Mu gihe umwaka iyo urangiye inzego zose mu gihugu ziba zirimo kwikorera isuzuma ry’ibyo zagezeho mu gihe cy’amezi 12 zikora, abahanzi bo mu muziki nyarwanda nabo bafite ibyo bishimira bagezeho.
Abahanzi IGIHE yavuganye nabo, bagiye bishimira ahanini za album bashyize hanze, kimwe n’ibindi bitandukanye bagezeho.
Umuraperi Riderman yishimira ko umwaka wa 2012 usize afite inzu itunganya indirimbo mu majwi n’amashusho yitwa “Ibisumizi”, akishimira na Label (ihuriro ry’abahanzi) (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Ibyo bamwe mu bahanzi nyarwanda bishimira ko bagezeho mu 2012
4 January 2013, by Mathias Hitimana -
Bob Marley twibuka tariki ya 11 Gicurasi ni muntu ki?
11 May 2013, by Audace Willy MucyoKu mazina ye, Nesta Robert "Bob" Marley ni umucuranzi n’umwanditsi w’indirimbo zo mu njyana ya ‘ska’, ‘rocksteady’ na ‘reggae’ ukomoka mu gihugu cya Jamaica, wavukiye mu gace ka Nine Mile mu mujyi Saint Ann Parish muri Jamaica tariki 6 Gashyantare 1945, aza gupfira i Miami muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku itariki ya 11 Gicurasi 1981 azize indwara ya Kanseri.
Bob Marley yavutse ku munyajamaikakazi ukomoka muri Afurika witwa ‘Cedella Marley Booker’ wamubyaranye ku myaka 18 n’umuzungu (…) -
Abahanzi bamenyekaniye muri FESPAD barasaba kwitabwaho
3 March 2013, by Rene Anthere RwanyangeIserukiramuco nyafurika ry’imbyino (FESPAD) ryabaye nk’inzira yo kumenyekanisha abahanzi bari hirya no hino mu gihugu bifitemo impano ariko batari basanzwe bazwi, aho bahatanaga ku rwego rw’Intara bakomokamo bigatuma babonwa na benshi.
Twagiramungu Bernard waje ahagarariye Akarere ka Rwamagana akaba uwa mbere mu bahanzi baririmba mu njya za Kizungu, Hip Hop, yagize ati “Ndashimira cyane RDB yatumye twigaragaza. Nanejejwe cyane n’uko nabaye uwa mbere mu ntara yose y’Iburasirazuba. (…) -
Ivuka ry’umwana wa Kim Kardashian rikomeje guhisha byinshi
17 June 2013, by Dean IrakKuba Kim atarashyira ifoto y’umwana ahagaragara biribazwaho, kandi ubusanzwe iyo agize ibihe bidasanzwe ashyira amafoto ye kuri Twitter, aho bamwe bavuga ko ashaka kuzagurisha ifoto idasanzwe ye n’umwana we mu binyamakuru bitandukanye.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko nubwo amafoto atarajya ahagaragara, bitabujije amakuru gutambuka, dore ko kugeza ubu ababonye umukobwa wa Kim Kardashian, bavuga ko ntaho atandukaniye na nyina.
Uyu mwana upima ibiro 2, bivugwa ko yageze ku isi habura (…) -
Umuhanzi Gaël Faye arataramira i Kigali
7 June 2013, by Dean IrakKuri uyu wa Kane, saa moya z’umugoroba (7PM), umuhanzi Gaël Faye ufite inkomoko mu Rwanda arataramira i Kigali mu cyumba mberabyombi cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro-Kimihurura.
Uyu muhanzi, wavukiye mu Burundi kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umufaransa, amaze iminsi mike aje mu Rwanda. Yagiye aririmba indirimbo zirimo ’Bouge a Bouja’ zigaragaza ko atibagiwe aho yavukiye mu Biyaga Bigari.
Gaël Faye uheruka gushyira hanze alubumu ye yise ‘Pili Pili sur un croissant au beurre (…) -
Lady Gaga Yaguze igare ry’abamugaye rya Zahabu
30 March 2013, by Rutaganda JoelLady Gaga ku isabukuru y’imyaka 27 yaraye aguze igare riteye nk’iry’abamugaye rikoze muri zahabu.
Lady Gaga yatangiye gukoresha iri Gare ry’abamugaye ryo mubwoko bwa “ Wheelchair “, Muri Gashyantare 2013, nyuma yo kugira ikibazo mu igufwa ry’itako ry’iburyo bikaba byaratumye asubika urugendo rwe rwa Born this way ball ndetse biza no kumuviramo kubagwa.
Nubwo Lady Gaga arwaye yakomeje kumenyekanisha umubavu (parfum) we witwa Fame, Kandi album ye nshyashya igiye gusohoka ikazaba yitwa (…) -
Britney Spears niwe muhanzikazi winjije akayabo muri 2012
1 January 2013, by Olivier MuhirwaUrutonde rw’abahanzikazi binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2012, umuhanzikazi Britney Spears niwe uza ku isonga, aje kuri uyu mwanya ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka ibiri gusa.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Forbes, aravuga ko Umuhanzikazi Britney Spears ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye uwa mbere mu mwaka 2010, akaba yongeye kuba uwa mbere muri uyu mwaka wa 2012, aho yibitseho akayabo ka miliyoni 58 z’amadorari ya Amerika.
Britney Spears w’imyaka 31 (…) -
Afurika y’Epfo: 28 batangiye guhatanira miliyoni 195 mu irushanwa rya Big Brother Africa
28 May 2013, by Dean IrakKuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2013, muri Afurika y’Epfo abasore n’inkumi 28 batangiye umukino witwa ’The Chase’ w’irushanwa rizamara iminsi 91 ryitwa Big Brother Africa.
Iri rushanwa ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya munani. Ni rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika akorwa nk’ibiganiro bica ku ma Televiziyo (Reality TV Show).
Abari muri uyu mukino baba bari mu nzu imwe hakurikiranwa mu mashusho imyitwarire yabo hakazahembwa uwitwaye neza kurusha abandi; uyu agahabwa akayabo (…) -
Umuhanzi w’umunyamerika Richie Havens yitabye Imana ku myaka 72.
24 April 2013, by Rutaganda JoelRichie Havens umuhanzi w’Umunyamerika wamenyekanye cyane acuranga gitari, ku myaka ye 72 yitabye Imana. Icyo cyamamare cyamenyekanye cyane mu iserukiramuco ryabereye aho bita “Woodstock” muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York.
Inkuru dukesha Billboard iravuga ko Richie Havens yamenyekanye cyane mu njyana ya gitari, akaba yari ifite injyana ye yihariye ndetse akaba yaramenyekanye cyane mu ruherekane rw’ndirimbo “pop & folks”. Richie Havens, yamenyekanye nk’umuhanzi (…) -
Madona yumvaga yaryamana n’abagabo bose-Nile
10 June 2013, by Dean IrakUbwo umuhanzi Nile Rodgers yakoranaga n’umuririmbyi Madonna, cyane cyane ubwo bateguraga Album “Like a Virgin” mu myaka ya za 80, uyu mugabo yatangarije ikinyamakuru The Sun bimwe bihe byabaranze.
.
Yagize ati “Ndabyibuka ubwo nari muri Ascenceur, Madonna yarambajije ati ‘ Ese kuki udashaka kuryamana nanjye? Nahise nibaza ibyo ari byo, ndamubaza nti uvuze iki?. Ubwo yibazaga impamvu ntabimukoreye kuva mbere hose, kandi ntiyumve ko abantu bose ataryamana nabo, nyamara we yumvaga buri wese (…)
IGIHE