Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Imari n’Imigabane, yahuje ibigo by’imari n’amasosiyete y’ubwishingizi muri Hoteli Umubano, ibigo by’imari byigishijwe uburyo bwo gufatwa ibipimo ngo bihabwe inguzanyo byizewe kuzishyura (credit rating).
Nk’uko byatangajwe n’ushinzwe amategeko mu kigo cy’imari n’imigabane, Furaha Charles, ngo iyi nama bayiteguye kugira ngo bashobore kumvisha abakiriya babo (amasosiyete n’ibigo by’imari) bajya bakenera kugurisha imigabane no kwiguriza amafaranga, banashobore (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
Ibigo by’imari bikangurirwa kuguza amafaranga byizeye kwishyura
16 July 2012, by Olivier Muhirwa -
Banki mpuzamahanga ziza zigana u Rwanda kubera icyizere zidufitiye-Rwagombwa
27 March 2014Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko kuba hari banki mpuzamahanga ziza gukorera mu Rwanda biterwa n’icyizere zirugirira kandi ko ari n’icyizere ku hukungu bw’igihugu no kurufasha kwihutisha iterambere ry’imari n’ubukungu muri rusange.
GT Bank, Ecobank, Access, I&M Bank, Equity bank ni zimwe muri banki mpuzamahanga zashoye imari yazo mu Rwanda.
U Rwanda nk’igihugu cyakangukiye ishoramari gisanga kuganwa n’izi banki ari inyungu ikomeye ku gihugu n’abacyo, by’umwiharimo mu kuzamura (…) -
RwandAir na Air Uganda zashyize igorora abagenzi ba Kampala na Kigali
14 August 2013, by Mathias HitimanaAbakora ingendo na RwandAir na Air Uganda boroherejwe, kuko bazajya bagenda n’indege iyo ariyo yose y’imwe muri izi sosiyete uko ari ebyiri batitaye ku itike y’isosiyete baguze.
Umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge, mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya RwandAir na Air Uganda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2013, yavuze ko ubu bufatanye buziye igihe, kuko byari biri mu cyifuzo cya Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Kagame w’u Rwanda.
Aba bakuru b’ibihugu (…) -
Umushinga wa KivuWatt wegukanye miliyoni 142 z’amadolari
19 February 2012ContourGlobal n’abo bafatanije mu mushinga wa KivuWatt ugamije gucukura Gaz Méthane mu Kivu begukanye igihembo cy’akayabo ka miliyoni 142 z’amadolari y’Amerika, mu irushanwa ryitwa Euromoney Project Finance Awards.
Iki gihembo cyiswe Africa Power Deal of the Year gihabwa itsinda cyangwa ishyirahamwe baba bamuritse umushinga ukeneye ubufasha cyangwa inkunga, hakajonjorwamo umwe uhabwa igihembo kiba kigomba kuwufasha gutera imbere, kigatangwa n’ikinyamakuru Euromoney Project Finance. (…) -
COGEAR igiye gutangiza Ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima
30 January 2012Mu mpera z’icyumweru dusoje, ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima, amashuri n’ibintu COGEAR cyishimiraga ibyo cyagezeho mu mwaka wa 2011, kandi kiboneraho no gutangaza zimwe muri gahunda bafite muri uyu mwaka harimo gutangiza ikigo Prime Insurance Life Ltd gishinzwe gutanga ubwishingizi bw’ubuzima gusa.
Muri uyu muhango wahuje abakozi ba COGEAR, ubuyobozi na bamwe mu bafatabuguzi bayo, umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi Alain Kabeja mu ijambo rye yashimiye abafatabuguzi bakorana, cyane (…) -
Imodoka ya 2 ya SHARAMA na MTN yegukanwe n’umukobwa w’imyaka 21
5 September 2012Umukobwa w’imyaka 21 ufasha mukuru we gucuruza muri quincaillerie mu Murenge wa Kicukiro, yegukanye imodoka ya Sharama na MTN, kuri uyu wa Gatatu itariki ya 5 Nzeri 2012.
Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Nyirabanyiginya Dina, yahawe iyi modoka mu muhango wo gutanga ibihembo bya buri cyumweru, mu Gakinjiro mu murenge wa Gisozi.
Amaze gufata imfunguzo z’imodoka yishimye cyane, aramwenyura ariko nyuma umunezero uramurenga bituma arira.
Aganira n’abanyamakuru yavuze ko yishimye kandi ko ari (…) -
Miliyari 2,6 mu kuboneshereza Umujyi wa Kigali
20 January 2012Umujyi wa Kigali ugiye gushora miliyari 2 na miliyoni 600 mu bikorwa byo gushyira amatara ku mihanda ahantu hareshya na kilometer 41, mu duce dutandukanye tw’umujyi nk’uko umuyobozi wungirije w’Umujyi ushizwe ubukungu n’imari Alphonse Nzeyimana yabitangaje.
Nk’uko The New Times yo kuri uyu wa gatanu yabyanditse, ngo aya matara agomba gushyirwa ku mihanda ya Remera-Kabuga, Kimironko-Zindiro, Kinamba-Nyabugogo, no ku muhanda wa Nyabugogo-Rukiba-Nyabarongo.
Nzeyimana yemeza ko bitarenze mu (…) -
Muri 2011 BK yungutse Miliyari 8.7
4 April 2012Banki ya Kigali iratangaza ko mu mwaka ushize wa 2011 yungutse amafaranga y’u Rwanda miliyari 8.7 mu gihe umwaka wa 2010 yari yungutse miliyari 6.2.
Ubuyobozi bw’iyi banki butangaza ko ubwiyongere bw’inguzanyo zitangwa n’ubw’ababitsa muri iyi banki ari byo bituma BK yunguka.
Gatera James, Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali avuga ko uyu mwaka wabereye mwiza ngo kuko barengeje 50% by’inyungu bari basanzwe babona kandi bakaniharira 32.4% by’amabanki yose yo mu Rwanda.
Ati: “Muri 2012 (…) -
Abacuruzi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku kibazo cyo gucururiza mu mihanda
5 January 2012Bamwe mu bacuruzi bafatiwe icyemezo cyo kudakomeza gukorera mu mihanda kuko bakora ubucuruzi butemewe, ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko barenga ku mabwiriza kandi ko batabiterwa n’ubukene nk’uko babivuga.
Ubu bucuruzi butemewe bukorerwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali by’umwihariko ahakunze kugendwa n’abantu benshi; ababukora bavuga ko baba bashaka imibereho kuko ari abakene batabasha gucuruza ibintu byinshi by’agaciro cyangwa ngo babone umusoro utangwa mu masoko. (…) -
Bwa mbere ku isi, Tigo Cash na Tigo Pesa byahuje imikorere hagati y’u Rwanda na Tanzania
24 February 2014, by Mathias HitimanaTigo Rwanda ibinyujije muri Tigo Cash na Tigo Tanzania ibinyujije muri Tigo Pesa batangije igikorwa cyo kohererezanya amafaranga/amashilingi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi kuri telefone ngendanwa, kandi umuntu akayakira mu yo ashaka atagiye kuvunjisha.
Ubu buryo bwo kohererezanya amafaranga bwambukiranya imipaka y’ibihugu hifashishijwe telefoni ngendanwa ni ubwa bukozwe ku isi hose, kuko nta handi byari byakageragejwe nk’uko byavuzwe na Allan Mwathi, umuyobozi wa Tigo Cash mu (…)
IGIHE