Kuva umwaka wa 2014 watangira kugeza usojwe hari byinshi mu bikorwa bidasanzwe byabaye mu Rwanda by’umwihariko muri Sinema, byinshi byaravuzwe cyane , ibindi bica abantu intege, udushya twasekeje abantu,abakoze ibikorwa byo kunengwa, ibyateye urujijo ndetse n’ibyishimIwe kubera isura nziza byazanye muri sinema.
IGIHE yakusanyije bimwe mu bihe bitazibagirana mu mateka ya Sinema ndetse n’udushya twagaragayemo muri 2014.
Kanyombya yatawe muri yombi kubera urugomo
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Kayitankore Ndjoli bakunze kwita Kanyombya muri Kanama 2014 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu.
Kanyombya yari akurikiranyweho icyaha cyo kugonga, gukubita no gukomeretsa, kuko umwe mu bo yagonze yarakomeretse, arangije aranamukubita, noneho n’uje kumutabara aramukubita, traffic police niyo yatabaye.
Ntiyatinze mu gihome kuko nyuma y’iminsi itatu yahise arekurwa amaze kuryozwa ibyo yari yakoze.
Hari umukinnyi wa filime bacanyeho umuriro arashya
Umukinnyi wa filimi mu Rwanda witwa D’amour Selemani bakunze kwita Papa Shaffy, yahiye bikomeye ubwo bari mu gikorwa cyo gukina filimi yitwa ’Ndi Umukristu.’
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 03 mata 2014, ubwo bari mu gikorwa cyo gukina filimi ‘Ndi umukristu’ igice cya kane.
Ubu bushye bwatewe n’umwenda bari bambitse D’amour aho bifuzaga kumucanaho umuriro bitewe n’uko aho yakinaga yagombaga kuba ari umuzimu uteye umuntu yaka umuriro, aha bakaba bifashishije peteroli kugira ngo bamucaneho, bakimucanaho akaba yahise ashya bigera ku mubiri aho afite ubushye ku nda no mu gatuza.
Ikinyoma cya Knowless na Rwasa
Muri Werurwe 2014, umuhanzi Butera Knowless na Dennis Nsanzamahoro uzwi cyane nka Rwasa batangaje ko bagiye kwerekeza muri Tanzania aho bazakinana na bimwe mu byamamare byaho.
Aba bombi bagiye batangariza Abanyarwanda ko iyo filime izakinwa bazaba ari abakinnyi b’imena.
Knowless yagombaga gukina ari umukobwa wa perezida naho Rwasa agakina ari umurinzi wa perezida.
Byari biteganyijwe ko bazakinana na Vicent Kigosi ndetse na Irene Uwoya benshi bazi nka Oprah bamenyekanye cyane muri cinema yo muri Tanzania.
Amaso y’Abanyarwanda yaheze mu kirere dore ko bwari kuba ari ubwa mbere Butera Knowless yinjiye muri Sinema.
Rwasa wahuguje abakinnyi ba filime ‘Serwakira’
Nsanzamahoro wamenyekanye cyane nka Rwasa muri Sinema muri Nyakanga 2014 yashyize hanze filime yakoze ya Serwakira.
Iyi filime yari ayihuriyemo n’abandi bakinnyi ba filime ariko byaje kurangira abambuye ndetse atubahirije amasezerano bari bafite.
Rwasa yashinjwe ubwambuzi na Muniru Habiyakare buza gushimangirwa na Parfait Ugizwenayo yambuye, akamubeshya ndetse akanamuharabika nk’uko uyu musore yabitangaje ndetse akanabinyuza ku rubuga rwe rwa Facebook.
Urujijo mu itangwa ry’ibihembo bya Sinema
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 16 Werurwe kuri Serena Hotel hatanzwe ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2014, bikaba ari ibihembo bitegurwa na Ishusho Arts byari bitanzwe ku nshuro ya gatatu.
Mu itangwa ry’ibi bihembo bwari ubwa mbere hagaragayemo ibyiciro byavugishije abantu amangambure.
Harimo icyiciro cya Best Lyrics cyahawe Isimbi Alliance, ndetse na Best Achiever cyahawe Techno Mobile.
Uretse ibi byiciro bitari bisanzwe bimenyerewe, hagaragaye kandi ko ibihembo byari bike ugereranyije n’ibyiciro byari bihari. Ibi byabereye abategura iki gikorwa isomo rikomeye ndetse bisegura ku bantu kuri icyo kibazo bavuga ko bitazongera kubaho.
