Mu mwaka dushoje wa 2014, ibyamamare n’abandi bantu badasanzwe baravuzwe cyane nk’uko byahoze, ariko noneho hari amazina mashya yatunguranye mu itangazamakuru, nyamara ibikorwa bya beneyo bituma baba ikimenyabose, baravugwa biratinda.

Bamwe muri bo bavuzwe akanya gato, ariko cyane, abandi bavugwa igihe kirekire. Mu rutonde rugufi tubagezaho, birashoboka ko utabonamo abo wibuka ko bavuzwe cyane, birashoboka, ariko turibanda ku batari basanzwe bavugwa mu itangazamakuru.

Kamagaju w’imyaka isaga 60 warongowe n’umusore w’imyaka 23

Kamagaju Jeanette w’imyaka 60, umuforomo ku bitaro bya Gahini ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bituma abantu benshi bamumenya, nyuma y’uko ashyingiranwe n’umumotari Habimana Mohamed w’imyaka 23, tariki 13 Nzeli.

Ubukwe bwa Kamagaju bwari ubukwe bwo mu rwego rwo hejuru ku buryo bugaragarira buri wese, ndetse bwitabirwa n’imbaga y’abantu kuva hirya no hino ku isi bari baje kwihera ijisho ibyo bitaga ko bidasanzwe, aho umusore w’imyaka 23 yambarana iy’urudashira n’umukobwa ufite imyaka isaga 60.

Aganira na IGIHE icyo gihe, Kamagaju yavuze ko atishimiye uburyo hari abashatse kwitambika ubukwe bwe n’uwo yihebeye yagereranyaga n’“imvura igwa ku mabati, ariko ikageraho igahita itagize icyo itwara inzu cyangwa se abayirimo.”. Yavugaga ko banabeshya adafite imyaka 60 n’ubwo atatangaje imyaka nyakuri afite. Abavuga ko bazi neza uyu mugeni bavugaga ko afite imyaka 63, abandi bakemeza 60.

N’ubwo hari abavugaga ko ubu bukwe ari ‘amahano’ Habimana nta mpungenge yigeze aterwa n’ubukure bw’umugeni we, ndetse no kubyara yizeraga ko bishoboka agendeye ku gitangaza kivugwa muri Bibiliya. Mbere y’uko basezerana yabwiye IGIHE ati “Kuba twatinda kubyara cyangwa ntitubyare ibyo byose bizwi n’Imana kuko niyo yaduhuje, Aburahamu na Sara babyaye ryari ? Sara nubwo yari umukecuru igihe cyarageze arabyara kuko bari bafite isezerano.”

Yakomeje agaragaza ko icy’ibanze ari urukundo rw’abashakanye, ati “Maze imyaka itari mike nkunda Jeanette, kugeza ubwo twemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo. Abavuga amagambo yo kuduca intege bararushywa n’ubusa kuko twe turakundana cyane. Kuba andusha imyaka ndumva ntacyo bivuze nta n’ukwiye kubitindaho, kuko urukundo nirwo rwa mbere, kandi nzi neza ko Imana iri mu ruhande rwacu.”

“Hora Hagumamahoro Mpore Sylvestre Sylvain-Silivani Siliveri Sylvester” wishe Bella

Izina Hora Sylvere ryatangiye kumvikana mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2014, ubwo uyu yicaga umwana w’umukobwa w’imyaka 11 witwa Uwase Isimbi Shalom bakundaga kwita Bella, agatoroka Polisi igatangira kumuhigisha uruhindu.

Urupfu rwa Bella wari utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali rwababaje abantu cyane bitewe n’ifoto ye abantu bahanahanaga ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uburyo yari umwana mwiza ndetse ukiri muto, agahinda kakabashengura kurushaho bumvise ko Hora yamwishe urubozo amukegese ijosi.

Uyu musore w’imyaka 31 yaje gucakirwa na Polisi mu karere ka Gatsibo nyuma y’iminsi ine yihishahisha. Ageze imbere y’ubutabera ntiyajijinganyije kwemera ko yishe uyu mwana w’abamukoreshaga, gusa asobanura ko yamukegese ijosi kubw’umujinya yatewe n’ababyeyi be bari bamwirukanye.

Urubanza rwa Hora ruri mu zitabiriwe cyane, dore ko rwabereye muri Stade ya Nyamirambo , kandi mu gihe yamaze aburanira sitade Kigali yarakubitaga ikuzura. Mu iburanishwa mu ruhame rya Hora abantu baranzwe n’umujinya w’umuranduranzuzi ndetse hari n’abashakaga kumusagarira ariko Polisi yari imurizwe bikomeye ibabera ibamba.

