Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 abari abakozi n’ abarwayi b’ibitaro bikuru bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, kuri uyu wa gatanu muri CHUB habereye umuhango wo kwibuka abantu batandukanye bahaguye baturutse mu nkengero z’aho biri.
Yaba ubuhamya bwagiye butangwa ndetse n’abagiye bafata ijambo bose bagarutse ku bubi bwa Jenoside, bakangurirwa kuyirwanya no kwirinda ingengabitekerezo yayo.
Munyentwali Alphonse, Guverineri (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Abatutsi baguye muri CHUB muri Jenoside bibutswe
20 May 2012 -
Bishimiye ko umutekano w’abacitse ku icumu uri gukazwa
9 April 2012Nyamagabe - Nyaruguru: Mu gihe hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, abahagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu ku rwego rw’utu turere bishimiye ko umutekano w’abacitse ku icumu umeze neza ndetse hakaba harashyizwe n’ingufu mu kurangiza imanza z’imitungo.
Ku nshuro ya 18, imyaka ibaye uruhererekane hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi myaka ibaye uruhererekane ari ko igihugu cy’imisozi 1000 cyiyubaka, ari nako gihangana (…) -
Ibimenyetso 7 byakoreshejwe hategurwa Jenoside yakorewe Abatutsi
18 May 2012Tariki ya 12 Gicurasi 2012 habaye ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; icyo kiganiro cyabereye muri Kaminuza Gaston Berger ya Saint Louis muri Senegal.
Icyo kiganiro cyari kiyobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Ntwari Gérard afatanyije n’umuyobozi w’iyo Kaminuza Pr Mary Teuw Niane, umuyobozi wa UFR CRAC Pr Felwine Sarr, umukuru wa centre y’itangazamakuru y’umuryango w’abibumbye muri Senegal Mr Toussaint Kongo-Doudou, umwanditsi Boubacar Boris Diop, umunyamakuru Mehdi Ba, (…) -
Abagize umuryango w’amahoro Brahma Kumaris bunamiye abazize Jenoside
11 April 2012Umuryango mpuzamahanga wigisha amahoro Brahma Kumaris uravuga ko ibyabaye mu Rwanda byatewe n’uko abakoze Jenoside babuze ubumuntu. Ariko baranashima intambwe yatewe n’u Rwanda nyuma y’imyaka 18 Jenoside ikorewe Abatutsi.
Ubwo Brahima Kumaris yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basuye ibice by’Urwibutso bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gusura urwibutso bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi 259000 zihashyinguye, maze umuyobozi wa (…) -
Guhakana Jenoside bivuze iki?
11 April 2012Ubuhakanyi bwa Jenoside ni byo mu rurimi rw’Igifaransa bita ’Négationnisme’. Mu bisanzwe umuntu wese cyane cyane umubyeyi yifuza gusiga umurage mwiza ku isi no ku bamukomokaho. Niyo mpamvu ugiye gukora amahano ashakisha uburyo bwose kugira ngo ibikorwa bye bibi bitazamenyekana.
Inzobere mu mateka ya Jenoside zihamya ko ubuhakanyi bwa Jenoside butangira umugambi wo kurimbura itsinda ry’abantu runaka ugicurwa.
Akenshi abategura Jenoside baba biga amayeri y’ukuntu bitazamenyekana. Iyo niyo (…) -
Umurenge wa Gisenyi wibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi
1 May 2012, by Olivier MuhirwaKuri uyu wa mbere, Umurenge wa Gisenyi wibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, bose bahuje imvugo isaba Abanyarwanda kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan yasabye abaturage kujya bahora bazirikana iyi tariki ya 30 Mata, kuko ari tariki itazibagirana mu mateka ya Gisenyi aho mu gihe cya Jenoside abenshi batakaje ubuzima bwabo kuri iyi tariki bazira uko (…) -
Abanyamakuru b’imikino bateguye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside
4 April 2012Abanyamakuru b’imikino bakorera mu Rwanda bateguye igikorwa cyo kwibuka abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi bose bari bafite aho bahuriye na siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro twagiranye na Bonnie Mugabe uyobora Ihuriro ry’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byigenga mu Rwanda (RISPN) yadutangarije ko iki gikorwa kigamije kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino n’abandi bari bafite aho bari bahuriye n’imikino bishwe muri Jenoside yakorewe (…) -
Kwibuka ni ukwisubiza agaciro twataye – Guverineri Munyantwali
26 April 2012Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse, arasaba abatuye iyi ntara n’Akarere ka Huye by’umwihariko gukomeza kwitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka, kuko ari ukwigarurira agaciro batakaje ubwo Jenoside yakorwaga.
Ibi Guverineri Munyantwali yabitangarije mu Murenge wa Ruhashya ku wa 25 Werurwe, ubwo muri uyu murenge no mu yindi bituranye bibukaga ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge n’iyo bituranye.
Abaje muri uyu muhango basabye ko abasizwe (…) -
Hibutswe abaguye ku rusengero rwa ADEPR Nyabisindu i Muhanga
13 May 2012Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 Gicurasi, abarokokeye ku rusengero rwa ADEPR Nyabisindu ho mu Murenge wa Nyamabuye bibutse ku nshuro ya 18, ababyeyi, abana, inshuti n’abavandimwe bahaguye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uwo muhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa rwa Jenoside ruherereye ku Murenge wa Nyamabuye bunamira banashyira indabyo ku mva z’inzirakarengane bakomereza ku mva ziri ku rusengero rwa ADEPR Nyabisindu, ahari hateraniye imbaga (…) -
"Gutanga amakuru y’ukuri ku byabaye muri Jenoside ni ko kwiyubaka"
17 April 2012Nyamasheke - Kwibuka ni iby’abanyarwanda bose, kwibuka bituma tumenya amahano yabaye mu gihugu bityo tugafata ingamba zo kuyarwanya, kwibuka bituma duha agaciro abacu bapfuye, naho guhisha ukuri ku byabaye byo bihembera amacakubiri; ni yo mpamvu gutanga amakuru y’ukuri kuri Jenoside ari ko kwiyubaka twubaka n’igihugu cyacu.
Ibi ni ibyavuzwe n’Umunyamabanga mukuru wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Kimonyo Theophille mu muhango wo gushyingura imibiri y’abantu 7 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe (…)
IGIHE