Jay-Z na Justin Timberlake bazakorana ibitaramo bise” The Summer Stadium Tours”, bizaba hagati ya tariki 17 Nyakanga kugeza kuri 16 Kanama 2013. Aho bazataramira mu mijyi itandukanye yo k’umugabane w’u Burayi.
Inkuru dukesha MTV ivuga ko iyo mijyi bateganya kuzakoreramo ibitaramo akaba ari, Toronto, New York, Chicago, San Francisco, Los Angeles, Vancouver, Detroit, Baltimore, Boston, Philadelphia, Miami na Hershey.
Iyi nkuru ikaba ije isa n’iyemeza ibyo Justin Timberlake aherutse (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Jay-Z na Justin Timberlake barateganya ibitaramo mu mijyi 12
12 March 2013, by M. M. -
Ubukwe bwe bwegereje, "kuva mu mva kwe" n’ibindi; Dady de Maximo yaganiriye birambuye na IGIHE
6 June 2013, by Dean IrakUmuhanzi w’imyambaro n’imideri, umwanditsi w’ibitabo, umunyamakuru akaba umukinnyi n’utunganya amafilimi, Dady de Maximo Mwicira Mitali, arateganya gushyingirwa mu kwezi kwa munani (Kanama) uyu mwaka.
Mwicira, w’imyaka 31, avuga ko ateganya gushyingiranwa n’umuzungukazi witwa Louisa, bamaze igihe bakundana.
Muri iki kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu muhanzi w’umunyabungeni munyabugeni Dady de Maximo aragira icyo avuga ku iserukiramuco mpuzamahanga azitabira ahagarariye abahanzi b’imideli (…) -
U Bubiligi: Abarundi n’Abanyarwanda mu guhuza umuco
1 November 2012Diaspora Nyarwanda ya Anvers mu Majyaruguru y’u Bubiligi, ifatanyije na Team Production imenyerewe mu gutegura ibitaramo n’indi myiyereko y’umuco, bateguye igitaramo kizahuza umuco nyarwanda n’uwa kirundi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2012.
Nk’uko Bonavanture Rutagira umwe mu bategura icyo gitaramo akaba anakuriye Diaspora Nyarwanda muri ako karere yatangarije IGIHE ko iki gitaramo ngo kimaze igihe gitekerezwaho aho kigamije kwerekana ibyiza by’umuco Nyarwanda (…) -
Kaidence Donda West, izina ry’umwana wa Kanye West na Kardashian
18 June 2013, by Dean IrakIGIHE twamenye izina ry’umwana umuraperi w’Umunyamerika Kanye West yabyaranye n’umukunzi we w’icyamamare Kim Kardashian; iryo zina ni irigaragara ku mutwe w’iyi nkuru ari ryo "Kaidence Donda West".
Urubuga Media Take Out rwanditse ko iri zina rikomoka mu muryango wa Kanye West, kuri Dr Donda West, nyina wa Kanye.
Amakuru agera kuri IGIHE ava ku baganga babyaje Kim Kardashian yemeza ko n’ubwo kugeza ubu birinze gutangaza ifoto ye, uyu mwana babyaranye asa na nyina cyane.
Urubuga Daily (…) -
Abahanzi b’intyoza mu guhimaza Imana mu Rwanda no mu Burundi bateguye igitaramo
29 November 2012, by Olivier MuhirwaMoriah Entertainment Group, Kompanyi isanzwe itegura ibikorwa by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, yahurije hamwe abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana (gospel) mu Rwanda no mu Burundi mu gitaramo cyitwa ‘Ikuzo Gospel Concert’ kizaba kuwa 9 ukuboza 2012 muri Stade Ntoya Amahoro i Remera guhera saa munani n’igice z’amanywa (14h30’).
