Abaturage bahinga mu bibaya byo mu mirenge ya Kabare, Ndego mu Karere ka Kayonza na Nasho mu Karere ka Kirehe bagiye kwimurwa kugirango hahingwemo ibisheke kuri hegitari 7 000.
Kubera ikibazo cy’ingutu cy’ibura ry’isukari mu Rwanda, hari kwigwa uburyo hakubakwa urundi ruganda rutunganya isukari rukunganira urwa Kabuye kuko hakenewe izindi nganda zitunganya isukari zikongerera ingufu urwa Kabuye, kuri ubu rutunganya toni 10.000 ku mwaka, mu gihe mu Rwanda hakenerwa toni 50 000 ku mwaka (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
Kubera ibura ry’isukari, hegitari 7000 zizahingwamo ibisheke
12 January 2012 -
Bamwe mu banyamahanga bari muri EXPO, biyemeje gushora imari mu Rwanda
31 July 2012, by Samuel IshimweMu imurika gurisha rya 15 riri kubera i Kigali mu Karere ka Kicukiro, abanyamahanga baririmo bagera kuri 200, bamwe muribo baratangaza ko bazashora imari yabo mu Rwanda, nyuma yo kubona ko u Rwanda ari i Gihugu kibereye gushorwamo imari kubera umuvuduko w’iterambere gifite.
Muri abo banyamahanga, umubare munini ni abakomoka mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba(EAC)
Abamaze kugana ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RBD) ararenga 50, ariko abamaze gufata ikemezo ni (…) -
Fina bank yamuhojeje amarira ya serivisi mbi yahawe
30 August 2013, by Mathias HitimanaKayitare Augustin yahembwe televiziyo nyuma y’uko ahawe serivisi mbi na banki imwe yo mu Rwanda yashakaga, agahita yinjira muri Fina bank koherereza umuntu amafaranga akoresheje Western Union, ahuza na gahunda yo guhemba umunyamahirwe mu bakoresha iyo serivise.
Mu kumenyekanisha gahunda ya Western Union, yo kwakira cyangwa kohereza amafaranga imaze amezi abiri itangiye gukoreshwa muri Fina bank, hahembwe umunyamahirwe watomboye televiziyo yari igenewe umwe mu banyamahirwe bitabiriye iyi (…) -
Rwamagana: Umushinga w’Umunyamerika wagejeje ku bahinzi insina zidahura n’uburwayi
26 February 2014, by Mathias HitimanaUmuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utera inkunga imishinga y’ubuhinzi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara (OPIC/Overseas Private Investment Coorporation) washimye umushinga w’Umuyamerika FAIM (Forestry and agricultural Imvestment Management) ku bw’impinduka yagejeje ku Banyarwanda.
Itsinda rya OPIC ryaturutsee muri USA ryasuye umushingwa wa FAIM-Rwanda aho ukorera mu murenge wa Kigabiro,. Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa 26 Gashyantare 2014, nk’umwe mu mishinga (…) -
Abakoresha Airtel Money boroherejwe kubona amafaranga kuri ATM za I&M Bank
14 February 2014Kuwa Kane tariki 13 Gashyantare 2014 nibwo isosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije ubufatanye na I&M Bank bugiye kujya bworohereza abafatabuguzi kuba bafata amafaranga kuri ATM za I&M Bank bayohererejwe muri Airtel Money.
Ubu buryo ntibusaba ko umufatabuguzi ushaka gufata amafaranga yohererejwe muri Airtel Money aba afite ikarita ikoreshwa muri ATM, ahubwo hazajya hakoreshwa umubare w’ibanga umwohererezwa kuri telefoni ye.
Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda, John Magara (…) -
U Rwanda ruzakira Imurikagurisha Nyafurika ry’ubuki ryitwa ApiExpo
15 October 2014, by ShabaKu bufatanye n’ikigo ApiTrade Africa cyita ku kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga ubuki n’ibibukomokaho bikorerwa muri Afurika, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) izakira mu 2016 imurikagurisha Nyafurika ry’ubuki, rizaba ribaye ku nshuro ya gatanu.
Ibi byatangarijwe i Harare muri Zimbabwe, ahasozwaga imurikagurisha nk’iri ryahaberaga ku nshuro ya kane, ku matariki ya 6 – 11 Ukwakira 2014.
Iri murikagurisha riba buri nshuro imwe mu myaka ibiri, rigaragarizwamo ubuki, ibikoresho (…) -
BDF yatanze ibikoresho by’ikorana buhanga bifite agaciro ka miliyoni 20
12 September 2012, by Olivier MuhirwaIkigo gisanzwe cyorohereza ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo cyashyikirije ibigo 2 ibikoresho by’ikoranabuhanga biguze miliyoni 20, kuwa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2012.
Mu bikoresho byatanzwe bigizwe na mudasobwa 8 zigendanwa, moteri izajya itanga umuriro, hamwe na ondulaire 7 zo kujya zibika umuriro ndetse n’icyuma kizajya cyunganira mudasobwa kubika amabanga yabo (serveur).
Kimwe muri ibyo bigo byahawe izo nkunga ni KOZIBI, ikigo cy’imari iciriritse gikorera mu Ntara y’i (…) -
RSE yacuruje ku buryo bushimishije muri iki cyumweru gishize
12 August 2012Nk’uko bitangazwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange: RSE) riravuga ko mu mpera z’iki cyumweru taliki ya 10 Kanama 2012 ryacuruje ku buryo bwo hejuru, ahacurujwe amafaranga agera kuri 900.120.500 yavuye mu migabane ya BK igera kuri 4.500, ndetse n’imigabane ya Bralirwa igera ku 2,404,600, ibyo bikaba bigaragaza ko. Izuba Rirashe rivuga ko mu cyumweru cyabanjirije iki, isoko ry’imari ryari ryinjije amafaranga agera ku 140.800 yari yavuye mu migabane ya BK igera kuri 800 (…)
-
Isosiyete y’Inyamerika igiye gufasha abahinzi b’ibireti mu Rwanda
20 August 2013, by Mathias HitimanaIsosiyete ya SC Johnson ishamikiye ku Kigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere (USAID) iratangaza ko igiye gutangiza gahunda y’imyaka itatu yo gushyigikira abahinzi b’ibireti mu Rwanda hagamijwe kongera umusaruro w’ibireti no kuzamura ubukungu bw’ababihinga.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa news.gnom.es avuga ko iyi gahunda y’imyaka itatu ije kunganira iyarisanzwe y’amezi 28 yarigamije kongera umusaruro n’agaciro k’ibireti no gufasha abahinzi kwibumbira mu mashyirahamwe mu gushakira (…) -
Nyarugenge: Abatishyurira imisoro ku gihe bahagurukiwe
20 April 2012Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata, Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyarugenge bwatangije igikorwa cy’ iminsi ibiri cyo gukora ubugenzuzi mu bacuruzi bo muri ako Karere harebwa niba barishyuye imisoro n’ amahoro biteganywa n’ itegeko byagombaga kuba byarishyuwe bitarenze itariki ya 31 Werurwe 2012.
Icyo gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Nyarugenge, ahazwi cyane nka Quartier Commercial na Matheus, aharebwaga niba umuntu ukora ibikorwa by’ ubucuruzi yarishyuye amahoro y’ isuku ndetse n’ ipantante. (…)
IGIHE