Intonganya za Kanyombya na Habyarima Charles
Mu Kwakira 2014 nibwo Habyarimana yasabye Kayitankore Ndjori ko yarekeraho gukoresha izina rya Kanyombya kuko ari we warimuhaye ubwo yakinaga muri filime yanditse.
Uyu muyobozi w’itorero Abasare yavuze ko icyamubabaje cyane atari izina Kanyombya akoresha ahubwo yababajwe n’ibitutsi yihandagaje akamutukira mu itangazamakuru.
Habyarimana kandi yavuze ko kuba Kayitankore yitwa Kanyombya ntacyo bimutwaye ndetse ko yifuza ko iryo zina yamuhaye ryakomeza gukura kuko kuri we abifata nk’ishema.
Abakinnyi ba filime basezeye ubusiribateri
Marie France na Keza Julley bamenyekanye muri Sinema nyarwanda bashinze ingo ndetse bereka ababyeyi, inshuti n’imiryango ibirori.
Keza Julley yashinganye urugo na Ndikumana Raul Alain tariki ya 21 Kamena naho Marie France yiyemeza kubana akaramata na Murwanashyaka Nehema Nelson tariki 6 Ukuboza 2014.
Fabiola wihinduye umugabo
Mukasekuru Fabiola uzwi n’ubundi nka Fabiola muri filime ‘Amarira y’urukundo’ asanzwe azwiho udushya mu myambarire mu gihe cy’ibirori, aho muri Werurwe 2014 hatangwa ibihembo bya Rwanda Movie Awards yatunguye benshi ubwo yari yambaye imyambari y’abagabo ndetse yishyizeho ubwanwa.
Ibindi…
Uretse amahugurwa atandukanye abakinnyi ba filime mu Rwanda bagiye bahabwa, muri uyu mwaka Ndahiro Willy, Kamanzi Vianney na Liane Mutanganzwa baserukiye abandi muri Arusha aho bari bagiye kurahura ubumenyi.
Ibindi bintu byagaragaye nk’ibishya muri uyu mwaka kandi ni abahanzi Ama-G The Black na Bruce Melody binjiye muri sinema basangamo Dream Boyz na Knowless Butera bigeze kugaragara muri filime yitwa ‘Iyo Menya’ igice cya kabiri yakinwe muri 2012.
ANDI MAKURU YARANZE UMWAKA WA 2014 (IBYEGERANYO)
* 2014: Perezida Kagame yagenze amahanga ahahira u Rwanda, anashimangira umubano
* 2014: Perezida Kagame yasuye intara zose z’u Rwanda (Icyegeranyo)
* Inkundura n’umwiryane bitazibagirana mu mateka y’umuziki wa 2014
* 2014: PAC yabijije icyuya abayobozi bahombeje umutungo wa Leta (Icyegeranyo)
* Abantu 20 bavugishije Abanyarwanda amangambure muri 2014
* Icyegeranyo ku Buzima 2014: Ebola, Bwaki, Amavunja, Kanseri y’ibere byafashe rugari
* 2014: Ishiraniro muri Football, impagarara ku kibuga, gusezererwa utatsinzwe, imirwano ...
* Akaryoshye ntigahora mu itama! Barakundanye karahava, ubu byitwa amateka
* 2014: Perezida Kagame ni we mukuru w’igihugu ukoresha Twitter cyane muri Afurika
* 2014: Bimwe mu byari gukorwa mu mikino yo mu Rwanda, amaso agahera mu kirere
* Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge! Ibyamamare byageze mu Rwanda muri 2014
* 2014: Abayobozi bazamuwe mu ntera, abamanuwe n’abeguye ku myanya yabo
* Kambucha, Kargazok, Cocaine, Kanyanga, Urumogi, bimwe mu byo Polisi yahanganye nabyo muri 2014
* 2014: Ibibazo by’ingutu byagaragaye mu mubano w’u Rwanda n’amahanga
* Abahiye bakina filime,guhuguza, abafunzwe, ibinyoma ntibizigabirana muri sinema ya 2014
* Zimwe mu nkuru za IGIHE, zagize impinduka nziza zihuse ku bazivugwagamo



















TANGA IGITEKEREZO