Abo bahanzi duhereye ku bo mu Rwanda barimo Gaby Kamanzi waririmba indirimbo yitwa “Amahoro”, Aline Gahongayire, Liliane Kabaganza, Theo (…) -
Will.i.am yasubiye ku ntebe y’ishuri aha urugero rwiza abakunzi be
19 April 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Will.i.am yamaze gutangaza ko agiye gusubira mu ishuri ndetse akaba yifuza ko abafana be batarangije amashuri nabo basubira ku ntebe y’ishuri, yanatangaje ko aziga ibijyanyen’Ubugenge.
Amakuru dukesha 7sur7 aravuga ko umuhanzi Will.i.am wo mu Gihugu cy’Ubwongereza agiye gusubira mu ishuri mu rwego rwo gushishikariza abafana be bacikirije amashuri kurisubiramo. Will.i.am yatangaje ko kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga, siyansi na tekinoloji abona bifasha umuntu wese wabyize kuba (…) -
Lil Wayne yagize icyo avuga ku kuba aherutse gukandagira ibendera ry’Amerika
19 June 2013, by Dean IrakUmuraperi Lil Wayne yanditse ku rubuga rwa twitter yisobanura impamvu aherutse kugaragara afata amashusho y’indirimbo ye nshya yise “God Bless America” (aho yakandagiye ibendera ry’igihu cya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika) avuga ko yabikozwe atabigambiriye.
Lil Wayne yasobanuye ko ari ibyago yagize avuga ko ryaguye akarikandagira atabishaka ubwo bari bageze aho muri iyo ndirimbo ye nshya bamwerekana ari kugaragaza ibendera inyuma ye mu gihe ari kurapa.
Gusa muri iyi ndirimbo humvikanamo (…) -
BMA 2013: Taylor Swift yegukanye ibihembo umunani
20 May 2013, by Dean IrakMu birori bya Billboard Music Awards 2013 byabereye i Las Vegas kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2013, umuhanzi w’umunyamerika Taylor Alison Swift, w’imyaka 23, uririmba injyana ya county music, yegukanye ibihembo umunani muri 11 yahataniraga.
Abandi baje begukanye ibihembo byinshi muri ibi birori harimo Justin Bieber, Gotye na Rihanna.
Ibi birori biri mu bifatwa nk’ibikomeye mu guhemba abahanzi bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no hirya no hino ku isi binyuze mu kureba (…) -
’U Rwanda ni igihugu cyambyaye, ndagikumbuye nzagaruka’ - Corneille
10 June 2013, by Dean IrakUmwe mu bafana yatumye umuhanzi Corneille Nyungura [ufite inkomoko mu Rwanda] avuga amagambo amuri ku mutima, ‘ko u Rwanda ari igihugu cyamubyaye kandi ko agikumbuye ndetse ko azarugarukamo’.
Muri iki kiganiro cyanyuze kuri twitter, uyu mufana wa Corneille uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya 1key yagize ati “Wekend nziza nawe [...]. Dutegereje igitaramo cyawe i Kigali muvandimwe.”
Undi mufana yahise amusubiza ati “[Corneille] yavuze ko atazigera akoza ukuguru kwe mu Rwanda nyuma y’ibyabaye ku (…) -
Umuraperi Psy nta kibazo atewe na Restora yiyitiriye indirimbo ye ikunzwe ku isi
30 November 2012, by Nsabimana EmileUmuraperi w’umunyakoreya y’Amajyepfo Psy’s atangaza ko atazarega resitora yo muri Los Angeles yiyitiriye izina ry’indirimbo ye yamamaye cyane yitwa "Gangnam Style".
Indirimbo "Gangnam Style" yatumye uyu muraperi aba umuhanzi wa mbere ubu ufite indirimbo yarebwe n’abantu benshi cyane kuri ‘Youtube’, agaca kuri Justin Bieber wari uri kuri uyu mwanya.
Avuga ko we adashobora kwita ku by’uko iyi restora yiyitiriye izina ry’indirimbo ye, kuko kuri we ahubwo ngo ari ishema kuko yavuye kure. (…)
IGIHE