Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko mu gitondo cyo ku wa 2 Mutarama 2013, uwahigaga gufotora umuhanzi Justin Bieber, yahitanwe n’impanuka y’imodoka mu gihe yari mu kazi mu mujyi wa Los Angeles.
Ikinyamakauru The Telegraph cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko ubwo imodoka ya Bieber yacaga mu mujyi wa Los Angeles, ariko we atarimo itwawe n’undi muntu, Gafotozi wari ku kazi ke, amaze kuyifotora yasubiye inyuma agiye kwinjira mu ye ahitanwa n’indi. (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
USA: Paparazzi yahitanwe n’impanuka y’imodoka akurikiranye Justin Bieber
2 January 2013, by Mathias Hitimana -
MTN izanye abami ba komedi na Navio mu gitaramo kizabera i Kigali
25 June 2013, by Mathias HitimanaKuri uyu wa 28 na 29 Kamena 2013, abahanga mu gusetsa muri aka karere k’Afurika y’i Burasirazuba bazataramira i Kigali mu bitaramo bibiri byiswe ‘MTN Kings of Komedy shows’ bizabera, kimwe i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, ikindi muri Serena Hotel.
Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abahanzi Uncle Austin wo mu Rwanda na Navio wo muri Uganda. Aba banyarwenya bamenyerewe ku izina ry’abami ba Komedi ni Anne Kansiime, Patrick Idringi Salvador, Eric Muhangi na Naboth Fisher bo muri (…) -
Justin Beiber yongeye gufatwa anywa ibiyobyabwenge
17 June 2013, by Dean IrakKu myaka 19 y’amavuko gusa, Justin Beiber yongeye gufotorwa ari kunywa ibiyobyabwenge, ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika Album “Yeezus” ya Kanye West i Los Angeles.
Justin Beiber ubu aza mu bantu 9% batuye Canada, bafite gahunda yo gufata ibiyobyabwenge buri munsi, ariko akaba amaze gufatwa inshuro nke, ugereranyije n’izo abifata.
Urubuga yahoo.fr rwanditse ko muri Mutarama, ari bwo Justin Beiber aherutse gufatanwa ibiyobyabwenge ari kumwe na Lil Twist , agerageza kwisobanura agira (…) -
Canada: Umuhanzi nyarwanda Maréchal de Gaulle mu iserukiramuco mpuzamahanga
30 May 2013, by Dean IrakUmuhanzi nyarwanda Maréchal de De Gaulle Ismail Ufiteyezu ari ku rutonde rw’abahanzi bakomoka muri Afurika bazagaragara mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’imbyino n’indirimbo ryitwa Festival International Nuits d’Afrique rizabera i Montreal kuva kuwa 9 kugeza kuwa 21 Kamena 2013.
Iri serukiramuco ngarukamwaka ribaye ku nshuro yaryo ya 27. Rigaragaramo abahanzi biganjemo abanyafurika n’abo muri Caraibe.
Uyu muhanzi Maréchal de Gaulle, w’imyaka 44, asanzwe aba Montreal muri Canada. (…) -
Kizito Mihigo yanditse ibaruwa ifunguye yise “Icyaha n’imbabazi z’Imana”
28 March 2013, by Mathias HitimanaUmuhanzi Kizito Mihigo umenyerewe cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa buhamagarira abantu urukundo no kubaha ikiremwa muntu, mu cyumweru gitagatifu abakirisitu gatorika abarizwamo baba bitegura umunsi mukuru wa Pasika (bibukaho urupfu n’izuka rya Yezu), yanditse ibaruwa ifunguye yibutsa abantu agaciro n’ububasha by’imbabazi z’Imana.