Amaze guhamwa n’icyaha cyo kwica abigambiriye umwana wo mu rugo yari akozemo imyaka isaga 14 ndetse n’ibindi byaha birimo no guhindagura amazina mu buryo butemewe n’amategeko, Uyu musore yakatiwe ku wa 21 Mata 2014 gufungwa ubuzima bwe bwose ndetse anamburwa uburenganzira bwose mu gihugu.

N’ubwo yavuzwe iminsi itari mike, urubanza rwe rwarangiye abantu batarasobanukirwa neza izina rye nyakuri kuko bamwe bamwitaga Hora Sylvere, Mpore Sylvester/Sylvestre cyangwa Hora Silivani, hakaba n’abavangavangaga ababangukiye.

Hari n’abamwitaga Mpore Sylvain, gusa mu gihe cy’urubanza ubushinjacyaha bwagaragaje ko ababyeyi b’uyu musore bamwise Hagumamahoro Sylvain.

Uwamariya Yvette yarangije Kaminuza yakirwa nka Yezu i Yeruzalemu

Umukobwa witwa Uwamaliya Yvette wo mu karere ka Muhanga yarangije amashuri muri Kaminuza haba ibirori bidasanzwe, yakirwa mu buryo bugereranwa n’uko Yezu yakiriwe i Yeruzalemu.

Yasasiwe ibitambaro mu nzira abikimbagira hejuru kugera mu byicaro nk’iby’umwami yari yateguriwe afite mu ntoki igitabo yanditse asoza amashuri (Mémoire), yakirwa n’ababyinnyi barimo intore n’abavuza amapendo ya kirokore. Mu gukimbagira, Uwamariya yaciye munsi y’amarembo akoze mu macumu, agabira inka uwamufashije kwiga, impundu ziravuga, …. Byari ibirori bikomeye kandi bidasanzwe ku munyeshuri urangije kaminuza.

Haba abitabiriye ibirori by’uyu mukobwa ndetse n’ababonye amafoto yabyo yahererekanwaga ku mbuga nkoranyambag baramutangariye bikomeye, bituma aba igitangaza kandi nta muntu wari umuzi mbere.

Uwamariya Yvette akomoka mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga mu kagari ka Kivumu, muri 2014 yararangije kaminuza mu ishami ry’ubumenyi bw’isi.

Ndayisenga Valens yatwaye Tour du Rwanda yakirwa na Perezida

Kimwe mu bintu Abanyarwanda cyane abakunda imikino batazibagirwa ku mwaka wa 2014, ni agahigo Ndayisenga Valens yaciye ubwo yegukanaga irushanwa ‘Tour du Rwanda 2014’ ryabaye mu Ugushyingo, aba umunyarwanda wa mbere ukoze aya mateka.

Izina Ndayisenga valens ryaravuzwe ryinjira mu mutwe wa buri wese, na cyane ko hafi 90 by’ibiganiro by’imikino mu Rwanda byagarukaga ku irushanwa nyirizina, by’umwihariko umusore Valens wahabwaga amahirwe ndetse bikamuhira akegukana irushanwa ndetse anikubira byinshi mu bihembo byatanzwe.

Nyuma yo gutsinda irushanwa, Perezida wa Repubulika yashimiye uyu musore na bagenzi be ku bw’umuhate n’ishyaka byabagejeje ku ntsinzi yahesheje ishema u Rwanda.

Mu muhango wo kubakira, Perezida Kagame yabwiye abakinnyi 15 bari bagize Team ‘Kalisimbi’, ‘Muhabura’ na ‘Akagera’ bahagarariye u Rwanda muri Tour du Rwanda ko ibyo bakoze byahesheje ishema igihugu ariyo mpamvu bagomba gushimirwa ibyiza bagezeho nk’itsinda by’umwihariko Ndayisenga Valens waryegukanye.

Dady Birori yirukanishije u Rwanda muri CAN

Izina Daddy Birori rishobora kuba ryari rizwi n’abakurikira Siporo y’u Rwanda, ariko ubwo uyu musore yirukanishaga Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika,yaramenyekanye bisesusuye, abenshi baramwijundika.

Congo Brazzaville yareze u Rwanda ko rwakinishije Dady Birori kandi asanzwe akinira AS Vita Club y’i Kinshasa, akaba anafite Pasiporo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iriho amazina Etekiama Agiti Tady n’imyaka itandukanye n’ibyangombwa akoresha mu Rwanda.

