera intanga. Baziguraga kuri interineti aho bazibika hitwa Cryos muri Danemark. Umwana yiteye intanga inshuro ndwi mu myaka ibiri akoresheje inshinge yahabwaga na nyina.
Uwo mubyeyi ubundi akomoka muri Amerika yatandukanye n’umugabo we, arera abana batatu kuko we (…) -
USA: Umusaza n’umukecuru bafashwe basambanira mu busitani bwa kiliziya
7 May 2014Umusaza n’umukecuru bo mu mujyi wa Salt Lake City muri leta ya Utah bafashwe basambanira mu busitani bwa kiliziya yaberagamo ubukwe ku Cyumweru.
Abasohotse mu bukwe batunguwe no kubona Wilson Benally w’imyaka 56 asambana na Sandra Kruser w’imyaka 60 hanze ya kiliziya izwi ku izina rya Sacred Heart Catholic Church ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko Daily Mail ibitangaza.
Umwe mu bari bitabiriye ubukwe yihutiye guhagarika imodoka ya Polisi yatambukaga maze batesha abasambanaga. (…) -
Sina Gerard yasobanuye uburyo umuziki utuje utuma ingurube zororoka
10 January 2017, by M.HitimanaIyo uvuze Sina Gerard, uzwi cyane nka ‘Nyirangarama’, umuntu ahita yumva ibiribwa n’ibinyobwa bya “Entreprise Urwibutso” ariko burya afite n’ibindi yihariye birimo n’ubworozi bw’ingurube.
-
Nyuma y’umwaka bamufashe ku ngufu, yababwiwe n’impumuro yabo
7 May 2013, by Aisha Bonaventure RutayisireUmugore wo muri Afurika y’Epfo yafashwe ku ngufu n’abantu babiri bitwaje intwaro atabashije guhita amenya. Hashize umwaka polisi imutumaho yataye muri yombi abo yacyekagaho icyo cyaha, ababwirwa n’impumuro bari bafite ubwo bamufatiraga muri taxi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru “The star”, uyu Luyanda Ngcombolo ubwo yageraga kuri polisi yasabye ko yakwinukiriza buri wese ukekwaho icyo cyaha kuko atari yababonye mu maso. Polisi yari yafashe abantu 10. Luyanda yagiye abinukiriza mu gituza (…) -
Uganda: Umubyeyi yibarutse umwana ufite amaguru atanu
30 May 2014Muri Uganda umubyeyi yabyaye umwana ufite amaguru atanu bikaba byatangaje abantu batandukanye, by’umwihariko ababyeyi b’uyu mwana bakaba bahangayikishijwe no kubona amafaranga yo kumukurikiranira hafi.
Uyu mwana yavutse kuri Benefanco Okongo n’umugore we Margaret Awino batuye mu gace ka Nabijingo, Akarere ka Tororo muri Uganda.
Nubwo byari ibyishimo kumva ko umugore we yabyaye umwana wa gatandatu, Okongo yabwiye itangazamakuru ko kuba umwana we yavukanye ubusembwa bunasaba amafaranga (…)
IGIHE