Kamonyi - Kuwa kane tariki ya 19 Mata 2012, mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabereye ku musozi wa Ntwari mu Kagari ka Cubi ukaba wari witabiriwe n’abantu bari baturutse hirya no hino mu gihugu, baba abavuka Kayenzi bakorera ahandi, inshuti z’Umurenge n’abakozi b’Akarere, mu rwego rwo gufata mu mugongo abaturage b’ uyu Murenge kuri iyi tariki bibukaho ku buryo bw’umwihariko.
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Bibutse Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo
20 April 2012 -
Abanyarwanda bo muri Amerika ya ruguru mu myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 18
29 March 2012Hashize imyaka 18 habaye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyi jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana. Buri mwaka, Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa mu mahanga bagira icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka izo nzirakarengane.
Kuwa Gatandatu tariki ya 7 Mata no ku cyumweru ku ya 8 Mata 2012, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri Canada bazahurira i Washington D.C, mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 18.
Iyi (…) -
Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire bibutse Abatutsi bazize Jenoside
25 April 2012Ku wa Gatandatu tariki 21 Mata 2012, Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Côte d’Ivoire bibutse Abatutsi basaga miliyoni bazize Jenoside mu 1994.
Umuhango watangijwe na misa yasomwe na Padiri Marcel Zibognon yabereye mu kigo cyitwa ‘Centre Saint Dominique’ cyo mu gace kitwa Cocody mu murwa mukuru Abidjan, uza gukomereza mu kigo cy’Abajandarume.
Abanyarwanda bo muri Côte d’Ivoire bagaragaje ko basobanukiwe neza n’insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 18, igira iti:’’Twigire ku (…) -
Nkombo: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside
28 May 2012Kuwa gatanu, tariki ya 25 Gicuransi 2012, abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bikorera mu Murenge wa Nkombo, bibutse abari abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu Rwanda.
Mu butumwa bwatangiwe muri uwo muhango, ahanini bwashishikarije urubyiruko rwari aho kwamaganira kure iki no kwirinda uwabazanamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuhango wo kwibuka abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko (…) -
Kongo: Kwibuka Jenoside byaranzwe n’ubuhamya bw’urubyiruko
9 April 2012Ku mugoroba wo ku cyumweru kuri Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) habereye imihango yo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uwo muhango, herekanywemo filime yitwa ’le raccourci’ iy’ubusamo yakozwe n’umunyarwanda Dady de Maximo, herekanwa kandi na videwo zuzuyemo ubuhamya bw’urubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo buhamya bwari bwuzuyemo icyizere; urwo rubyiruko rufitiye ejo hazaza aho guheranwa (…) -
Abanyarwanda barabasha guha agaciro igihe cyo Kwibuka
29 March 2012Tariki ya 7 Mata uyu mwaka hazatangira icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 18 aho Radiyo na Televiziyo by’igihugu bizaba binyuzaho ibiganiro n’indirimbo bifasha Abanyarwanda kwibuka. Ibi byatangajwe na Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside kuri uyu wa gatatu. " Muri iki cyumweru nta muntu wemerewe gukoresha ubukwe, kandi abantu bose bagomba kuzirinda ibirori n’ibindi byose bisa nabyo" .
Kuri (…) -
Ubuhamya mu cyunamo si ubw’abacitse ku icumu gusa
14 April 2012Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mata ku rwibutso rwa Mvuzo mu Murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo ahabereye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatusi mu Rwanda nk’uko byari biteganijwe.
N’ubwo hari imvura y’umurudubi ntibyabujije abaturage n’abashyitsi kuyigendamo.
Muri uru rwibutso haruhukiye imibiri igera ku bihumbi bitandatu na Magana atandatu na mirongo itandatu n’itanu (6,665) (…) -
Abishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mazi I Kirinda baributswe
20 June 2012, by Olivier MuhirwaDukundane Family yifatanyije n’itorero Periseputeriyene mu Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka abiciwe ku rugabano rw’Akarere ka Karongi n’Akarere ka Ruhango abishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abari muri uwo muhango wo kwibuka nyuma yo gukora urugendo bashyize indabo mu mugezi wa Nyabarongo ufatwa nk’intwaro yakoreshejwe mu kwica izo nzirakarengane kandi akaba n’irimbi ryazo. Hanafunguwe ku mugaragaro ahazubakwa urukuta ruzandikwaho (…) -
Senegal: Abanyarwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
9 April 2012Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanije n’ishami rya Loni muri iki gihugu, bateguye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’ahandi hatandukanye ku isi.
Kwibuka byateguwe mu bikorwa bitandukanye bizaba muri minsi ijana, isobanuro igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze kuva muri Mata 1994.
Ku itariki 7 Mata, ubwo icyumweru cy’icyunamo cyatangizwaga, habaye amasengesho atandukanye, akurikirwa n’umwanya wo gutuza hakibukwa abazize Jenoside, nyuma y’aho (…) -
Abashinwa basobanuriwe ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi
16 April 2012Nanjing - Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18 byaranzwe n’ibikorwa bigiye bitandakanye, harimo gutanga ubutumwa butandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Ngarambe Francois Xavier yatanze ikiganiro cyerekanye amateka y’u Rwanda. Ndetse herekanywe aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu by’umutekano wo hanze n’imbere mu gihugu, aho rugeze rwiyubaka mu miyoborere, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ikiganiro gisobanura akamaro ko kwibuka, kurwanya (…)
IGIHE