Uretse kuba u Rwanda rwarahanishijwe guhagarikwa mu irushanwa, Daddy Birori we yategetswe kumara imyaka ibiri adakoza akaguru mu marushanwa yemewe ya FIFA.

Intwarane za Yezu na Mariya

Mu bijyanye n’Ubutabera, uyu mwaka ushize humvikanye kandi havugwa cyane “Intwarane za Yezu na Mariya” , zigizwe n’abakobwa n’abagore bavuagag ko bafitiye ubutumwa budasanzwe Umukuru w’Igihugu, bahawe na Bikira Mariya.

Bafungiwe imyigaragambyo itemewe n’amategeko, baraburanishwa, bamwe muri bo barakatirwa. Hari benshi bumvise bwa mbere ‘Intwarane za Yezu na Mariya’ muri 2014.

Dr James Vuningoma, Inteko y’ururimi n’Umuco

Nubwo Inteko y’Ururimi n’Umuco igenwa n’Itegeko Nshinga ryatowe mu mwaka wa 2003, Abanyarwanda benshi biganjemo na bamwe batazi ko habaho Minisiteri ishinzwe umuco, bamenye ko u Rwanda rufite Inteko y’Ururimi n’Umuco, babimenya ubwo inkuru yabaga ikimenyabose ko imyandikire y’Ikinyarwanda yahinduwe.

Mu gihe hari abavugaga ko ururimi gakondo rwangijwe bikomeye, bakibwira ko Inteko y’Ururimi n’Umuco izabikosora, batunguwe cyane no gusanga iyi Nteko ikuriwe na Dr James vuningoma (Nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa) ari yo yateguye umushinga wabaye amabwiriza agena imyandikire mishya y’Ikinyarwanda. Iyi myandikire ntiyavuzweho rumwe, impaka zabaye ndende kuva icyo gihe, na n’ubu zikigibwa.

Kuvugwa cyane kwa Vuningoma James, kwatumye na bamwe bamenya ko Inteko y’Ururimi igira Intebe y’Inteko (Umuyobozi Mukuru) witwa Dr Cyprien Niyomugabo.

Nzamwita Vincent De Gaule yanzwe na bamwe mu bafana agundira intebe

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaule yagarutsweho cyane mu makuru ya Siporo mu Rwanda, bituma n’utari amuzi amumenya birambuye, kuko yavuzwe bihagije.

Kuvugwa kwe byatangiye mu mpaka zagibwaga mbere y’amatora ya FERWAFA, aho atorewe azana impinduka nyinshi. Izina rye ryavuzwe bidasanzwe ubwo FERWAFA yimuraga umukino wa APR na Rayon Sports, ku mpamvu ziswe ko Polisi y’u Rwanda itari kubona ubushobozi bwo kurinda umutekano w’abafana benshi b’aya makipe yombi, mu gihe yakiniye kuri Stade ntoya. Kwimurwa k’uyu mukino byateje intugunda, kugeza ubwo FERWAFA yisubiyeho. Umukino warindiwe umutekano na Polisi ya Gisivile ifatanyije na Polisi ya Gisirikare.

Icyo gihe ibitekerezo byinshi byatangwaga n’abaturage haba ku maradiyo ndetse n’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’imikino byagiye bigaruka cyane kuri uyu mugabo Nzamwita De Gaule.

Hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru banengaga imiyoborere ye, ndetse bakarenga bakamusaba ko yakwegura ubuyobozi bugahabwa ababishoboye, ariko we akomeza kubarenza maso ashikama ku ntebe y’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru.

Bishoboka ko yaba yaramenywe n’abari bashyigikiye imiyoborere ye cyangwa abamunengaga, ikidashidikanywaho ni uko ari mu bamenyekanye kandi bavuzwe cyane muri 2014.

Lt Joel Mutabazi

Lt Joel Mutabazi: N’ubusanzwe amazina n’amasura y’abarinda umutekano wa Perezida wa Repubulika ntibikunze kumenyekana, ariko kuri Joel Mutabazio wahoranye izi nshingano, yaramenyekanye, aravugwa cyane urubanza nrwe ruba inkuru nyamukuru.

Yahoze ari umwe mu barinda bya hafi Umukuru w’igihugu, yahunze u Rwanda agarurwa avanywe muri Uganda, atangira kuburanishwa mu mpera za 2013, arikio izinanrye ryumvikanye cyane muri 2014, ubwo urubanza rwari rurimbanyije, rugasozwa akatiwe gufungwa burundu, nubwo atigeze yemera na rimwe ibyo yashinjwaga.