Mu ibaruwa ndende inagaragara ku mbuga nkoranyambaga, nka Facebook yise “Icyaha n’imbabazi z’Imana”, Kizito Mihigo yifashishije Bibiliya, aterura agaragaza ko (…) -
Chris Brown akomeje kubangamira abaturanyi
20 June 2013, by Dean IrakUyu muhanzi w’icyamamare yirengagije gusiba ibishushanyo yashyize ku ruzitiro rw’inzu ye, nyuma y’uko abaturanyi bagaragarije ko babangamiwe.
Kuva muri Gicurasi, abaturage bihangirije ubuyobozi bwa Los Angeles aho Chris Brown atuye, basaba ko uyu muririmbyi yasiba ibishushanyo yashyize ku rugo rwe kuko bitanga isura batifuza y’agace batuyemo.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko Chris Brown yihanangirijwe n’ubuyobozi ariko akomeza kugaragaza ko ntacyo bimubwiye, ko ahubwo ari umutako yashatse (…) -
Jay Polly, King James, Knowless na Ama-G bazaririmba mu Kwita Izina
19 June 2013, by Dean IrakAbahanzi Jay Polly, King James, Knowless na Ama-G The Black bari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe bazaririmba mu muhango wo Kwita Izina uzaba kuri uyu wa 22 Kamena 2013.
Umuhanzi ukomeye uzaza muri ibi birori ni uwitwa Kevin Lyttle (uzwi cyane mu ndirimbo “Turn Me On” ndetse waririmbanye n’abahanzi b’ibyamamare nka Flo Rida, Shaggy n’abandi.
Abandi bahanzi bitezwe ni Ali Kiba wo muri Tanzaniya, nk’uko tubikesha The Newtimes ndetse n’umuhanzi Kidum uzita izina imwe mu ngagi.
Igitaramo (…) -
Umuhanzi ‘Georges Moustaki’ yitabye Imana
23 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi w’umufaransa Jeseph Georges Moustaki, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Le mèteque’, yaraye yitabye Imana ku myaka 79, aguye iwe mu rugo i Nice.
Uyu muhanzi wavukiye i Alexandria mu Misiri ku babyeyi b’Abagiriki mu w’1934 akitwa Joseph Moustaki, waje gufata n’irya ‘Georges’ ubwo yatangiranga kuririmba, yaguye iwe mu rugo azize indwara y’ubuhumekero, nyuma yo kumara imyaka igera kuri ine atigaragaza imbere y’abakunzi ba muzika ye, dore bamuherukaga ku itariki 8 Mutarama 2009 i (…) -
Swede: Ubukwe bw’Igikomangoma Madeleine
9 June 2013, by Dean IrakIgikomangoma cy’ubusuwisi, Madeleine kuri uyu wa Gatandatu nibwo yarushinze na Christopher O’Neill ushinzwe imari mu bihugu by’Ubwongereza na Amerika.
Madeleine ashyingiwe ku myaka 30 nyuma y’uko, ubwo yagombaga kurushinga mu mwaka wa 2010, n’umuburanyi (Avocat) bitashobotse, none kuri akaba yahisemo gushyingiranwa na Christopher O’Neill.
Urubuga 7sur 7 rwanditse ko ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bakomeye ku isi bagera kuri 600, barimo abami b’ibihugu bitandukanye, ndetse n’abantu (…) -
Hakozwe ikibumbano cya Kim Kardashian atwite yambaye ubusa
6 June 2013, by Dean IrakKuri uyu Wagatanu (5) Kamena i Los Angeles, umunyabugeni usanzwe umenyerewe mu gukora ibibumbano by’ibyamamare ku Isi yashyize hanze igishushanyo cya Kim Kardshian atwite.
Iki kibumbano kimugaragaza wese uko ateye yambaye ubusa. Gusa nta maboko gifite. Ugikozeho, iki kibumbano kiranyerera, imwe mu mpamvu ituma ibyamamare biza kugisura ngo bigikoreho.
Uyu Edwards aheruka gukora ikibumbano cya Britney Spears ari kwibaruka umuhungu we Sean Petro, ndetse n’icya Angelina Jolie ari konsa. (…)
IGIHE