Rwirangira Alpha umuhanzi uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize icyo avuga muri iyi minsi abanyarwanda bagiye kwinjiramo bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Alpha yavuze ko yifatanyije na buri munyarwanda wese muri iyi minsi y’icyunamo.
Aganira na IGIHE, Alpha yagize ati”ntibyari bikwiriye ko umunyarwanda yica umunyarwanda mugenzi we, ariko sekibi ariwe satani yaraje ahumya bamwe bakora amahano. Twese hamwe nk’abanyarwanda turusheho guharanira kwigira kandi twubaka igihugu (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Alpha yihanganishije abanyarwanda muri iyi minsi y’Icyunamo
6 April 2013, by Rutaganda Joel -
Uganda: Joseph Chameleone mu mazi abira
4 January 2013, by Rene Anthere RwanyangeNyuma y’aho mu rugo rw’umuhanzi Joseph Chameleone ukomoka mu gihugu cya Uganda habereye urupfu rw’umusore witwa Robert Karamagi mu kwezi gushize, Chameleone we akomeje guhakana kubigiramo uruhare.
Ikinyamakuru The New Vision kiravuga ko ubwo uyu musore w’imyaka 27, yazaga mu rugo rw’uyu muhanzi tariki ya 26 Ukuboza 2012, Polisi yaje gutabazwa ko yatwitswe hakoreshejwe umuriro, bityo umuryango w’uyu Karamagi wo ugashinja Cameleone kuba we n’umuryango we, barafashe uyu musore bakamukubita, (…) -
Rihanna yakubise umufana "Micro"
19 June 2013, by Dean IrakRihanna ukomeje kugaragara mu bitaramo bya Diamonds Tour yagaragaye akubita umufana mu maso micro “indangururamajwi” yari ari gukoreshaga mu gitaramo cye cyabaye kuri uyu wa 18 Kamena i Birminghm mu Bwongereza.
Rihanna akaba yarakubise uwo mufana Micro mu mutwe igihe yifuzaga kwegera abakunzi be bari bashimishijwe n’icyo gitaramo cye maze uwo mufana agasa nkaho amubuzaga kwegera abakunzi be bari muri icyo gitaramo.
Urubuga rwa Daily Mail rwashyize ahagaragara amashusho agenda buhoro (…) -
Salax Awards 2012: Abazahatanira ibihembo bagiye kugaragara
4 January 2013, by Rene Anthere Rwanyange“Mu byumweru bitarenze bibiri turahamagara abanyamakuru, baze dutoranye abahanzi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2012.”
Aya ni amagambo ya Ntirenganya Emma Claudine, umuyobozi wa Ikirezi Group itegura ibi bihembo.
Yanadutangarije ariko ko mu byumweru bibiri biri imbere, ku itariki atashatse kudutangariza, kuko ngo hari igihe hazamo impinduka barabivuze mbere ugasanga biteje ikibazo, ngo n’amatora yo guha amahirwe abazaba bashyizwe mu byiciro bitandukanye, bihatanira ibihembo muri (…) -
Indoneziya: Nta kugaragaza utwenda tw’imbere muri Miss World 2013
6 June 2013, by Dean IrakAbategura amarushanwa ya Nyampinga w’Isi 2013, basabwe ko kuri iyi nshuro hakurwamo igice cyo kwigaragaza kwa ba nyampinga bambaye utwambaro tw’imbere ’bikini’, bitewe n’uko azabera muri Indoneziya, igihugu kiri mu bya mbere ku Isi bigendera ku mahame n’imyemerere y’idini rya Islam.
Julia Morley, ukuriye itorwa rya nyampinga w’isi yasabye abakobwa bagera ku 137 bazitabira iri rushanwa kwambara imyambaro ikoreshwa cyane muri iki gihugu cy’abayisilamu cyemerewe gukorerwamo aya marushanwa (…) -
Los Angeles: Jacky Chan yerekanye bimwe mu bimuranga mu mafilimi
7 June 2013, by Dean IrakI HollyWood muri Leta ya Californiya umukinnyi w’icyamamare mu ma filimi Jacky Chan, yerekanye bumwe mu buhanga akoresha muri Filimi zatumye akundwa, nyuma y’igihe abisabwa n’abafana be.