Jane Corbin

Si Umunyarwandakazi, ariko yagarutsweho cyane mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda imbere nyuma y’aho akoreye Filimi Mbarankuru yise « Inkuru yabuze kibara ku Rwanda / Rwanda’s Untold Story » ikavugisha benshi menshi, ndetse bamwe mu bayamagana bakajya mu mihanda.

Uyu munyamakuru w’Umwongerezakazi ukorera ‘BBC TWO’, yaje mu Rwanda mu gihe cyo kwibuka (Mata 2014), afata amajwi n’amashusho yahuje n’ayo yagfashe abandi batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’abashakashatsi batangaje imibare u Rwanda rwemeje ko ipfobya Jenoside. Iyi Filim ‘Rwanda’s Untold Story’ yagize ingaruka zinyuranye zirimo guhagarikwa kw’ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango mu kirere cy’u Rwanda.

Gitifu wa Cyuve

Nsengimana Alfred wamenyekianye cyane mu itangazamakuru nka Gitifu wa Cyuve, Polisi y’u Rwand ayatangaje ko yarashwe ubwo yashakaga gutoroka abashinzwe umutekano, mu gihe bari bamutwaye aho yagombaga kwerekana ubuhisho bw’intwaro.

Gitifu wa Cyuve ni umwe mu baregaga gukorana na FDLR mu Majyaruguru y’u Rwanda, jkandi agakekwaho ibikorwa by’iterabwoba, birimo no gutera gerenade mu mujyi wa Musanze. Yafatanywe n’abandi 14, bakomeje kuburanishwa nyuma y’urupfu rwe.

Baribwirumuhungu Steven

Uretse no kuba izina Baribwirumuhungu ubwaryo ari rishya ku batari bake, Umugabo Steven Baribwirumunungu yatunguranye ubwo yiocaga umuryango w’abantu batandatu abiciye rimwe, mu Karere ka Ruhango aho yari yaje gucumbika nyuma yo gutoroka Gereza. Izina rye ryavuzwe igihe gito, ariko rivugwa cyane kubw’ayo mahano yateye benshi kwibaza uburyo n’inzira yakoresheje ngo ahitane abantu batandatyu ingunga imwe, nta n’intwaro akoresheje.

Nyuma yo kwemera icyaha, akanivugira ko ntawundi wamufashije muri ubwo bwicanyi, Baribwirumuhungu Steven afungiwe muri Gereza ya Mpanga, ntarakatirwa.

[email protected]

[email protected]

{ANDI MAKURU YARANZE UMWAKA WA 2014 (IBYEGERANYO)}

* 2014: Perezida Kagame yagenze amahanga ahahira u Rwanda, anashimangira umubano
* 2014: Perezida Kagame yasuye intara zose z’u Rwanda (Icyegeranyo)
* Inkundura n’umwiryane bitazibagirana mu mateka y’umuziki wa 2014
* 2014: PAC yabijije icyuya abayobozi bahombeje umutungo wa Leta (Icyegeranyo)
* Abantu 20 bavugishije Abanyarwanda amangambure muri 2014
* Icyegeranyo ku Buzima 2014: Ebola, Bwaki, Amavunja, Kanseri y’ibere byafashe rugari
* 2014: Ishiraniro muri Football, impagarara ku kibuga, gusezererwa utatsinzwe, imirwano …
* Akaryoshye ntigahora mu itama! Barakundanye karahava, ubu byitwa amateka
* 2014: Perezida Kagame ni we mukuru w’igihugu ukoresha Twitter cyane muri Afurika
* 2014: Bimwe mu byari gukorwa mu mikino yo mu Rwanda, amaso agahera mu kirere
* Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge! Ibyamamare byageze mu Rwanda muri 2014
* 2014: Abayobozi bazamuwe mu ntera, abamanuwe n’abeguye ku myanya yabo
* Kambucha, Kargazok, Cocaine, Kanyanga, Urumogi, bimwe mu byo Polisi yahanganye nabyo muri 2014
* 2014: Ibibazo by’ingutu byagaragaye mu mubano w’u Rwanda n’amahanga
* Abahiye bakina filime,guhuguza, abafunzwe, ibinyoma ntibizigabirana muri sinema ya 2014
* Zimwe mu nkuru za IGIHE, zagize impinduka nziza zihuse ku bazivugwagamo