Itsinda ry’Imitari rigizwe n’urubyiruko 30, ryahagurukiye gutambutsa ubutumwa bw’uko Jenosode yateguwe, uko yakozwe n’ibyagezweho nyuma yayo, ribinyujije mu mikino y’ikinamico.
Muri iyi mikino, hagaragazwa uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, serivisi zatangwaga habanje gukorwa ivanguramoko, uko mu ishuri bamwe batotezwagwa, uko mu kabari no muri banki bakiraga abakiriya habanjwe gukora ivangura n’ibindi byibasiraga Abatutsi.
Uwimana Jean Luc, umwe mu bagize iri tsinda (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Itsinda ’Imitali’ riziyerekana mu ikinamico ivuga kuri Jenoside
2 April 2013, by Audace Willy Mucyo -
Dj Bissosso asanga abahanzi nyarwanda bakwiye ingando
20 June 2013, by Rutaganda JoelMu nama yahuje abahanzi, abanyamakuru, abayobozi ba Minisiteri y’Umuco na Sport, abayobozi b’abahanzi ndetse n’umuntu wese ufite aho ahurira na muzika, ku itariki ya 18 Kamena 2013 nibwo Dj Bissosso yasabye ko abahanzi bakwiye kujyanwa mu ngando kugirango barusheho kwita ku kazi kabo ndetse banamenye byinshi kubijyanye na muzika.
Dj Bissosso yagize ati: “Birakwiye ko abahanzi bajyanwa mu ngando, kuko hari byinshi bakora ugasanga ntibazi nimbi koko ibihangano akora bifite agaciro, muri ibyo (…) -
Umwe hagati ya Fazzo, T-Brown, Junior na Pacento azajya gukora muri Bridge Recordz
20 June 2013, by Dean IrakIGIHE twamenye ko utunganya indirimbo uzasimbura Producer Piano The Groove man azava hagati ya Fazzo, T-Brown, Junior na Pacento.
Dj Theo, umuyobozi w’iyi studio, avuga ko Producer Chris Cheetah wakoreraga muri JFB atari mu mubare w’abagomba kujya gukorera muri Bridge Recordz, mu gihe Cheetah we aherutse gutangariza IGIHE ko bari mu biganiro.
Dj Theo avuga ko ikibazo cy’utunganya indirimbo kiraje inshinga Bridge Recordz ku buryo kuri uyu wa Kane hatangazwa ku mugaragaro umwe mu (…) -
Uganda: Namubiru yateye utwatsi amakuru y’ugufungwa kwe mu Buyapani
30 May 2013, by Dean IrakUmwe mu bahanzi bazwi cyane mu Bugande witwa Iryn Namubiru akigera iwabo avuye mu Buyapani yihutiye kunyomoza amakuru yari yarasakaye mu bitangazamakuru avuga ko yari yarafunzwe mu Buyapani.
Namubiru yari yafashwe na Polisi y’u Buyapani yari imukekaho gucuruza ibiyobyabwenge muri icyo gihugu. Yafashwe mu ntangiriro za Gicurasi akigera ku kibuga cy’indege afatanywe ibiro bibiri by’ibiyobyanwenge ubwo yari agiye kuririmbirayo.
Uyu muhanzi Namubiru warekuwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize, (…) -
David Bayingana agiye kurushinga
21 May 2013, by Dean IrakUmunyamakuru David Bayingana usanzwe unamenyerewe nk’inararibonye mu bijyanye na muzika mu Rwanda azashyingirwa n’umurundikazi witwa Teriteka Kesia, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013.
Ubu bukwe buzaba ari ubwo gusezerana imbere y’Imana. Buzabera mu rusengero rw’Abangilikani St Etienne-Biryogo nyuma ibirori bikomereze ahitwa Tropicana Kicukiro.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Bayingana yavuze ko uyu munsi w’ubukwe bwe uzaba ari uw’amateka mu buzima bwe.
