Ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) hamwe n’ubwa BRALIRWA ari bo bategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star, baratangaza ko igitaramo kibimburira ibindi bizakorwa muri iri rya gatatu cyagenze neza kurusha uko bari bacyiteze.
Mushyoma Joseph uzwi cyane ku izina rya Bubu yabwiye IGIHE: ati “Byagenze neza cyane, kuri twe nta kibazo twahuye na cyo. Igitaramo cyagenze ahubwo neza kurusha uko twabitekerezaga.”
Gatabazi Martine, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri BRALIRWA na we (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
PGGSS II: Ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bwishimiye ko roadshow ya mbere yagenze neza cyane
16 May 2013, by Audace Willy Mucyo -
Yavuze ko yajyaga aryamana na Kanye West mu gihe Kim atwite
12 June 2013, by Dean IrakLeyla Ghobadi, umunyamiderikazi w’imyaka 24 uturuka mu gihugu cya Canada yatangarije Star Magazine ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Kanye West nyuma y’aho atangiye kugaragaza urukundo rukomeye na Kim kadarshian wari unatwite inda ye.
Leyla yasobanuye ko umubano we na Kanye West watangiye muri Nyakanga 2012. Yagize ati “Ndabizi ko bishobora gusenya umubano wa Kanye West n’umugore we, birababaje pe! Ariko nanjye ndi Kim Kardashian nakwifuza kumenya inkuru nk’iyo.”
Yavuze ko bwa (…) -
Yirukanwe mu gihugu cye kubera uburanga bwe
27 April 2013, by Rutaganda JoelOmar Borkan Al Gala ni umusore ufite uburanga buhebuje ukomoka mu gihugu cya Arabia Saudite, yazingishijwe ibye yirukanwa muri icyo gihugu bitewe n’uko babona yazangiza abakobwa benshi mu mitwe ku bwo kumwifuza ari benshi.
Inkuru dukesha Bongo5 iravuga ko “ Ubuyobozi bwo mu gihugu cya Arabia Saudite bwafashe icyemezo cyo kwirukana uwo musore nyuma yaho buje gusanga ko ubwiza bwe bushobora gutuma abagore benshi bo muri icyo gihugu basenya ingo ndetse batibagiwe n’ibibazo yateza abana (…) -
Kizito Mihigo mu ndirimbo zivuga ibyabaye i Kibeho
27 November 2012Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’ibonekerwa ryabereye I Kibeho kuva mu mwaka wa 1981 kugeza muri 1989, bimaze kuba akamenyero ko ku itariki ya 27 na 28 Ugushyingo, buri mwaka umuhanzi Kizito Mihigo asubira ku ivuko rye mu karere ka Nyaruguru, akifatanya n’abakristu baba bahateraniye.
Buri mwaka kuri ayo matariki, umuhanzi Kizito Mihigo atangayo igitaramo gikomeye kigizwe n’indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izirata Bikira Mariya.
Mu gihe umuhanzi Kizito Mihigo ari kwitegura kujya (…) -
Umukunzi wanjye tujya tubana ariko sinarongoye – Bahati
21 March 2013, by Audace Willy MucyoBahati wahoze muri ‘Just Family’, rimwe mu matsinda ya muzika riherutse gusenyuka, aravuga ko nubwo byigeze kuvugwa ko yaronoye,arabihakana avuga ko babana n’umukunzi we kuko hari icyo umushinga bari gukorana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bahati yavuze ko uburyo bivugwa ko yarongoye atari ko bimeze, ahubwo bitewe n’umushinga wa filme ari gukorana n’umukunzi we “Umumararungu Sandra” , hari igihe biba ngombwa ko baba mu nzu imwe, mu buryo busa n’ubumenyerewe ku bakinnyi b’umupira iyo (…) -
Bamwe mu bahanzi batanze ubutumwa mu gihe twitegura kwinjira mu cyunamo
3 April 2013, by Rutaganda JoelMu gihe abanyarwanda barimo kwitegura kwinjira mu minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abahanzi batandukanye baganirye na IGIHE bagize ubutumwa batanga.
Mariya Yohana ni umwe mu bafashije abanyarwanda kuva mu bwigunge abinyujije mu ndirimbo zakunzwe cyane,nk’iyo yise “Intsinzi”. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’urubyiruko.
Ubutumwa yatanze yagize ati” Ndashimira Leta y’U Rwanda mbere na mbere yo ikomeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, (…) -
Papa Wemba ntiyapfuye
3 June 2013, by Audace Willy MucyoKuri uyu wa 1 Kamena 2013, i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hasohotse inkuru ivuga ko umuhanzi Papa Wemba womuri icyo gihugu yapfuye, inafite ubusobanuro burambuye ariko butari bwo.
Inkuru dukesha DirectCD, ivuga ko nyuma y’igenzura bakamenya ko Papa Wemba atapfuye, basanze iyo ari inkuru y’igihuha yatangajwe n’ikinyamakuru bivugwa ko gisanzwe gitangaza inkuru zibeshya, cyane cyane ku mpfu z’abantu, nk’uko giherutse gutangaza urupfu rw’umuhanzi Mbilia Bel mu (…) -
Rwanda Day yanyeretse ko abayobozi bacu bakunda urubyiruko - Mc Henry Jado
22 May 2013, by Dean IrakUmwe mu bashyushyabirori bamenyekanye cyane mu Rwanda, Henry Jado Uwihanganye yongeye kugaragara ari umushyushyabirori mu gitaramo cya Rwanda Day London 2013.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE nyuma y’icyo gitaramo, Uwihanganye yagize byinshi atangaza birimo ko yishimiye kuba yarongeye gususurutsa abantu.
Binyuze ku rubuga rwa Facebook, Uwihanganye yakiriye ubutumwa bwinshi bumushimira kuba yarabaye umushyushyabirori muri Rwanda Day 2013.
Uwihanganye yavuze ko asanga abahanzi (…) -
Yabise amadebe bamwereka ko ari amadebe koko- DJ Adams
19 April 2013, by Rutaganda JoelDJ Adams umwe mu banyamakuru batajya bapfana ijambo, aho usanga kenshi aterana hejuru n’abahanzi kubera ibikorwa bya bamwe bitamunyura birimo kutaririmba by’umwimerere no kwigana indirimbo z’abandi akunze kwita "Gushishura", kuri ubu aravuga ko abanyamakuru bakora imyidagaduro ko ari amadebe koko.
Aganira na IGIHE, DJ Adams yagize ati: “ Natunguwe cyane no kubona umuhanzi wari ufite abakunzi benshi nka Jay Polly ataza mu marushanwa ya PGGSS III kuko ngo yabise amadebe, ubwose aho (…) -
Urutonde rushya rw’abanyamakuru 53 bazize jenoside rwagiye ahagaragara
19 April 2013, by Olivier MuhirwaUrutonde rushya rw’abanyamakuru 53 bazize jenoside rwagiye ahagaragara
Mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), yashyize ahagaragara urutonde rw’abanyamakuru 53bakoraga mu bitangazamakuru binyuranye, bazize jenoside.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Mugisha Emmanuel , mu muhango wo kwibuka abo banyamakuru wabereye ku cyicaro cya MHC, yavuze ko n’ubwo hibukwa umubare w’abanyamakuru 53 bazize Jenoside (…)
IGIHE