Umwe mu batunganya indirimbo uri mu bazwi cyane hano mu Rwanda, Piano ’The improvement’, wari usanzwe ukorera muri Studio Bridge Records, agiye kwerekeza muri Studio The Supel Level yari isanzwe ikoreramo Junior Multisystem.
Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Producer Piano yagize ati “Mu minsi ya vuba ndateganya kwerekeza muri The Supel Level.”
Piano akomeza avuga ko n’ubwo ateganya kwerekeza muri The Supel Level nta kibazo yaba afitanye n’iyi studio yari asanzwe akoreramo.
Piano (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Producer Piano agiye kwerekeza muri Supel Level
3 June 2013, by Dean Irak -
Yakubise ku kibuno cya Beyoncé imbere y’imbaga
29 May 2013, by Audace Willy MucyoMu gitaramo yagiriye mu gihugu cya Danemark, umuririmbyi Beyoncé yakubiswe agashyi ku kibuno n’umwe mu bafana be, ubwo yaririmbiraga abitabiriye ikigitaramo ku munsi w’ejo.
Ubwo Beyoncé yatambukaga hafi y’abafana be mu gitaramo,umusore umwe mu bafana be yabonye nta kindi yakora Beyoncé amutambutse imbere, ni ko gukubita ku kibuno cye ubwo yaririmbaga agenda hafi y’abafana be.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, ibi ntibyashimishije Beyoncé, kuko yahise areba ikijisho uyu mufana nubwo yari (…) -
Gicumbi niho hazasorezwa ibitaramo bya PGGSS III bya ’playback’
14 June 2013, by Dean IrakAbahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III bazerekeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi mu Karere ka Gicumbi, Intara y’i Burengerazuba gukorerayo igitaramo kizasoza ibindi bya ’playback’ (kuririmba hakoreshejwe CD) mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
Amakuru IGIHE dukesha ubuyobozi bwa East African Promoters avuga ko nyuma y’iki gitaramo abahanzi bazaruhuka icyumweru kimwe nuko nyuma yaho bagakomeza ibitaramo ariko noneho baririmba ku buryo bwa Live (LIVE Music). (…) -
Kidumu aratangaza uwo bazarushingana mu gitaramo cya East African Party
1 January 2013, by Nsabimana EmileMu gihe amakuru akomeje gusakara ko umuhanzi Kidumu Kibido yenda gushinga urugo n’Umunyakenyakazi, Kidumu aremeza aya makuru akanashimangira ko abitabira igitaramo cya East African Party cyo ku Bunani 2013 bamubona.
N’ubwo Kidumu asanzwe afite abana barimo n’imfura ye yabyaye mu Rwanda, yadutangarije ko ateganya gushinga urugo kuko atakibana n’uwo bari barashakanye banabyaranye n’ubwo yirinze gutangaza amazina y’uwo bari bararushinze ndetse n’uwo bazarushinga.
Byavugwaga ko Kidumu (…) -
USA: Nubwo adafite akaboko yizeye kuba nyampinga
13 June 2013, by Rutaganda JoelNicole Kelly wavutse atagira igice cy’akaboko k’ibumoso ubusanzwe ni Nyampinga w’umujyi wa Lowa mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa kuri ubu akaba arimo no kwiyamamariza kuba Nyampinga wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri Nzeri 2013.
Nk’uko inkuru dukesha 7sur7, iravuga ko aherutse kubitangaza ubwo yari mu marushanwa ya Miss Lowa, yisanga cyane mu bijyanye n’imitegurire y’ahabera ibirori “Art de la scène”.
Nyampinga Kelly kuri ubu ufite 23 y’amavuko avuga ko azirikana neza ko afite (…) -
Inkuru yabaye impamo; Producer Junior yasubiye muri Bridge Recordz
20 June 2013, by Dean IrakNyuma yo kubatangariza ko Junior ari mu rutonde rw’abatunganya indirimbo bashobora kwerekeza muri Studio Bridge Recordz, ubu IGIHE twamenye ko yasinye n’iyi nzu mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Kamena, kontaro y’imyaka ibiri.
Aganira na IGIHE, Jack Ross, umuyobozi mukuru ari nawe ny’ir’iyi Stdio yavuze ko bashatse guhangana na Supel Level bagarura Junior wari usanzwe uyikoramo kandi nabo bamuha amafaranga y’ikirenga.
Ati “Junior ubu yarahindutse twizeye ko abantu bamugana bazabyibonera kandi (…) -
Ku ikubitiro babiri birukanywe muri Big Brother Africa
3 June 2013, by Dean IrakUmugande Denzel n’Umunyakenya Huddah babimburiye abandi mu kwirukanwa mu marushanwa ya Big Brother Africa ari kuba ku nshuro yayo ya 8 muri Afurika y’Epfo.
Birukanywe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru kuko ari bo batatowe cyane ugereranyije na bagenzi babo.
26 nibo basigaye muri uyu mukino. Kuri iyi nshuro iri rushanwa rya Big Brother Africa 8, ryahawe izina rya "The Chase" rizamara iminsi 91, aho abaririmo baba bari mu nzu imwe harebwa amashusho y’imyitwarire yabo hagatorwamo uwitwaye neza (…) -
Dady de Maximo agaruye ‘Rwanda Fashion Festival’
10 May 2013, by Audace Willy MucyoUmunyamideli Dady Mwicira Mitali uzwi cyane ku izina rya ‘Dady de Maximo’, umaze kuba inzobere mu gutegura no gushyira mu ngiro ibikorwa byo kumurika imideli itandukanye, agaruye igikorwa cy’iserukiramuco ryo kumurika imideli mu Rwanda ku nshuro yaryo ya kane.
Dady de Maximo, abinyujije mu kigo cye ‘Dadmax Agence’ kimurika imideli, ari gutegura iserukiramuco ryo kumurika imideri risanzwe rizwe nka ‘Rwanda Fashion Festival’ riteganyijwe kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Nzeri uyu mwaka (…) -
Abahanzi ba PGGSS III batangiye kujya mu biganiro ku maradiyo
11 June 2013, by Dean IrakGuhera kuri uyu wa Mbere abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III batangiye kuzenguruka ku maradiyo akunzwe hano mu Rwanda kugirana ibiganiro n’abafana babo.
Kuri uyu wa Mbere aba bahanzi babimburiye kuri Radio Flash FM. Kuri uyu wa Kabiri bakomereje kuri Radio Isango Star, guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (4PM).
Biteganijwe ko bazajya bumvikana mu biganiro bisanzwe bikunzwe cyane bivuga ahanini ku muziki.
Muri ibi biganiro abafana b’aba bahanzi barabahamaga bakababaza (…) -
Jay-Z yanyomoje iby’ugutwita kwa Beyoncé
21 May 2013, by Dean IrakUmuraperi Jay-Z, yatangaje ko umugore we Beyoncé adatwite nk’uko byari bimaze igihe bivugwa hirya no hino mu bitangazamakuru.
Ibi Jay-Z yabitangaje abinyujije mu butumwa bwa E-mail yohereje Ebro Darden, umuyobozi wa Radio The Hot 97 yo muri New York wari wamwandikiye amwoherereza ubutumwe bw’ishimwe bw’uko umugore we atwite.
Jay-Z yagize ati: “Oya, Beyoncé ntatwite. Ni ibinyoma. Imbuga za internet zitanga amakuru [websites] nazo zimeze neza nk’imbuga bwite z’abantu [blogs]”.
Urubuga (…)
IGIHE