Ibibazo birarushaho kuba insobe n’ingutu ku muhanzi Chris Brown kuko nyuma yo gukubita Rihanna mu 2009, ubu ari gukomeza gukurikiranwa n’icyaha yarezwe cyo kugonga agahita yiruka (hit and run).
Ubu amakuru ararushaho gusakara hose ko iki cyaha gishobora kumusubiza mu bibazo. We ariko akomeza gusobanura ko ibyo bamuvugaho bamubeshyera, akanagaragaza ko nta mpungenge bimuteye.
Asobanura ko umugore uvuga ko wagonzwe babanje bakaganira, n’ubwo we yaje guhita ahamagara abashinzwe umutekano. (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Biravugwa ko Chris Brown yaba agiye kongera gusiragira mu manza
26 June 2013, by Dean Irak -
Umuraperi Busta Rhymes mu nkiko
31 May 2013, by Dean IrakUmuraperi Busta Rhymes araregwa na Paramount studio Recording kuba atararishye amasaha yarengeje ari gukorerwa indirimbo muri iyo studio mu mwaka wa 2011.
Paramount yatangaje ivuga ko uyu muraperi Busta Rhymes yakoresheje amasaha agera kui 375 bari kumufata amajwi mu mwaka wa 2011-2012 nyamara we ntabishyure n’urupfusha.
Gusa iyi Studio ikaba yifuza ko uyu muraperi Busta Rhymes azayishyura amadorari y’Amanyamerika arenga ibihumbi 70.
Mu mpapuro iyo studio yajyanye mu nkiko (…) -
Justin Beiber arashaka kwiturira i Dubai
18 April 2013, by Audace Willy MucyoMuri iyi minsi ari gutegura igitaramo azakorera i Dubai mu ntangiriro za Gicuruasi, umunyamerika ‘Justin Beiber’ w’imyaka 19 yatangaje ko yifuza ashaka inzu azaturamo muri uyu mujyi muri Leta zunze ubumwe z’ibihugu by’Abarabu.
N’ubwo yamaze kubona hoteli agomba gucumbikamo mu gihe azaba akora icyo gitaramo, Bieber we ngo arashaka inzu azaturamo igihe kirekire aho kuba muri iyo hotel by’iminsi mike.
Abakurikiranira hafi iby’uyu muhanzi, baremeza ko Justin Bieber ashaka kuba atuye i (…) -
Umwuzukuru wa Malcolm X yiciwe urw’agashinyaguro muri Mexico
11 May 2013, by Rene Anthere RwanyangeKu yindi nshuro umuryango wa Malcolm X wongeye gushyirwa mu gahunda n’urupfu rw’umwe mu bawugize, ubwo mu joro ryo kuwa kane ushize, umwuzukuru w’uyu nyakwigendera waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe urw’agashinyaguro ubwo yakubitirwaga mu mujyi wa Mexico kugeza umwuka umushizemo.
Malcolm Shabazz yari yanyarukiye I Mexico mu murwa mukuru wa Mexique mu rwego rwo kugirana umubonano na Miguel Suarez, ukuriye umuryango RUMEC. Nuko ahura n’abajura mu (…) -
Malawi: Intambara y’amagambo hagati ya Madonna na Perezida Joyce Banda
16 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzikazi Madonna aragawa cyane na Leta ya Malawi imushinja kubesha abaturage bayo kubatera inkunga, ariko amaso agahera mu kirere. Nk’uko tubikesha 7sur7, Umukuru w’igihugu cya Malawi, Joyce Banda, yatangaje ko abababazwa cyane n’ukuntu Madonna aza akabeshya abaturage b’igihugu cye ngo azabafasha bagategereza bagaheba.
Abivuguruza, Madonna yagize ati: “Nababajwe cyane n’ibyo Perezida Joyce Banda yamvuzeho ngo mbesha abaturage be, ndetse ngo n’uburyo nitwaye ubwo mperutse gusura (…) -
Abahanzi Jean Pierre H, Kayitare na Sgt Robert bateguye igitaramo cyo Kwibohora
29 June 2013, by Dean IrakUmuhanzi Jean Pierre H afatanyije na bagenzi be b’abahanzi barimo Ssgt Robert, Kayitare Wayitare Dembe, Klein Higherlevel (Uganda), Dj Mike & Ivoleson, Miss Tina, Sister Ciara n’abandi bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.
Iki gitaramo bise “Liberation Day is Coming After One Year Concert” kizabera ahitwa Maison Bar Kimisagara kuri iki cyumweru tarikiya 30 Kamena 2013 guhera saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30 PM).
Umuhanzi Jean Pierre H. uvuga ko ubu asigaye yitwa (…) -
Umukobwa wa Michael Jackson mu bitaro akekwaho gushaka kwiyahura
6 June 2013, by Dean IrakParis Michael, w’imyaka 15, umukobwa wa Michael Jackson kuri uyu wa Gatatu yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugerageza kwiyahura.
Inkuru dukesha urubuga 7sur7 ivuga ko umuvugizi w’inzego zishinzwe umutekano yirinze kugira icyo atangaza ku cyaba cyateye uyu mwana gushaka kwiyahura, nyuma y’uko ahamagawe i Los Angeles aho umwana atuye muri Leta ya Califoriniya, ubwo hari mu ma saha y’igitondo.
Nyamara igitangazamakuru TMZ cyatangaje ko babonye umwana ajyanywe kuri burankari ubwo (…) -
Fuse ODG yatumiwe gususurutsa abanyakenya ubwo Perezida mushya azaba yarahiye
12 March 2013, by M. M.Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Ghana, Fuse ODG wamenyekanye cyane kubera indirimbo ye “Azonto” yatumiwe kuza gutaramira abanyakenya ku munsi w’irahira ry’Umukuru w’Igihugu cya Kenya mushya Uhuru Kenyatta uheruka guhundagazwaho amajwi mu matora yabaye kuwa mbere w’icyumweru gishize.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ’The Kenyan Post’ cyandikirwa muri Kenya, ngo Fuse ODG agiye kuza kuririmbira mu gihugu cya Kenya ku nshuro ye ya mbere mu mateka ye.
Uyu muhanzi uheruka no kuza (…) -
Abahanzi 6 muri PGGSS III bagiye gusezererwa
25 July 2013, by Dean IrakAbahanzi batandatu bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III bazasezererwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2013,
Bazasezererwa mu gitaramo cya LIVE kizabera kuri Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu n’igice z’ijoro (6:00 PM – 9:30 PM). Iki gitaramo kizahita cyerekanwa guhera saa yine z’ijoro kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV), nk’uko ubuyobozi bwa East African Promoters bwabitangarije IGIHE.
Ibi ni mu rwego rwo korohereza abatazabasha (…) -
Nick Minaj yibeshye ubucuti kuri Mariah Carey
13 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuraperikazi ‘Nick Minaj’ yatangaje ko umubano we na Marah Carey utifashe neza ndetse bisa nk’aho nta n’uhari.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa televiziyo ‘Entertainment’ yo muri Amerika ‘Ryan Seacrest’ ari na we ukora ikiganiro kirebana n’amarushanwa ya ‘Amercan Idol’, Nick Minaj yagarutse ku bwumvikane buke afitanye na Mariah Carey, mu gihe yabazwaga niba azongera kuba mu kanama gatanga amanota muri ayo marushanwa.
Nick Minaj yagize ati “Ibaze kuba wakundaga umuntu mu buzima, noneho ejo (…)
IGIHE