Ubwo yari mu ruhamwe, yagize ati “Ubwo nitabiraga ibikorwa nk’ibi nagiraga inyota nkibaza igihe nzereka imbonankubone, abafana bimwe mu bikorwa byanjye bishimira mu mafilimi nnkina, none inzozi zanjye nzigezeho”.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko nyuma y’ijambo yavuze, kuri uyu wa 6 Kamena, Jacky Chan yahise (…) -
Janet Jackson yacanye umubano n’abavandimwe be
13 June 2013, by Dean IrakN’ubwo ari umuherwe, Janet Jackson yafashe icyemezo cyo guhagarika ubufasha bwose yagiriraga abavandimwe be, harimo kubishyurira ibibatunga ndetse n’imisoro.
Ku myaka 47, Janet Jackson utarahwemye gufasha abandimwe be aribo Jackie w’imyaka 62, Tito 59, Jermaine 58, Marlon 56, ndetse na Randy 51, ubu yemeje ko ahagaritse ubwo bufasha kuko asanga ari ukugira igikoresho no kumurushya cyane. Imwe mu mpamvu yateye Janet Jackson kurambirwa, ni uko yasabwaga n’abo bavandimwe be ibintu byinshi (…) -
Igikomangoma cy’u Bubiligi cyirutse ibilometero 20 munsi y’amasaha abiri
27 May 2013, by Audace Willy MucyoNyuma y’uko igikomangoma cy’u Bubiligi ’Prince Philippe’ mu minsi ishize atangarije ko aziruka ibirometero 20 mu ma saha abiri bigashimisha benshi muri iki gihugu, ntiyatinze gushyira icyifuzo cye mu bikorwa kuko yabisohoje kuri iki cyumweru tariki 26 Gashyantare.
Ubwo yageragezaga gushyira mu bikorwa ibyo yatangarije rubanda, igikomangoma Philippe byamuhiriye kuko yabashije kwiruka ibilometero 20 mu gihe kingana n’isaha imwe n’iminota mirongo itanu n’itanu (1h55’), mu mujyi wa Bruxelles. (…) -
Prezzo azitabira igitaramo muri Tanzania
3 April 2013, by Rutaganda JoelKu nshuro ya mbere umwe mu bahanzi bakomeye muri Hip hop mur’ Afurika y’iburasirazuba, Jackson Makini uzwi ku izina rya Prezzo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mata 2013, ategerejwe mu igitaramo mbaturamugabo kizabera mu mujyi wa Dar es Salam mu Gihugu cya Tanzaniya .
Icyo gitaramo biteganyijwe ko kizabera ahitwa “New Maisha Club”, aho kugeza ubu abakunzi be bamutegereje ari benshi kubera indirimbo ze nyinshi bakunda harimo iyitwa “Nateta Action, na For sure 4 Shizzle, na “ Ma city ma (…) -
Uganda : Umunyarwenya Anne Kansiime yinjiye muri muzika
16 April 2013, by Olivier MuhirwaAnne Kansiime usanzwe uzwi mu rwenya rutambuka buri cyumweru mu nzu yerekanwamo ikinamico, kuri ubu yatangiye muzika ahimba ndetse anaririmba.
Nk’uko tubikesha Red Pepper Anne Kansiime usanzwe uzwi mu rwenya ndetse no mu kiganiro akorera kuri NTV nk’umwungiriza cyitwa Mini Buzz yatangiye muzika nubwo ntaho azahurira n’abandi bakobwa bari muri uwo mwuga kubera ubwoko bw’indirimbo ze.
Abisobanura Anne Kansiime yagize ati "Nyuma yo kubona nta muntu ukora indirimbo z’abana ndetse n’abana (…)
IGIHE