Yagize ati (…) -
2013: Imigabo n’imigambi mishya ku bahanzi
5 January 2013, by Rene Anthere RwanyangeMu gihe hatarashira icyumweru kimwe umwaka wa 2013 utangiye, imigabo n’imigambi ni yose ku bahanzi, ahanini bibanda ku kwagura umuziki wabo, ku rwego mpuzamahanga.
Tom Close ngo gahunda ye ishingiye ahanini ku kuba arimo gutegura kuvura Abanyarwanda, nyuma yo kubona dipolome y’ubuganga, kandi ngo mu buhanzi agiye gukora umuziki nk’aho aribwo agitangira, kuko atakiwuvanga n’amasomo kandi ngo impinduka mu buzima bwe ziraza kugaragara.
Riderman arateganya gukora indi album nshya kandi (…) -
‘Ingoma Music Association’ yateguye igitaramo cyo kwibuka abahanzi bazize Jenoside
13 June 2013, by Rutaganda JoelKu nshuro ya kabiri hateguwe igitaramo cyo kwibuka abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 kamena nibwo hateganyijwe icyo gitaramo. Kikazabera kuri stade Amahoro mu igicumbi cy’umuco , kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, kwinjira bikazaba ari ubuntu.
Iki gitaramo cyateguwe na Ingoma Music Association ifatanyine na Ministeri y’umuco na Sport, akaba ari ku nshuro ya 4 hibutswe abahanzi bazize Jenoside ariko bikaba ku nshuro ya 2 hakozwe (…) -
Mu Rwanda hatangijwe ishuri ryigisha aba DJ
19 December 2012, by Mathias HitimanaUbwo mu Rwanda hari hamenyerewe, aba DJ hafi ya bose babikora nta shuri banyuzemo, mu Rwanda hafunguye ishuri ryigisha ibijyanye no gucuranga imiziki, kuyivanga no kubasha kuyisubiramo bita mu cyongereza “Deejaying”.
Iryo shuri ryafunguwe ritabaga mu Rwanda ryitwa Skratch Music Academy (SMA), rikorera mu mujyi wa Kigali rwagati, mu nyubako yo kwa Ndamage, muri etaje ya gatatu.
Aganira na IGIHE, Kalisa Amin Shalif, umwarimu muri iryo shuri wabyize muri Kenya, mu ishuri rya Nairobi (…) -
Abana bato nibo bakunze kwiganza mu bitaramo bya PGGSS
11 June 2013, by Dean IrakAbenshi mu bitabira ibitaramo bya Primus Guma Guma baba biganjemo abana bato batri munsi y’imyaka 15.
Anita Pendo, umwe mu bashyushyabirori muri ibi bitaramo aganira na IGIHE yavuze ko imwe mu mpamvu nyamukuru asanga abana ari bo bitabira cyane biba ari ibitaramo by’abahanzi bakunzwe mu Rwanda kandi kwinjira biba ari ubuntu.
Anita yongeraho ko abana bato usanga ari bo akenshi bakunda gukurikiranira hafi iby’imyidagaduro ku buryo ari bo baba basobanukiwe cyane iby’umuziki.
Yagize ati (…) -
Lady Jay Dee agiye gushyira hanze album ya Gatandatu yise “Nothing but the truth”
23 April 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania Lady Jay dee agiye kumurikira abakunzi be album ye ya gatandatu yise “Nothing but the thuth”. Nk’uko iryo zina ryiyo album risobanura Lady Jay dee yarikoresheje ashaka kugaragaza byinshi biba mu mitima y’abantu.
Muri zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyo album ye harimo iyitwa: Joto, Hasira, Yahaya,njiwa , nimekusamehe, History na Tell him, muri izo ndirimbo hakaba harimo izo yakoranye na Profesa Jay.
Album ya Lady Jay dee izajya ahagaragara ku itariki (…)
IGIHE