I&M Bank yahoze ari Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) iratangaza ko inguzanyo yatanze mu 2013 zageze ku mafaranga miliyari 65,636,408,000; ikaba yariyongereye ugereranije n’iyu mwaka w’a 2012 yageraga kuri miliyari 52.5 y’amafaranga y’u Rwanda.
Izi nguzanyo zikaba zarahawe abantu bafite imishinga yujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo inguzanyo itangwe nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo banki.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura imikorere ya I&M Bank mu 2013, (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
Inguzanyo zitangwa na I&M Bank zarenze miliyari 65 mu 2013
11 March 2014 -
Ukuri, inyungu n’umumaro byo gukoresha neza EBM ku bacuruzi
10 February 2014Ese uretse kubasha gufasha imenyekanishamusoro, ubundi inyungu yo gukoresha utumashini twa EBM neza ku mucuruzi nyirizina, iba ari iyihe? Uretse n’inyungu, gukoresha EBM neza bishobora kugira, kutayikoresha ubwabyo byo bifite ingaruka ki?
Iki ni ikintu umucuruzi wese cyangwa se n’undi ugira aho ahurira wenda akanumva bimushishikaje kubimenya yibaza iyo yumvishe havugwa utumashini dukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umusoro “Electronic Billing Machine (EBM).
Mu Rwanda, kugeza ubu (…) -
Rulindo: Gufuma byatumye biteza imbere batinyuka no gukorana n’ibigo by’imari
13 January 2017Abagize Ishyirahamwe Dushyigikirane rikorera mu murenge wa Masoro, mu karere ka Rulindo rikora ubukorikori butandukanye bavuga ko bateye imbere ku buryo bushimishije.
Iri shyirahamwe rigizwe ahanini n’abagore b’abapfakazi, n’abana b’imfubyi. Intego yayo akaba ari ugushyigikira, no gufasha aba bantu bavuzwe haruguru kwiteza imbere, bakora imirimo itandukanye ibabyarira inyungu irimo kuboha, gufuma, kudoda hamwe no guhinga kijyambere no korora.
Umuyobozi wa Dushyigikirane, Bangire (…) -
Rwanda Mountain Tea Ltd yasabwe kudatezuka ku bwiza bw’icyayi ihinga
1 September 2013, by Mathias HitimanaNyuma y’uko ihembewe ubwiza bw’icyayi ihinga ije ku mwanya wa mbere muri Afurika, sosiyete ya Rwanda Mountain Tea yasabwe kudatezuka ku bwiza bw’icyayicyayo ikanongera n’ubuso gihingwaho.
Mu birori byo kwishimira iki gihembo byabereye i Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2013, Rwanda Mountain Tea Ltd yasabwe na Minisitiri w’inganda n’amakoperative gukomera ku bwiza bw’icyayi ihinga, igakomeza kurushaho kubunoza no kongera umusaruro wacyo, kandi ko Guverinoma iyiri hafi.
Yagize (…) -
Uruganda rw’imyenda rw’Abashinwa rwemerewe gukorera mu Rwanda
14 July 2014, by Mathias HitimanaUruganda rwo mu bushinwa rukora imyenda rugiye gutangira gukorera mu Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo abandi bashoramari b’Abashinwa barebereho baze gushora imari mu Rwanda.
Uruganda rwa C&H rw’Abashinwa babiri, Helen Hai na Candy Ma rugiye gutangira gukorera mu Rwanda mu minsi iri imbere ruzashora miliyoni hagati ya 8 na 10 z’amadolari y Amerika mu myaka 5.
Helen Hai yavuze ko ibyo agiye gukora mu Rwanda yabitangiye muri Ethiopia, aho yatangije uruganda rukora inkweto zigezweho (…) -
Isosiyete yo muri Nigeria izobereye kugabura mu ndege mu gukorana na RwandAir
30 December 2013Isosiyete yo muri Nigeria izobereye mu bikorwa byo kugemurira no kugaburira abagenzi mu ndege, Airline Services & Logistics PLC (ASL), igiye gutangira gukorana n’u Rwanda, aho kuri ubu yasinyanye n’isosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu ndege, RwandAir.
Iyi sosiyete ya ASL ntije mu Rwanda yonyine kuko izaniranye na banki nayo ikomeye cyane muri Nigeria kuva mu mwaka wa 1991, Guaranty Trust Bank (GTBank), aho zose ziyemeje gushora imari muri Afurika y’uburasirazuba, zibanda cyane cyane (…) -
Sina Gérard yongeye gukura ikindi gikombe mu Budage
28 March 2012Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Sina Gérard n’umugore we bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bakubutse mu mujyi wa Berlin mu Budage aho bari bagiye kwakira igikombe ku bw’ikorahabuhanga, guhanga udushya n’ubwiza bw’ibyo bakora. Iki gihembo bahawe kuwa 26 Werurwe 2012 cyitwa ’The new Era Award for Technology, Quality and Innovation’, bagihawe n’ihuriro ryitwa ’Association Other ways Management and Consulting’, rifite icyicaro i Paris mu Bufaransa.
Aganira (…) -
Umunyarwanda wahimbye "chargeur" ya telefone ikoresha imirasire y’izuba, agiye guhembwa
16 October 2013Imihangayiko yo gushaka aho gushariza telefoni buri gihe aho yari ari mu cyaro cy’i Burundi, byatumye Umunyarwanda Henri Nyakarundi akora sharijeri (chargeur/charger) ikurura imirasire y’izuba maze igacomekwaho telefoni mu mwanya w’amashanyarazi.
Nyakarundi avuga ko yagize iki gitekerezo cyo gukora iyi sharijeri yitwa Mobile Solar Cellphone Charger (MSCC) mu mwaka wa 2009 ubwo yabaga mu cyaro kimwe cy’i Burundi aho buri gihe yagorwaga no kubona aho yashariza telefoni ye.
Yaje kubona (…) -
Care na PSF bagiye guhangira Abanyarwanda imirimo isaga ibihumbi 87
11 September 2014Abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba mu Rwanda bagiye gufashwa guhangirwa imirimo isaga ibihumbi 87 biciye mu gufasha cyane abagore kuba ba rwiyemezamirimo bahamye.
Biciye mu masezerano yasinywe hagati ya Care International n’Urugaga rw’abikorera (PSF) kuwa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2014, abaturage basaga ibihumbi 87 bo mu ntara y’Iburasirazuba bazafashwa guhanga imirimo ingana n’uyu mubare biciye mu kwegerwa no guhabwa ibitekerezo.
Dusabe Therese, Visi Perezida wa mbere w’urugaga (…) -
Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyamanuwe
1 August 2012, by M. M.Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2012, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse, aho igiciro cya lisansi cyari ku mafaranga 1030, igiciro fatizo cyayo cyashyizwe ku mafaranga 970, kimwe n’icya mazutu nacyo byatangajwe ko kitagomba kurenza aya mafaranga, mu gihe mazutu yo yari isanzwe igurishwa ku mafaranga 1000.
Ibi biciro bishya ni byo bigomba gukurikizwa mu Mujyi wa Kigali hose, naho hanze ya Kigali bikaba byagenda byiyongera (…)
IGIHE